Iri
serukiramuco rizaba ku wa 4 n’uwa 5 Nyakanga 2025, ribere kuri Institut
Français du Rwanda iherereye mu Kiyovu. Iserukiramuco ryihariye ku muco wa Hip
Hop mu Rwanda.
Ryateguwe
na Green Ferry Music, inzu y’umuziki izwiho gufasha kuzamura impano nshya muri
Hip Hop, rikaba ari ryo serukiramuco rukumbi mu Rwanda ryihariye kuri iyi
njyana.
Iri
serukiramuco rizaba riherekejwe n’ibikorwa binyuranye bigaragaza umuco wa Hip
Hop birimo: Ibitaramo by’abahanzi bazwi n’abafite impano nshya, amarushanwa ya
breakdance, Imurikabikorwa, ibirori by’abavanga umuziki, imurikabikorwa ry’imyenda,
n’ibindi bijyanye n’umuco wa Hip Hop.
Green
Ferry Music yashyize ahagaragara isobanura ko “intego yacu ni ugukomeza
kwizihiza umuco wa Hip Hop n’uruhare rufatika ugira mu buzima bw’Abanyarwanda.
Duhuriza hamwe abahanzi, abarushanwa mu kubyina, abashushanya, ba DJ, abamurika
imyambaro n’abakunzi ba Hip Hop kugira ngo dutange ibihe by’ubusabane, ubumenyi
n’impinduka.”
Iri
serukiramuco rifite inkomoko mu 2017, ubwo ryatangiraga nk’urukurikirane
rw’ibitaramo byaberaga ahantu hatandukanye muri Kigali.
Nyuma
y’imyaka irindwi ryarakuze rihinduka igikorwa ngarukamwaka kinini, cyahinduye
byinshi mu ruganda rwa Hip Hop nyarwanda, kikaba gifatwa nk’urubuga rufasha
impano nshya kumvikana no kuzamuka.
Muri
iri serukiramuco hitezwe abahanzi bafite amazina akomeye muri Hip Hop nyarwanda
barimo: Bull Dogg, umwe mu batangije iyi njyana mu Rwanda, P-Fla, uzwiho
inyandiko n’ubutumwa bukomeye, Jay C, wamamaye mu ndirimbo zubaka kandi
zigezweho n’abandi.
Aba
bazafatanya n’abandi barimo: Barick Music, Afrojiggy, AY, Big Zed, Chaka Fella,
DJ Black, TheDiceKid, Sano Boi, DJ Samish, Hollix, G-LLain, Hunni, DJ Gulain,
Josskid, White Monkey, Taz, Ngaara, NzeeyTheGreat, Racine, Pogatsa, Redink,
Romeo Rapstar, Rosh Knight, DJU Griffin, Icenova, Underworra, Kingz Band, na
Zeo Trap.
Green
Ferry Music ivuga ko kwitabira iri serukiramuco atari ukwishimisha gusa, ahubwo
ari ugushyigikira impano z’Abanyarwanda, guteza imbere umuco wa Hip Hop, no
gufasha iyi njyana kugira ijambo ku rwego rw’akarere.
“Iri
serukiramuco ni isoko y’amarangamutima, ubumenyi, ubuhanzi n’ubusabane.
Abazaryitabira bazahabwa amahirwe yo kubona ibice bitandukanye by’umwimerere wa
Hip Hop, kandi bitange umusanzu mu gukomeza kuriteza imbere.”
Bull
Dogg yongeye kugaragara ku rutonde rw’abaraperi bazaririmba muri iri
serukiramuco
P-Fla
wo muri Tuff Gang yiteguye kuzaririmba muri serukiramuco mu gihe ari gukora ku
ndirimbo ze nshya
Jay
C agiye kuririmba mu iserukiramuco rya Hip Hop mu giye yitegura gusohora Album
yakoranye na Tuff Gang
Hatangajwe
urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya Hip Hop