Bukayo Saka wa Arsenal yatunguranye atangaza ko atazi Celine Dion

Imyidagaduro - 08/03/2026 12:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Bukayo Saka wa Arsenal yatunguranye atangaza ko atazi Celine Dion

Rutahizamu wa Arsenal F.C. n’ikipe y’igihugu y’u England, Bukayo Saka, yihariye imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko atigeze yumva izina ry’umuhanzi w’icyamamare ku isi Celine Dion mu kiganiro yagiranye n’umuhanzikazi w’Umunyanijeriya wegukanye Grammy, Tems.

Mu kiganiro cyari gituje kandi gisa n’icy’urwenya cyabereye mu gice cya mbere cya gahunda nshya ya Arsenal F.C.yitwa The Link Up, Saka yabajije Tems ku bahanzi bamugizeho ingaruka mu ntangiriro z’umuziki we ndetse n’abamubereye icyitegererezo.

Tems amaze kuvuga izina rya Celine Dion, Saka yahise atungurwa cyane aravuga ati: “Sinzi uwo ari we,” anaseka. Tems we byaramutunguye cyane maze amusubiza asa n’useka ati: “Ntabwo uzi Celine Dion? Mana yanjye! Mana yanjye!”

Saka wavutse mu 2001, birashoboka ko akunda cyane injyana z’iki gihe nka Afrobeats, hip-hop na R&B, aho akunda abahanzi nka Burna Boy, Wizkid na Drake, bakunze kugaragara ku rutonde rw’indirimbo akunda kumva. Yavuze kandi ko yumva indirimbo za Tems, anagaragaza ko umuziki ugira uruhare mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ku rundi ruhande, Celine Dion ni umuhanzikazi ukomoka muri Canada wamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe ku isi nka My Heart Will Go On na Because You Loved Me.

Yamamaye bikomeye mu myaka ya 1990 no mu ntangiriro za 2000, mbere y’uko Saka avuka. Yamaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 200 z’indirimbo ku isi yose, bituma aba umwe mu bahanzi bagurishije cyane mu mateka y’umuziki.

Iki kiganiro kigufi cyahaye abafana amahirwe yo kubona uruhande rwihariye rwa Saka, uzwi cyane muri shampiyona yaPremier League nk’umukinnyi wicisha bugufi kandi wibanda cyane ku kazi ke.

Saka yavuze ko atazi Celine Dion

Saka yabwiye Tems ko atazi Celine Dion


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...