Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports berekeje muri APR FC

Imikino - 08/06/2025 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports berekeje muri APR FC

Abakinnyi babiri b'Abanyarwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Iraguha Hadji na Bugingo Hakim berekeje muri APR FC. ‎

Amakuru yerekeza aba bakinnyi mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yari yagiye hanze mbere y'uko shampiyona irangira gusa kuri iki Cyumweru ni bwo bashyize umukono ku masezerano.

‎Bugingo Hakim ukina yugarira anyuze ku ruhande rw'ibumoso na Iraguha Hadji ukina asatira anyuze ku ruhande rw'iburyo bari basoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports.

‎Aba ni abakinnyi ba mbere bimenyekanye ko APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi. Iraguha Hadji wigaragaje mu mwaka ushize w'imikino yari yarageze muri Rayon Sports muri 2022 avuye muri Rutsiro FC. Andi makipe uyu mukinnyi ujya uhamagarwa mu ikipe y'Igihugu yakiniye ni Marine, Vision na Etoile de l'Est.

‎‎Bugingo Hakim yari yarerekeje muri Rayon Sports muri 2023 avuye muri Gasogi United yo yari yaragezemo muri 2020 avuye muri Muhazi United yari Rwamagana City icyo gihe.

Iraguha Hadji yerekeje muri APR FC 

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...