Bugesera yiteguye guhindura isura y’u Rwanda binyuze mu mishinga 10 y’icyerekezo

Ubukungu - 05/06/2025 11:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Bugesera yiteguye guhindura isura y’u Rwanda binyuze mu mishinga 10 y’icyerekezo

Akarere ka Bugesera kari mu nzira igana ku kuba igicumbi cy’ubumenyi, ubucuruzi, siporo n’ubukerarugendo. Ibi biri muri gahunda nshya yo gukoresha ubutaka mu buryo burambye kugeza mu mwaka wa 2050, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka (NLA).

Alexis Rutagengwa ushinzwe igenamigambi n’igenzura ry’imikoreshereze y’ubutaka muri NLA, yatangaje ko Bugesera iteganya ko 85.1% by’abaturage bayo bazaba batuye mu midugudu igezweho mu 2050. Abaturage bazikuba inshuro ebyiri, bave kuri 551,000 mu 2022 bagere kuri miliyoni 1.2.

Dore imishinga 10 yitezweho guhindura ubuzima n’ubukungu bw'Akarere ka Bugesera:

1. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga

Kirimo kubakwa mu murenge wa Rilima. Nikirangira, kizajya cyakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, nyuma byitezwe ko kizazamuka kikagera kuri miliyoni 14. Iki kibuga cy’indege cyatwaye miliyari 2.2$, gitangiye kuzamura Bugesera ku rwego mpuzamahanga.

2. Umujyi w’Ikoranabuhanga uzengurutse ikibuga

Hazubakwa Smart Airport City hafi y’ikibuga cy’indege, uzaba ufite ibikorwa remezo byifashishwa mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, amahoteli, ubucuruzi, inganda, n’amashuri y’abapilote. Ni umujyi wihariye uzaba igicumbi cy’ubukungu bujyanye n’igihe.

3. Gari ya moshi n’imihanda ijyanye n'igihe

Hazubakwa imihanda igezweho n’inzira ya gari ya moshi, bizafasha guhuza Bugesera n’indi mijyi n’ikibuga cy’indege, byorohereze ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa.

4. Parike y’Ubwikorezi n’Ububiko bw’Ibicuruzwa

Hazubakwa ahantu hihariye ho kwakirira no kubika ibicuruzwa, harimo ibitwarwa mu buryo bukonjesha (Cold Chain), ibizafasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku masoko yo hanze.

5. Ahazabera irushanwa rya Formula 1

Bugesera izubakwamo umuhanda wa Formula 1 hafi y’ikibuga cy’indege. Iri ni ishoramari rikomeye rizazana ubukerarugendo mpuzamahanga. Hazanavugururwa Stade ya Bugesera n’ahandi hakinirwa umukino w’amagare.

6. Imijyi igezweho n’icyaro cy’icyitegererezo

Hazubakwa imidugudu ifite ibikorwa remezo byose bikenewe. Ndetse n’icyaro kizanozwa ku buryo kizaba gifite serivisi nk’izo mu mujyi, harimo aho gutura, gukorera, guhinga no kuruhukira.

7. Kuhira imisozi n’ibishanga

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, hazakorwa imishinga yo kuhira imisozi n’ibishanga mu mirenge ya Mwogo, Musenyi, Shyara, Juru n’iyindi, hifashishijwe ikoranabuhanga.

8. Agace kihariye k’inganda zikomeye z’ibikomoka ku buhinzi

Hazashyirwaho Special Economic Zone mu murenge wa Gashora, izaba igizwe n'inganda zigezweho zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, hagamijwe kongerera agaciro ibiva mu mirima y’Abanyarwanda.

9. Akarere kihariye k’ubukerarugendo

Bugesera izubakwamo uduce tw’ubukerarugendo dushingiye ku mazi, amahoteli, n’ahantu ho kwidagadurira, byiyongera ku biyaga bihari bikurura ba mukerarugendo.

10. Amashuri n’ibigo by’amahugurwa y’icyitegererezo

Hazashyirwaho amashuri agezweho, ibigo by’imyuga n’amahugurwa, byose bigamije gutegura urubyiruko n’abahanga ku isoko ry’umurimo ryo mu gihe kizaza.

Bugesera si akarere k’amateka gusa, ahubwo ni isura nshya y’u Rwanda rushya rurimo kwiyubaka no kwigira.

Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri mu mishinga ikomeye yitezweho guhindura isura y'aka karere n'iy'igihugu muri rusange


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...