Alexis Rutagengwa ushinzwe
igenamigambi n’igenzura ry’imikoreshereze y’ubutaka muri NLA, yatangaje ko Bugesera iteganya
ko 85.1% by’abaturage bayo bazaba
batuye mu midugudu igezweho mu 2050. Abaturage bazikuba inshuro ebyiri,
bave kuri 551,000 mu 2022 bagere kuri miliyoni 1.2.
Dore imishinga 10
yitezweho guhindura ubuzima n’ubukungu bw'Akarere ka Bugesera:
1. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga
Kirimo kubakwa mu murenge wa Rilima. Nikirangira, kizajya cyakira abagenzi
miliyoni 8 ku mwaka, nyuma byitezwe ko kizazamuka kikagera kuri miliyoni 14. Iki kibuga
cy’indege cyatwaye miliyari 2.2$, gitangiye kuzamura Bugesera ku rwego
mpuzamahanga.
2. Umujyi w’Ikoranabuhanga uzengurutse ikibuga
Hazubakwa Smart Airport City
hafi y’ikibuga cy’indege, uzaba ufite ibikorwa remezo byifashishwa mu
by’ubwikorezi bwo mu kirere, amahoteli, ubucuruzi, inganda, n’amashuri
y’abapilote. Ni umujyi wihariye uzaba igicumbi cy’ubukungu bujyanye n’igihe.
3. Gari ya moshi n’imihanda ijyanye n'igihe
Hazubakwa imihanda igezweho n’inzira ya gari ya moshi, bizafasha guhuza
Bugesera n’indi mijyi n’ikibuga cy’indege, byorohereze ubwikorezi bw’abantu
n’ibicuruzwa.
4. Parike y’Ubwikorezi n’Ububiko bw’Ibicuruzwa
Hazubakwa ahantu hihariye ho kwakirira no kubika ibicuruzwa, harimo ibitwarwa
mu buryo bukonjesha (Cold Chain), ibizafasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro
ku masoko yo hanze.
5. Ahazabera irushanwa rya Formula 1
Bugesera izubakwamo umuhanda wa Formula 1 hafi y’ikibuga cy’indege. Iri ni
ishoramari rikomeye rizazana ubukerarugendo mpuzamahanga. Hazanavugururwa Stade
ya Bugesera n’ahandi hakinirwa umukino w’amagare.
6. Imijyi igezweho n’icyaro cy’icyitegererezo
Hazubakwa imidugudu ifite ibikorwa remezo byose bikenewe. Ndetse n’icyaro
kizanozwa ku buryo kizaba gifite serivisi nk’izo mu mujyi, harimo aho gutura,
gukorera, guhinga no kuruhukira.
7. Kuhira imisozi n’ibishanga
Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, hazakorwa imishinga yo kuhira
imisozi n’ibishanga mu mirenge ya Mwogo, Musenyi, Shyara, Juru n’iyindi,
hifashishijwe ikoranabuhanga.
8. Agace kihariye k’inganda zikomeye z’ibikomoka ku buhinzi
Hazashyirwaho Special Economic Zone
mu murenge wa Gashora, izaba igizwe n'inganda zigezweho zitunganya umusaruro
w’ubuhinzi, hagamijwe kongerera agaciro ibiva mu mirima y’Abanyarwanda.
9. Akarere kihariye k’ubukerarugendo
Bugesera izubakwamo uduce tw’ubukerarugendo dushingiye ku mazi, amahoteli,
n’ahantu ho kwidagadurira, byiyongera ku biyaga bihari bikurura ba
mukerarugendo.
10. Amashuri n’ibigo by’amahugurwa y’icyitegererezo
Hazashyirwaho amashuri agezweho, ibigo by’imyuga n’amahugurwa, byose bigamije
gutegura urubyiruko n’abahanga ku isoko ry’umurimo ryo mu gihe kizaza.
Bugesera si akarere k’amateka gusa, ahubwo ni isura nshya y’u Rwanda rushya rurimo kwiyubaka no kwigira.