Uyu muhanzi ukomoka
mu Karere ka Bugesera, yashyize hnze amashusho y’indirimbo nshya yaririmbye afite
ibyaha byinshi, avuga ko byari byaranze kumuvamo. Yayanditse asaba Malayika
umutuyemo kumurinda na Dayimoni imurimo igasinzira nk’uko we ubwe yabitangarije
Inyarwanda.com.
Yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse ndi
mu bihe byiza nezerewe ariko mfite ibyaha nananiwe kureka. Byari byaranze kumvamo
pe. Iyi ndirimbo nayanditse nsaba Malayika untuyemo kuntabara ndetse na Dayimoni
unteyemo gusinzira burundu, gusa ubutumwa si ubwanjye gusa ahubwo n’abandi
bantu bayirebe babugire ubwabo kuko icyo umuhanzi abereyeho ".
Shitto agaragaza ko iyi ndirimbo yayanditse akiri mu mashuri yisumbuye. Yarayiririmbye, umwana biganaga amwemerera inkunga yo kuyisohora. Uyu musore yagaragaje ko ubushobozi buke afite ari bwo butuma adakora indirimbo nyinshi ariko ko hamwe no kwizera azabogeraho.
Ati: "Umunsi naririmbyeho iyi
ndirimbo ‘Dayimoni’, hahise haboneka umwe mu banyeshuri twiganaga anyemerera
kuzantera inkunga turangije amashuri yisumbuye kugira ngo mbashe gukora
indirimbo ".
Shitto yemeza ko afite indirimbo nyinshi mu makaye
yabuze uko asohora, gusa ashimangira ko uko Imana izamufasha azajya atanga ubutumwa bwiza abinyujije mu mpano ye.
Iyi ndirimbo ‘Dayimoni’ ya Shitto Cedro [Ngamije
Cedric] wo mu Karere ka Bugesera, yakozwe na Producer Genius, amashusho
ayoborwa na Swaya afatwa na Elyse D.O.P.

Shitto Cedro umusore w'umunyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana