Ni
umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa
Rwakaramira, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange, aho iyi sosiyete ifite umushinga
wayo w’amazu witwa “Lake View Estate” kubera ko uteganya n’ikiyaga cya Cyohoha.
Iyi
nzu iri ku buso bwa 360m², ifite ibyumba bine, douche na toilette ebyiri,
salon, salle à manger, igikoni, ndetse n’inyubako ebyiri zo hanze (annex).
Ifite kandi umwanya ushobora guparikamo imodoka ebyiri.
Rwibutso
Virgile wayiguze asanzwe abarizwa muri Israel. Kubera ko atari mu Rwanda, inzu
yashyikirijwe umuvandimwe we Nsanzimana Leo Placide, wahamije ko anyuzwe
n’uburyo yubatswe.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Nishimiye ko Marchal Real Estate yubahirije ibyo twemeranyije.
Inzu yubatswe neza, nta gusondeka kwabayeho. Iri mu ishusho twifuzaga, kandi
nakangurira n’abandi gukorana na bo kuko nta mpungenge bikwiye gutera.”
Umukozi
wa Marchal Real Estate ushinzwe ibibanza n’amazu ahendutse, Emmanuel Ujekuvuka
[Marchal Ujeku], yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu gutanga serivisi ku
banyarwanda bifuza amazu meza kandi ahendutse.
Ati:
“Uyu munsi turishimye kuba dushyikirije umukiriya wacu inzu ya mbere muri ‘Lake
View Estate’, umudugudu wubatswe ku buryo ugaragarira neza ikiyaga cya Cyohoha.
Nyuma ya ‘Phase 1’, twiteguye no gutangira ‘Phase 2’ izubakwa hafi aho.”
Marchal
yavuze ko inzu yubatswe mu mezi arindwi bitewe n’inyongera umukiriya yasabye,
ariko ubusanzwe baba bihaye intego yo kurangiza inzu mu mezi atanu.
Yongeyeho
ko uyu mukiriya yabaye uwa mbere mu baguze amazu yo muri iyi gahunda, ndetse
amazu yose yo muri Phase 1 yamaze kugurwa.
Ati:
“Ibi bikorwa tubimurika ku mugaragaro kugira ngo n’abandi banyarwanda bamenye
ko bishoboka kubona inzu nziza kandi ku giciro gito. Umwihariko wacu ni
ugutanga inzu n’ikibanza cyayo, nyirayo akazagira uburenganzira bwo
kuyivugurura uko abyifuza.”
Iyi sosiyete ivuga ko intego yayo ari ugufasha umunyarwanda wese kubona aho atura hadahenze, ndetse n’abafite ubushobozi buke bakabona uburyo bwo kubaka cyangwa kugura ikibanza.
Sosiyete icuruza ibibanza n’amazu, Marchal Real Estate yashyikirije Rwibutso Virgile inzu nshya ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw
Nsanzimana
Leo Placide wari uhagarariye Rwibutso Virgile yishimira uko inzu yubatswe
Abitabiriye
umuhango wo kumurika no gushyikiriza inzu ya mbere yubatswe muri uyu mushinga,
barimo umunyamakuru Niyitegeka Jules William ‘Chita’ usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ wa
Marchal Real Estate
Inzu
iherereye mu Mudugudu wa Rwakaramira, Mayange, ahazwi nka ‘Lake View Estate’
bitewe n’uko hubatswe hareba ku kiyaga cya Cyohoha
Marchal
Ujeku agaragaza ko nyuma y’iyi nzu ya mbere muri Bugesera, hagiye gukurikiraho
n’izindi muri ‘Phase 2’
Marchal Ujeku asobanura ko umwihariko wa Marchal Real Estate ari ugutanga amazu n’ibibanza ku giciro gito kandi by’umwimerere
Ibigega
by’amazi byubatswe hafi y’inzu bigamije gufasha mu kubika amazi yo kuyifashisha
mu buzima bwa buri munsi
Inzu
yubatswe ahagezemo amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo byorohereza abayituyemo
Annex
ebyiri zubatswe hanze y’inzu zitezweho korohereza imiryango izayituramo
Igipangu cy’inzu cyubatse mu buryo butekanye kandi giteye neza
AMAFOTO:
Dox Visual- InyaRwanda.com