Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, ni imyitozo yasozaga amahugurwa yari amaze iminsi atangwa mu byiciro bibiri, birimo icyiciro cy’amahugurwa y’ibikorwa byihariye byo gucunga umutekano cyabaga ku nshuro ya 14, ndetse n’icyiciro cy’amahugurwa ahuriweho yo kurwanya iterabwoba. Iyi mitozo yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026.
Abitabiriye ayo mahugurwa bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Liberia, Seychelles na Repubulika ya Santrafurika.
Mu ijambo rye, Dr. Vincent Biruta yavuze ko iyi myitozo igaragaza ubushake bwo gukomeza gushimangira umutekano binyuze mu mahugurwa y’umwuga ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Imyitozo ihuriweho isojwe uyu munsi yarushijeho gushimangira ubufatanye, kungurana ubunararibonye no kwizerana hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byacu. Ingamba nk’izi ni ingenzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.”
Yakomeje avuga ko muri iki gihe umutekano wugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, bityo hakaba hakenewe inzego z’umutekano zifite ubushobozi bwo kubikumira no kubihashya.
Dr. Biruta yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bwa Polisi y’u Rwanda no guteza imbere ubufatanye bugamije amahoro n’umutekano birambye.
Yanasabye abarangije amahugurwa kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse barangwa n’ubunyamwuga, kubaha amategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa EAPCCO akaba n’Umuyobozi wa Interpol mu karere, Africa Sendahangarwa Apollo, yashimye imyitozo yagaragajwe n’abayitabiriye, avuga ko ubufatanye bw’akarere bugira uruhare runini mu guhangana n’ibyaha bigaragara mu bihugu bitandukanye.
Na ho Umuyobozi w’Ikigo cya CTTC, Commissioner of Police William Kayitare, yavuze ko iyi myitozo ari urubuga rukomeye rwo gusangira ubumenyi, ubunararibonye no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Uyu muhango kandi wari muri gahunda yo gukomeza kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda, unahuzwa n’ibirori byo kwinjiza mu kazi aba ofisiye bato bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuwa 27 Gicurasi 2026.
Imyitozo yagaragajwe yari igizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi, kumanukira ku migozi bava mu ndege, kunyura mu nzitizi no guhangana n’ibitero by’iterabwoba hifashishijwe imbunda n’imbaraga z’umubiri.








I Mayange muri Bugesera hasojwe imyitozo yo kurwanya iterabwoba yahuje inzego z’umutekano zo mu Karere
