Bryan Lead, umuramyi n’umuhanzi
nyarwanda umaze imyaka myinshi akorera Imana binyuze mu muziki, ari mu cyiciro
cya kabiri.
Nubwo atari amaze igihe kinini agaragara
nk’umuhanzi wigenga ufite ibikorwa byinshi ku isoko, avuga ko ibyo atari ukubura
amahirwe cyangwa ubushake bwo kwamamara, ahubwo ko yahisemo gutegereza igihe
yumvaga ko Imana yamuhaye.
Ku wa 29 Ugushyingo 2026, Bryan
Lead azakorera igikorwa yise “Shammah Live Recording” i Kampala muri Uganda,
ahitwa Zion International. Ni igikorwa azafatiramo amajwi n’amashusho
y’indirimbo zizaba zigize Album ye ya mbere.
Kuri Bryan, iyi “Live Recording”
ntabwo ari igikorwa cyo gutangira umuziki mushya gusa. Ni umusaruro w’imyaka
yamaze yiga, akora, afasha abandi ndetse ategereje igihe yizeraga ko Imana
izamwemerera gutangira gushyira ahagaragara ibikorwa bye bwite.
Mu gihe abahanzi benshi baba
bashaka gusohora indirimbo nyinshi mu gihe gito kugira ngo bubake izina, Bryan
Lead we yahisemo indi nzira.
Abamubazaga impamvu atajya asohora
indirimbo nyinshi yabasubizaga ko atari yabona uburenganzira busesuye yumvaga
Imana imuhaye bwo gutangira umuziki mu buryo yifuzaga.
Kuri we, gukora umuziki wa Gospel
ntabwo ari ugusohora indirimbo gusa. Ni umuhamagaro usaba kwitegura, gusenga,
kwiga no kumenya neza icyo umuntu ashaka kugeza ku bandi.
Yagiye yandika, acuranga, atunganya
umuziki, yigisha abandi ndetse akorana n’abahanzi batandukanye. Ibyo byose
byamufashije kubaka ubumenyi n’ubunararibonye mbere y’uko afata umwanzuro wo
gushyira Album ye bwite ku mugaragaro.
Ni yo mpamvu Shammah Live Recording
kuri Bryan ishobora kurebwa nk’umusaruro w’urugendo rwatangiye kera, aho kuba
intangiriro yarwo.
Bryan Lead ntabwo azwi gusa
nk’umuramyi.
Uru ruhare rwinshi yagize mu muziki
rwamuhaye amahirwe yo gukorana n’abahanzi, ‘worship teams’ n’insengero
bitandukanye, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Yagiye kandi yandika indirimbo
z’abahanzi batandukanye muri Afurika, ibintu byamufashije kumenyana n’abantu
bafite imirongo itandukanye mu muziki wa Gospel no kwagura umubano we mu
karere.
Iyo ari umuziki, ashaka ko uba ku
rwego rwo hejuru. Iyo ari worship, yifuza ko ubutumwa n’umutima wo kuramya ari
byo biba ku isonga. Iyo ari gufasha undi muhanzi, aba ashaka ko uwo muntu akura
mu bumenyi no mu mikorere.
Kuri Bryan Lead, kugera ku ntsinzi ntabwo
ari uburyo bwo gushaka amashyi cyangwa kwerekana ko ashoboye. Ni uburyo bwo
kubaha umurimo yiyemeje gukora.
Bryan Lead we, urugendo rwe
rwarahindutse.
Ibyo byatumye agira uruhare mu
bikorwa by’abahanzi n’amatsinda atandukanye, ndetse umubano we n’abakora
umuziki wa Gospel ugera no mu bindi bihugu bya Afurika.
Umuntu wari umaze imyaka afasha
kubaka amajwi y’abandi, ubu agiye guha abantu amahirwe yo kumva ijwi rye bwite
mu mushinga mugari.
Shammah Live Recording izabera i
Kampala muri Uganda ku wa 29 Ugushyingo 2026, ahitwa Zion International.
Kuba Bryan yarahisemo Uganda
nk’ahantu ho gufatira amajwi n’amashusho y’Album ye ya mbere nabyo bijyanye
n’umubano amaze igihe yubaka mu muziki wa Gospel wo muri aka karere.
Amatike y’iki gikorwa amaze
ibyumweru hafi bitatu ku isoko, ndetse ibyiciro bimwe byatangiye kugenda
bigorana kuboneka.
Abategura iki gikorwa bafite
icyizere ko mu mpera z’Ukwakira 2026, amatike ya Shammah Live Recording
ashobora kuba yamaze gushira ku isoko, mu gihe abitabira bakomeje kwiyongera.
Ibi kandi bigaragaza ko ubutumwa
bwa Bryan Lead n’umuziki we bitangiye kurenga imbibi z’u Rwanda, aho Uganda iri
mu bihugu amaze kubakamo umubano n’abantu bakora umuziki wa Gospel.
Bryan Lead



