Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashije United gutsinda Leicester
City ibitego 3-0 muri Premier League, agaragaza ko ari umwe mu nkingi za mwamba
z’iyi kipe.
Nyuma yo gufasha ikipe ye kwitwara neza muri Europa League itsinda Real
Sociedad 4-1, aho yatsinze hat-trick, Fernandes yagarutse no mu mukino wa
shampiyona atsinda igitego n’imipira ibiri yavuyemo ibitego bya Rasmus Hojlund
na Alejandro Garnacho.
Fernandes yakomeje kwigaragaza mu kibuga nyuma yo kunengwa na Roy Keane, wahoze ari kapiteni wa Manchester United, wavuze ko "Impano yonyine idahagije" kugira ngo umukinnyi atsinde.
Gusa uyu mukinnyi w’imyaka 30
yavuze ko adateganya guhindura uburyo bwe bwo gukina kubera ibyo abantu bavuga.
Yagize ati "Nkora
ibintu mu buryo bwanjye. Ni byo, si byiza kumva abantu bavuga nabi kuri wowe,
ariko biguha imbaraga. Hari
byinshi nshobora kunoza, haba mu kibuga, mu kuyobora bagenzi banjye no mu
buzima busanzwe. Mfite icyubahiro gikomeye kuri Roy Keane, ariko sinshobora
gushimisha buri wese"
Uyu mukinnyi amaze kugira uruhare mu bitego 31 muri uyu mwaka w’imikino, aho muri Premier League ari Mohamed Salah (54) na Erling Haaland (33) bamurusha umusaruro gusa.
Kuva yagera muri Manchester United muri Gashyantare 2020, ni Kevin
De Bruyne wa Manchester City wenyine umurusha gutanga imipira ivamo ibitego,
kuko Fernandes afite 80 assists.
Manchester United yagaragaje imbaraga zikomeye muri uyu mukino, nubwo mu gice cya mbere bagize ibibazo mu gucunga umukino.
Fernandes yavuze ko
bifashishije ibyo bize mu mukino wa Arsenal aho bari basubiye inyuma, ariko ubu
bashyize imbaraga mu gusatira.
Yakomeje agira ati "Twari tuzi ko ari umukino
ukomeye kandi twagombaga gukina neza. Igice cya mbere twakoze amakosa, ariko
icya kabiri twabashije kugenzura umukino no kubona ibitego."
"Ndashaka gutsinda ibitego byinshi bishoboka,
kuko ari ingenzi mu mukino wanjye. Ngomba no gufasha bagenzi banjye kubona
ibitego."
Umutoza wa United, Ruben Amorim, yashimye cyane Fernandes ku bwitange n’umusaruro we mu kibuga.
Ati "Ni umukinnyi udasanzwe. Ahora yiteguye,
kandi abasha gukina neza umukino wose. Nari nsanzwe
muzi, ariko ikintangaje ni imbaraga akorana buri munsi. Ni umunyamwuga
ukomeye."
Bruno Fernandes arakomeje kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi beza ba
Manchester United, ndetse buri gihe aba yiteguye gufasha ikipe ye gutanga
umusaruro. Ibitego n'imipira ivamo ibitego akomeje gutanga byerekana neza
impamvu United ikimugirira icyizere gikomeye.
Bruno Fernandes yabwiye abatamwemera ko adateze guhindura uburyo bwe bw'imikinire

Fernandes yagize uruhare rw'ibitego bitatu mu mukino Man United yatsinzemo Leichester City
