Bruce Melodie yakiranywe yombi i Nyagatare ahita akora 'sound check' – VIDEO

Imyidagaduro - 19/06/2026 5:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yakiranywe yombi i Nyagatare ahita akora 'sound check' – VIDEO

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody yageze mu karere ka Nyagatare yakiranwa yombi ndetse ahita arara asuzumye ibyuma (sound check).

Uyu muhanzi yerekeje mu karere ka Nyagatare mu gitaramo Summer Country Tour aho agomba guhuriramo n’umuhanzi The Ben, Kitoko ndetse na Bwiza.

Ubwo yageraga mu Karere ka Nyagatare ari kumwe n’itsinda ry’abazamucurangira, yakiranywe ubwuzu bwinshi n’abantu benshi babonye imodoka ye bakayimenya bakaza kumusuzuhuza.

Nyuma yo kugera muri aka karere, yagiye gusura imurikagurisha riri kubera muri aka karere yerekwa bimwe mu bicuruzwa biri kugurishwa muri iri murikagurisha.

Ntabwo uyu muhanzi yabonye n’umwanya wo kuruhuka ahubwo yahise yerekeza kuri Sitade yiswe goligota hanyuma asuzuma ibyuma bwa nyuma kugira ngo ejo azabe yiteguye gutanga ibyishimo.

Bruce Melodie aheruka gutangaza ko n’ubwo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko The Ben yamurushije mu gitaramo giheruka cyabereye mu karere ka Musanze, yashakaga kubanza kumuha ikaze muri ibi bitaramo.

The Ben we avuga ko i Musanze byagenze neza noneho ubu gahunda ari iyo kwereka ab’i Nyagatare impano Bruce Melody afite nka murumuna wa The Ben.

Uko Bruce Melodie yakiriwe i Nyagatare



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...