Iki
gitaramo, cyiswe "Serendipity Sidechic Sunday", cyabaye ku cyumweru
tariki 15 Gashyantare 2026, mu kabyiniro ka Guvnor Uganda, kikaba kimwe mu
bitaramo byari bitegerejwe cyane muri iki gihugu kubera ubuhanga bw’abaririmbyi
n’umubare w’amatike yari yashyizwe ku isoko.
Igitaramo
cyayobowe na Abryanz, aho Bruce Melodie yaririmbye acurangiwe n’abagize itsinda
rya Symphony Band ndetse n’umucuranzi w’ingoma Yugi Umukaraza. Bruce Melodie
yatanze umwanya wo kumenyekanisha indirimbo nshya "Pom Pom" yakoranye
na Diamond Platnumz na Joel Brown.
Ku
rubyiniro, Bruce Melodie yataramanye na Pallaso, umuhanzi uzwi cyane muri
Uganda, aho basangiye indirimbo zirimo nka “Guwe Nze”. Muri iki gitaramo kandi,
Bruce Melodie yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka 15 ishize ari
mu muziki.
Indirimbo
yaririmbye zaciye ibintu mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo Embeera Zo,
yakoranye na Sheebah Karungi.
By'umwihariko,
umuhanzikazi Lydia Jazmine yaje ku rubyiniro ashimira Bruce Melodie, avuga ko
ari "umuhanzi wenyine wo mu Rwanda akunda kandi yanyakiriye ubwo nari mu
rugendo rwo kumenyekanisha Album ye mu Rwanda."
Lydia
yanavuze ko we na Bruce Melodie bateganya no gukorana indirimbo mu gihe kiri
imbere. Uyu mukobwa yanafashije Bruce Melodie kuririmba indirimbo ‘Neera’ ya
Radio na Weasel.
Umwanya
wihariye muri iki gitaramo Bruce Melodie yawuhaye Radio, umuhanzi witabye
Imana, aho yirimbaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Bruce
Melodie yavuze ati "Ndamukunda cyane Radio, nagize amahirwe yo
kumumenya." Yanaririmbye kandi indirimbo ‘Neera’ Radio yakoranye na
Weasel.
Iki
gitaramo kandi kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Karole Kasita na Nina
Roz, kikagaragaza ko umuziki nyarwanda ukomeje kurenga imbibe.
Pallaso
ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat na
Dancehall. Yamenyekanye mu ndirimbo ze acyesha izina nka Mpa Love, ‘Go Down Low’,
‘Bareke’, aho yagiye agaragaza impano idasanzwe mu kuririmba no gukora
indirimbo zihuriza hamwe umuziki gakondo n’uw’ubu.
Yatangiye
umuziki akiri muto, akurikirana intambwe za Mukuru we Chameleone, umwe mu
bahanzi bakomeye muri Uganda, maze afata umwanya we mu muziki wa Uganda.
Pallaso
azwi kandi ku bufatanye bwe n’abandi bahanzi b’akarere, aho yakoranye na Bruce
Melodie, Sheebah Karungi, na Davido, bigatuma indirimbo ze zikwira mu karere
kose k’Afurika y’Iburasirazuba.
Pallaso
ntabwo ari umuhanzi w’indirimbo gusa; azwi no kuba umunyabigwi mu bitaramo, aho
abasha gukurura abantu benshi ku rubyiniro, akerekana ko afite impano yo guhuza
umuziki n’abafana.
Lydia
Jazmine wakoranye na Bruce Melodie ku rubyiniro, ni umuhanzikazi w’umunyamwuga
ukomoka muri Uganda, uzwi cyane ku ndirimbo z’urukundo zizamura umunezero mu
bafana.
Yamenyekanye
mu ndirimbo nka ‘Massuka’, ‘Hit&Run’, ‘You and Me’, aho agaragaza ijwi
ryihariye ryorohereza abakunzi b’umuziki kumwumva no kumwiyumvamo.
Lydia
Jazmine si umuhanzi w’indirimbo gusa; ni n’umwe mu bagize uruhare mu bufatanye
bw’abahanzi bo mu karere.
Mu
gitaramo cya Bruce Melodie i Kampala, Lydia Jazmine yageze ku rubyiniro
atungurana, ashimira Bruce Melodie ku bufatanye bwe mu muziki no ku kumwakira
ubwo yageraga mu Rwanda.
Uyu
muhanzikazi azwi kandi ku buryo ashyikirana n’abafana be, akagaragaza ibyishimo
no gukundwa n’abantu benshi ku rwego rw’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Bruce
Melodie yatumye i Kampala haba ijoro ry’umuziki ukomeye mu gitaramo cye
‘Serendipity Sidechic Sunday’, aho yataramanye na Pallaso, Lydia Jazmine
n’abandi bahanzi bakomeye bo mu karere
