Bruce Melodie yongeye gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka

Imyidagaduro - 07/08/2026 5:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yongeye gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka

Mu gihe isi yihuta mu guhanga udushya no kwihangira imirimo, umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje gukoresha umuziki nk'urubuga rwo gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete, by'umwihariko urubyiruko rw'u Rwanda.


Nyuma y'uko mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko umuziki utagomba kurangirira mu gususurutsa abantu gusa, Bruce Melodie yongeye gusohora indirimbo nshya yise 'Hamwe Natwe', irimo ubutumwa bukomeye bushishikariza abakiri bato gukura amaboko mu mifuka, kwizera impano zabo no gukora badategereje ko amahirwe aza kubashaka.

Ni ubutumwa buje bukurikira ubundi yari yaratanze mu ndirimbo 'Munyakazi', aho yagaragazaga ko gukora no kugira umuhate ari byo bifungura imiryango y'iterambere. Muri 'Hamwe Natwe', akomeza uwo murongo, ashimangira ko impano umuntu afite idakwiye gusinzira ahubwo ikwiye kubyazwa umusaruro.

Mu magambo aririmba, Bruce Melodie agaragaza ko nta ntsinzi iboneka hatabanje kubaho umurimo n'umuhate. Agira ati: "Icyuya cya none ni ishema ry'ejo, kora nka Munyakazi, bikore nka maji. Iyo mpano yawe ni zahabu isinziriye, yikangure kandi ntutinye inzira. Duhaguruke dukore, uyu munsi ni wo mwanya, ntituzagerageze ejo."

Aya magambo agaragaza neza filozofiya uyu muhanzi amaze igihe yimakaza, yo kwereka urubyiruko ko ejo heza rutazarugeraho rutegereje amahirwe, ahubwo ko rugomba kuyaharanira binyuze mu kazi, guhanga udushya no kudacika intege.

Ubutumwa burenze umuziki

Mu myaka ishize, Bruce Melodie yagiye agaragara nk'umwe mu bahanzi bagerageza gushyira ubutumwa bwubaka igihugu mu bihangano bye. Mu gihe indirimbo nyinshi ziganjemo iz'urukundo cyangwa izo kwidagadura, we akomeje kwibutsa abakunzi be ko umuziki ushobora no kuba ishuri ryigisha indangagaciro n'imibereho myiza.

Muri 'Hamwe Natwe', ntiyibanda ku rubyiruko gusa. Anibutsa abantu bakuru ko bakwiye kwanga kuba ba nyamwigendaho, ahubwo bagakomeza guhanga imirimo, gukoresha amahirwe bafite no kubera abakiri bato urugero rwiza.

Ni ubutumwa bujyanye n'icyerekezo igihugu cy'u Rwanda gikomeje kwimakaza cyo kwihangira imirimo, gukoresha ikoranabuhanga n'ubumenyi mu guteza imbere ubukungu, aho urubyiruko rufatwa nk'inkingi y'iterambere.

"Impano yawe ni zahabu isinziriye"

Kimwe mu bice bikomeye by'iyi ndirimbo ni aho Bruce Melodie agereranya impano na '"zahabu isinziriye."

Ni imvugo ishushanya ko buri muntu ashobora kuba afite ubushobozi bukomeye, ariko bukazaguma budafite icyo bumumarira igihe atabukoresheje. Ubutumwa bwe bwerekana ko impano idakura ubwayo; isaba kuyikorera, kuyitoza no kuyigirira icyizere.

Abasesengura umuziki bavuga ko ubu bwoko bw'ubutumwa ari bumwe mu bushobora gutuma indirimbo iramba, kuko itagenewe igihe runaka gusa, ahubwo ishobora gukomeza kuba isoko y'ihumure n'ihumekero ku rubyiruko mu bihe bitandukanye.

Akomeje gukomeza umurongo yari yaratangiye

Ntabwo ari ubwa mbere Bruce Melodie agaruka ku nsanganyamatsiko yo gukora no kwigirira icyizere.

Mu ndirimbo 'Munyakazi', yari yarahamagariye abantu gukora batizigamye no kutigira ba "ntibindeba". 'Hamwe Natwe' isa nk'iyubakira kuri uwo murongo, ariko ikongeraho ubutumwa bwo kudatinya gutangira urugendo rw'inzozi umuntu afite.

Ni uburyo bwerekana ko uyu muhanzi atifuza kuba uwibukwa gusa nk'uwatanze indirimbo zakunzwe, ahubwo ko ashaka no gusiga umurage w'ubutumwa bufasha abantu guhindura imyumvire.

Ije ikurikira 'Detail' n'ibihe by'ibitaramo

'Hamwe Natwe' ije nyuma y'aho Bruce Melodie yari aherutse gushyira hanze indirimbo 'Detail', yasohotse mbere gato y'uko atangira ibitaramo bya Summer Country Tour 2026, byazengurutse intara zitandukanye z'u Rwanda muri Kamena na Nyakanga.

Mu gihe akomeje ibikorwa by'umuziki n'ibitaramo, Bruce Melodie agaragaza ko atifuza gutandukanya imyidagaduro n'ubutumwa bufasha sosiyete, ahubwo ko ashaka ko ibihangano bye bikomeza kuba isoko y'ibyishimo, ariko bikanatanga isomo ku bazabikurikira.

N'ubwo umuziki we ukomeje gukundwa n'ibyiciro bitandukanye by'abafana, 'Hamwe Natwe' ishobora gufatwa nk'imwe mu ndirimbo zongera kwibutsa urubyiruko ko ejo hazaza hadategerezwa, ahubwo hubakwa n'umurimo, umuhate no kwizera impano umuntu yifitemo.


Impano yawe ni zahabu isinziriye, yikangure uyibyaze umusaruro. Bruce Melodie yongeye gushishikariza urubyiruko kudategereza amahirwe ahubwo rukayihangira binyuze mu kazi


Icyuya cya none ni ishema ry'ejo. Bruce Melodie yasohoye indirimbo 'Hamwe Natwe' yibutsa urubyiruko ko gukura amaboko mu mifuka no gukora ari yo nzira yo kugera ku nzozi.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘HAMWE NATWE’ YA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...