Bruce Melodie yavuze ku ndirimbo yakoranye na Senderi International, ashimangira ko amwubaha ndetse avuga ko mu bahanzi akunda umwihariko wabo harimo Makanyaga Abdul.
Yavuze ko hari igihe umuhanzi agira igitekerezo cy’indirimbo, akabona hari undi muhanzi wayikora neza, agahita amuhamagara kugira ngo bakorane. Yagize ati: “Hari igihe ugira igitekerezo, ukaza kubona indirimbo hari nk’umuntu ibereye, mpamagara Senderi.
Ariko mu ndirimbo nkora records akantu gato, yahise ayisohora atambwiye, n’ijwi ryanjye yarishyizemo. Ni indirimbo yitwa ‘Conversation’, ni Collabo yabaye ku mbaraga, ariko Senderi ndamwubaha. Ntabwo nari kubona uko mutera amabuye, ariko ambamo amafaranga.”
Bruce Melodie yatangaje ko yifuza gukomeza gukora umuziki, anagaragaza ko umuhanzi Makanyaga Abdul ari umwe mu bahanzi yishimira kubera uburyo yakomeje umwihariko we mu muziki. Yagize ati: “Makanyaga ni umuntu wakomeje umurongo w’akazi ke, anagumana umwihariko wihariye.”
Yakomeje avuga ko nta yindi gahunda afite uretse gukomeza gukora umuziki. Ati: “Ndashaka kugaragaza ko nta yindi gahunda mfite, uretse umuziki. Byakwanga nkakora umuziki.”
Gen-Z Comedy Show yahuje urwenya n’umuziki, aho Bruce Melodie yataramiye abitabiriye, mu gihe abanyarwenya bari babanje gususurutsa abantu mu bitwenge.
Iki gitaramo cyayobowe na Fally Merci, usanzwe utegura Gen-Z Comedy. Ni igikorwa gitegurwa inshuro ebyiri mu kwezi, kigahuza abanyarwenya n’abakunzi b’urwenya mu Mujyi wa Kigali.

Fally Merci yayoboye Gen-Z Comedy Show
Abakunzi b’urwenya bitabiriye Gen-Z Comedy ku bwinshi
Murindahabi Irene uherutse gukora ubukwe ni umwe mu bitabiriye Gen-Z Comedy Show
