Tariki
6 Ugushyingo 2021 ni bwo Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka kuri we aho
yizihije imyaka 10 ari muri muzika. Ni igitaramo cy'imbaturamugabo cyabereye mu
nyubako isanzwe iberamo imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.
Abahanzi
bari batumiwe muri iki gitaramo barimo Alyn Sano, Papa Cyangwe, Bulldogg, Mike
Kayihura, Itorero Inganzo Ngari, Christopher, Niyo Bosco na Riderman.
Muri
iki gitaramo, hinjiyemo abamotari batari bacye bari bambaye impuzankano zabo
byatumye benshi bavuga ko Bruce Melodie yaba yisunze abamotari kugira ngo
yuzuye iyi nyubako ituzuzwa na buri wese.
Ubwo
yari mu kiganiro Sunday Choice Live, Bruce Melodie yavuze ko abamotari binjiye
mu gitaramo cye bari bishyuriwe n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubashimira
akazi bakora mu mujyi.
Yagize
ati “Abamotari nabahawe n’umujyi wa Kigali kandi bari bishyuriwe. Bari abantu
nk’abandi ni uko wenda bari bambaye impuzankano zabo.”
Bruce
Melodie yavuze kandi ku gitaramo avugwamo muri Sitade Amahoro yemeza ko ari
ahantu heza hateye ishema gukorera ariko atabifite muri gahunda ahubwo ari
ibintu itangazamakuru rimutsindagiraho.
Yagize
ati “Muragerageza mukabinsindagira gusa uyu mwaka mbaye nagikora ntabwo naba
ngeze iki gihe ntari nabitangaza. Ntabwo ari umushinga mfite ni ibyo abantu
bavuga ntabwo ari ibintu napanze kuko hari ibyo nange ndimo bikaba binatwara
akagufu.”
Akomeza
agira ati “Birashoboka cyane gukorera igitaramo muri Sitade Amahoro cyane ko
ari ni iyacu. Dufite abantu benshi batabona ubushobozi bwo kwishyura biriya
bitaramo bihenze.”
Mu butumwa aheruka gushyira ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 mu mezi macye atambutse, Melodie yanditse ati “Tekereza iyi Stade Amahoro nziza cyane, yuzuye abantu. Igitaramo amatike yashize mbere. Amena.”
Bruce Melodie yavuze ko nta gahunda yo gutaramira muri Sitade Amahoro kereka abayimutsindira
Mu mwaka wa 2021, Bruce Melodie yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki icyo gihe akaba aribwo abamotari binjiye ku bwinshi mu gitaramo cye