Bruce Melodie yavuye ku rubyiniro muri “Diamond Platnumz Experience” abafana batabishaka-AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/08/2026 12:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yavuye ku rubyiniro muri “Diamond Platnumz Experience” abafana batabishaka-AMAFOTO

Itahiwacu Bruce ukoresha amazina ya Bruce Melodie mu muziki, yavuye ku rubyinuro abafana batabishaka nyuma go kubaha ibyishimo mu Gitaramo "Diamond Platnumz Experience".

Iki gitaramo cya Diamond Platnumz cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 muri Parikingi ya BK Arena. Bruce Melodie yagiye ku rubyiniro nyuma y’uko hari habanjeho abarimo Nel Ngabo na Ish Kevin.

Uyu muhanzi nyarwanda weretswe urukundo rwinshi ku rubyiniro, yaserukanye n’ababyinnyi, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakuzwe nka “Pom Pom”, “Ikinyafu”, “Katapilla”, “Ikinya”, “Turaberanye”, “Complete me ”Saa Moya“,”Pom Pom” n’izindi. 

Bruce Melodie yakoresheje iminota isaga 40 ku rubyiniro, asusurutsa abakunzi be gusa yavuye ku rubyiniro batabishaka amashyushyu akiri yose.






Ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Bruce Melodie 



Bruce Melodie yataramiye abakunzi be muri “Diamond Platnumz Experience”







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...