Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifashishije n’ifoto
ye ari kumwe n'umugore we ubona ko banezerwe cyane, Bruce Melodie yagize ati: "Birampagije kuri njye kumenya ko njye
na we turiho kugeza iki gihe".
Nyuma yo kwishimira ko Imana ikibashoboje bombi bakaba bari kumwe, yamutangarije ko yifuza ko bazakomeza kubana kugeza umusatsi ubaye uruyenzi ati: "Uwantwaye
ubusore mugabiye n’ubusaza."
Ni gacye cyane Bruce Melodie yerekana umugore we ariko kuri
iyi nshuro yongeye gushimangira ko agihagaze ku rwo yakunze uwo
babanye muri bicye n’ubu Imana igenda ibyagura bakaba bagikomezanije.
Mu mwaka wa 2021 yigeze kumvikana atangaza ko yifuza ko
bakora ubukwe nubwo bwose babana, ariko avuga ko agitegereje ko abahanzi bagenzi be bamutanze mu kibuga babanza gukora ubukwe barimo The Ben na King James.
Yigeze kandi gukorera uyu mugore we indirimbo yise ‘Katerina’
iri no mu zamucururije bikomeye ndetse n’ubu iracyafite icyanga.
Bruce Melodie n’umugore we, Catherine, bashakanye mu 2015, ubu bafitanye abana 2 b’abakobwa. Urukundo akunda umuryango we, akawukumbura cyane iyo ari hanze y'u Rwanda, rwatumye yishyiraho tatuwaje y'abakobwa be.
Bruce Melodie n'umugore we mu munezero 
Bafitanye abana babiri b'abakobwa
