Bruce Melodie usigaye kuri ubu abarizwa mu nzu ireberera inyungu ya 155 am Entertainment inatunganya umuziki, yateguje indirimbo nshya nyuma y’izo yari amaze iminsi ashyize hanze mu minsi ya vuba zirimo ‘Funga Macho’ na ‘Love Me Harder’.
Izi zose zikaba zarishimiwe cyane. Iyo agiye gushyira hanze akaba
yatangaje ko ari iyitwa ‘Selebura’ yatangaje mu buryo buca igikuba, asa n’uvuga
ko yari yarahaye agahenge abandi bahanzi kuko iyo akoze mu nganzo ntawakurikira.
Ni mu gihe ibyo avuga bifite ishingiro kuko ashyira hanze
indirimbo nyinshi mu gihe gito, kandi zose ugasanga zikora ku mitima y’abakunzi
be mu myaka irenga 10 amaze atangiye gukora umuziki by’umwuga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aze yagize ati: “Bwira
umuhanzi ukunda asohore indirimbo ye #selebura itarasohoka."
Byumvikanisha ko iyi ndirimbo nta gihe kinini gisigaye ikajya hanze, dore ko na Tour du Rwanda yegereje nta kabuza yatuma abakunzi b’iyi mikino y’amagare yatewe inkunga n’abarimo Bralirwa bayishimira kurushaho ba ‘selebura’.
Yateguzanije ubwishongozi bwinshi indirimbo nshya yise 'Selebura', nyuma y'iminsi itari myinshi ashyize hanze iyo yise 'Love Me Harder'
Bruce Melodie n'umujyanama we Coach Gael wanagize uruhare mu ikorwa rya nyinshi mu ndirimbo amaze iminsi akora, zirimo n’iyo agiye gushyira hanze yise 'Selebura'
Element umuhanzi n'umucuzi mwiza w'indirimbo [Music Producer], ni we watunganije indirimbo nshya ya Bruce Melodie