Iki
gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikaba cyari n’umwanya wihariye kuri
Bruce Melodie, kuko ari bwo bwa mbere yaririmbye muri iki gikorwa mu rwego rwo
gushimangira ubufatanye bwe n’umuhanzi mugenzi we The Ben.
Ni
igitaramo cyabaye urubuga rwo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe, no kwereka
abakunzi be aho ageze uyu munsi.
Saa
tanu n’iminota itanu z’ijoro ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro, yinjirira
mu ndirimbo ye yakunzwe cyane “Henzapu”, ibintu byahise bishyira abafana mu
byishimo bikomeye.
Yacurangiwe
n’itsinda Symphony Band, bakoranye igihe kinini, ryiyongeramo n’abandi
bacuranzi baturutse mu bihugu bitandukanye, bigaragaza urwego mpuzamahanga yari
yifuje kuri uru rubyiniro.
Bruce
Melodie yagaragaye yambaye imyambaro y’umukara, irimo n’umurimbo wihariye
wagaragazaga ubwiza n’udushya mu myambarire ye.
Mu
gihe cyose yari ku rubyiniro, Bruce Melodie yakundaga gusaba abafana gufatanya
nawe kuririmba, akanzika mu ndirimbo ze zaciye ibintu hirya no hino. Ibyishimo
byafashe indi ntera ubwo yaririmbaga “Uzandabure”, indirimbo yashyize benshi mu
bicu.
Uyu
muhanzi yakomeje gusubiza abakunzi be mu mateka y’imyaka 15 amaze mu muziki,
aririmba indirimbo zirimo “Twongere” yakoranye na Queen Cha, agaragaza uko
ibihe bitandukanye by’umuziki we byagiye bisimburana.
Ku
bijyanye n’imiririmbire, Bruce Melodie yifashishije abaririmbyi batandatu
b’abasore n’inkumi, mu gihe ku ruhande rw’abacuranzi yari kumwe n’abasore
icumi, bigaragaza ubwitange n’ubuhanga bwari bwateguwe kuri uru rubyiniro.
Nubwo
atigeze avuga amagambo menshi, Bruce Melodie yahisemo kuvuga cyane binyuze mu
ndirimbo ze. Yaririmbye “Ikinya”, indirimbo yabaye ikimenyetso gikomeye
cy’umuziki we mu 2017, ibintu byasubije benshi mu bihe byahise.
Yongeye
kwibutsa abakunzi be indirimbo “Igitangaza” yakoranye na Juno Kizigenza na
Kenny Sol. Atangiye kuyiririmba, Juno Kizigenza yamusanze ku rubyiniro barayiririmbana,
ibintu byahinduye isura ya BK Arena.
Muri
iki gihe, Bruce Melodie yanumvikanye avuga ko ari nimero ya mbere mu muziki w'u Rwanda,
ati “001”, amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye n’abari aho.
Yakomereje
ku ndirimbo “Ikinyafu” yakoranye na Kenny Sol, nubwo uyu atigeze agaragara ku
rubyiniro. Asoje iki gice, Bruce Melodie yashimiye abafana be agira ati:
“Ndabakunda cyane, mushyire amaboko hejuru.”
Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, yaririmbye indirimbo “Abu Dhabi”, mbere yo gusubiza abantu mu bihe bye bya kera binyuze mu ndirimbo nka “Indorerwamo”.
Nyuma y’iyi ndirimbo, yahaye umwanya Mighty Popo, acuranga zimwe mu ndirimbo
ze, ndetse anakira umucuranzi wo muri Zambia ucuranga Saxophone, ibintu byarushijeho
gususurutsa igitaramo.
Mighty
Popo yashimiye cyane Symphony Band, agaragaza ko ari abanyeshuri be bize ku
Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ashimangira uruhare rwabo mu muziki nyarwanda.
Bruce
Melodie yagarutse ku rubyiniro ahagana saa tanu n’iminota 39, akomereza ku
ndirimbo “Funga Macho”, yamuhesheje amahirwe adasanzwe, igasubirwamo n’umuhanzi
Shaggy bayita “When She’s Around”, imaze imyaka ibiri ku isoko mpuzamahanga.
Yahinduye
imyambaro, akomereza ku ndirimbo zirimo “Sawa Sawa” yakoranye na Khaligraph
Jones, asuhuza abafana be agira ati: “Kigali, umwaka mushya muhire.”
Yanibanze
ku ndirimbo zo kuri Album ye “Colorful Generation”, aririmba “Sowe”, ndetse
asoza umwanya yari yahawe aririmba “Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman,
n’iyitwa “Umuhungu wa Muzika” yakoranye na Fireman.
Iyi
ndirimbo imaze imyaka 11 isohotse, Fireman yigeze gutangaza ko yamuhinduriye
amateka y’ubuzima n’umuziki.
Abantu
bongeye gutungurwa ubwo Bruce Melodie yazanaga ku rubyiniro Jay C, baririmbana
“Am Back”, indirimbo yabaye igicumbi cy’urugendo rwabo bombi.
Mbere
yo kuririmba “Nzaguha Umugisha”, Bruce Melodie yapfukamye ashimira Imana,
agaragaza ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gushimira Imana, anashaka gutera
ikirenge mu cya mugenzi we Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana.
Bigeze
saa sita n’iminota itatu, yahaye umwanya Sean Brizz, waririmbye indirimbo “Niko
Kuri”, ashima uko yakiriwe n’abafana.
Bruce
Melodie yakomeje aririmba indirimbo zirimo “Tubivemo”, “Ntundize”, “Bado”,
“Munyakazi”, “Saa Moya”, “Kungola”, mbere yo gusoza ku ndirimbo “Pom Pom”
yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown.
Yasoje
gutaramira abafana saa sita n’iminota 23, abamenyesha ko agiye kubamurikira
indirimbo nshya “Pom Pom” yakoranye na Diamond na Joel Brown, ati “Uyu
munsi nsoje aka kazi. Reka mbamurikire indirimbo ‘Pom Pom’ nakoranye na
Diamond na Joel Brown.”
Iki
gitaramo cyasize Bruce Melodie yerekanye ko ari umwe mu nkingi zikomeye
z’umuziki nyarwanda, ufite amateka, impano n’icyerekezo mpuzamahanga.

Bruce
Melodie yanditse amateka muri BK Arena, agaragaza urugendo rw’imyaka 15 amaze
mu muziki, mu gitaramo “The Nu-Year Groove” cyaranzwe n’indirimbo zakunzwe
n’udushya twinshi ku rubyiniro

Ibyishimo
byari byose ku bafana ba Bruce Melodie, ubwo yageraga ku rubyiniro atangirira
kuri “Henzapu”, agasusurutsa BK Arena mu ijoro ryo gutangira umwaka mushya wa
2026

Mu
myambarire yihariye n’ubuhanga ku rubyiniro, Bruce Melodie yagaragaje ko
umuziki we umaze kuba ikimenyetso cy’ibihe bitandukanye by’abakunzi be mu myaka
15 ishize

Indirimbo
zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, zirimo “Ikinya”, “Uzandabure” na “Twongere”,
zatumye abafana baririmbana na Bruce Melodie mu byishimo bidasanzwe

Ubwo
Juno Kizigenza yageraga ku rubyiniro, BK Arena yahinduye isura, afatanya na Bruce Melodie kuririmba “Igitangaza”, indirimbo yahurije hamwe impano z’ibihe bitandukanye
by’umuziki nyarwanda

Bruce
Melodie yagaragaje ubuhanga n’ubutumwa bwo gushimira Imana, ubwo yapfukamaga ku
rubyiniro mbere yo kuririmba “Nzaguha Umugisha”, ashimangira ko umuziki we
ufite n’umwimerere wo komora imitima

Indirimbo
“Funga Macho” yongeye kwibutsa benshi aho Bruce Melodie yavuye, igihangano
cyamuhesheje amahirwe mpuzamahanga binyuze mu bufatanye na Shaggy

Abahanzi batandukanye basangijwe uru rubyiniro, barimo Jay C, Sean Brizz na Mighty Popo, bagaragaje ubumwe n’ihuriro ry’impano mu muziki nyarwanda



Juno Kizigenza yasanze Bruce Melodie ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Igitangaza" bakoranye









Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye mu giitaramo cy'amateka cyabereye muri BK Arena
REBA INDIRIMBO NSHYA "POM POM" YA BRUCE MELODIE FT DIAMOND & BROWN JOEL
KANDA HANO UREBE UKO LOGAN JOE YITWAYE MU GITARAMO 'THE NU- YEAR GROOVE ' CYA THE BEN
Kanda hano urebe Amafoto yaranze igitaramo "The Nu- Year Groove" cyahuje The Ben na Bruce Melodie
AMAFOTO: Karenzi Rene/ InyaRwanda.com
