Bruce Melodie yatanze ibyishimo byuzuye mu gitaramo, amurika indirimbo yakoranye na Diamond na Joel Brown -AMAFOTO

Imyidagaduro - 01/01/2026 11:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yatanze ibyishimo byuzuye mu gitaramo, amurika indirimbo yakoranye na Diamond na Joel Brown -AMAFOTO

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yongeye kwemeza ko imyaka 15 amaze mu muziki nyarwanda itari impfabusa, nyuma yo gukora igitaramo cyuzuye ibyishimo, ubuhanga n’amateka ye y’umuziki, cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026. Ni igitaramo cyiswe “The Nu-Year Groove”.

Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikaba cyari n’umwanya wihariye kuri Bruce Melodie, kuko ari bwo bwa mbere yaririmbye muri iki gikorwa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwe n’umuhanzi mugenzi we The Ben.

Ni igitaramo cyabaye urubuga rwo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe, no kwereka abakunzi be aho ageze uyu munsi.

Saa tanu n’iminota itanu z’ijoro ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo ye yakunzwe cyane “Henzapu”, ibintu byahise bishyira abafana mu byishimo bikomeye.

Yacurangiwe n’itsinda Symphony Band, bakoranye igihe kinini, ryiyongeramo n’abandi bacuranzi baturutse mu bihugu bitandukanye, bigaragaza urwego mpuzamahanga yari yifuje kuri uru rubyiniro.

Bruce Melodie yagaragaye yambaye imyambaro y’umukara, irimo n’umurimbo wihariye wagaragazaga ubwiza n’udushya mu myambarire ye. Yakomereje ku ndirimbo “Ndakwanga”, ashyira abafana mu murongo w’indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Mu gihe cyose yari ku rubyiniro, Bruce Melodie yakundaga gusaba abafana gufatanya nawe kuririmba, akanzika mu ndirimbo ze zaciye ibintu hirya no hino. Ibyishimo byafashe indi ntera ubwo yaririmbaga “Uzandabure”, indirimbo yashyize benshi mu bicu.

Uyu muhanzi yakomeje gusubiza abakunzi be mu mateka y’imyaka 15 amaze mu muziki, aririmba indirimbo zirimo “Twongere” yakoranye na Queen Cha, agaragaza uko ibihe bitandukanye by’umuziki we byagiye bisimburana.

Ku bijyanye n’imiririmbire, Bruce Melodie yifashishije abaririmbyi batandatu b’abasore n’inkumi, mu gihe ku ruhande rw’abacuranzi yari kumwe n’abasore icumi, bigaragaza ubwitange n’ubuhanga bwari bwateguwe kuri uru rubyiniro.

Nubwo atigeze avuga amagambo menshi, Bruce Melodie yahisemo kuvuga cyane binyuze mu ndirimbo ze. Yaririmbye “Ikinya”, indirimbo yabaye ikimenyetso gikomeye cy’umuziki we mu 2017, ibintu byasubije benshi mu bihe byahise.

Yongeye kwibutsa abakunzi be indirimbo “Igitangaza” yakoranye na Juno Kizigenza na Kenny Sol. Atangiye kuyiririmba, Juno Kizigenza yamusanze ku rubyiniro barayiririmbana, ibintu byahinduye isura ya BK Arena.

Muri iki gihe, Bruce Melodie yanumvikanye avuga ko ari nimero ya mbere mu muziki w'u Rwanda, ati “001”, amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye n’abari aho.

Yakomereje ku ndirimbo “Ikinyafu” yakoranye na Kenny Sol, nubwo uyu atigeze agaragara ku rubyiniro. Asoje iki gice, Bruce Melodie yashimiye abafana be agira ati: “Ndabakunda cyane, mushyire amaboko hejuru.”

Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, yaririmbye indirimbo “Abu Dhabi”, mbere yo gusubiza abantu mu bihe bye bya kera binyuze mu ndirimbo nka “Indorerwamo”.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yahaye umwanya Mighty Popo, acuranga zimwe mu ndirimbo ze, ndetse anakira umucuranzi wo muri Zambia ucuranga Saxophone, ibintu byarushijeho gususurutsa igitaramo.

Mighty Popo yashimiye cyane Symphony Band, agaragaza ko ari abanyeshuri be bize ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ashimangira uruhare rwabo mu muziki nyarwanda.

Bruce Melodie yagarutse ku rubyiniro ahagana saa tanu n’iminota 39, akomereza ku ndirimbo “Funga Macho”, yamuhesheje amahirwe adasanzwe, igasubirwamo n’umuhanzi Shaggy bayita “When She’s Around”, imaze imyaka ibiri ku isoko mpuzamahanga.

Yahinduye imyambaro, akomereza ku ndirimbo zirimo “Sawa Sawa” yakoranye na Khaligraph Jones, asuhuza abafana be agira ati: “Kigali, umwaka mushya muhire.”

Yanibanze ku ndirimbo zo kuri Album ye “Colorful Generation”, aririmba “Sowe”, ndetse asoza umwanya yari yahawe aririmba “Ikinyarwanda” yakoranye na Riderman, n’iyitwa “Umuhungu wa Muzika” yakoranye na Fireman.

Iyi ndirimbo imaze imyaka 11 isohotse, Fireman yigeze gutangaza ko yamuhinduriye amateka y’ubuzima n’umuziki.

Abantu bongeye gutungurwa ubwo Bruce Melodie yazanaga ku rubyiniro Jay C, baririmbana “Am Back”, indirimbo yabaye igicumbi cy’urugendo rwabo bombi. Yongeye no kuririmba “Twarayarangije” yakoranye na Ama G The Black, bagaragaza umubano wihariye bafitanye kuva kera.

Mbere yo kuririmba “Nzaguha Umugisha”, Bruce Melodie yapfukamye ashimira Imana, agaragaza ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gushimira Imana, anashaka gutera ikirenge mu cya mugenzi we Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bigeze saa sita n’iminota itatu, yahaye umwanya Sean Brizz, waririmbye indirimbo “Niko Kuri”, ashima uko yakiriwe n’abafana.

Bruce Melodie yakomeje aririmba indirimbo zirimo “Tubivemo”, “Ntundize”, “Bado”, “Munyakazi”, “Saa Moya”, “Kungola”, mbere yo gusoza ku ndirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown.

Yasoje gutaramira abafana saa sita n’iminota 23, abamenyesha ko agiye kubamurikira indirimbo nshya “Pom Pom” yakoranye na Diamond na Joel Brown, ati “Uyu munsi nsoje aka kazi. Reka mbamurikire indirimbo ‘Pom Pom’ nakoranye na Diamond na Joel Brown.”

Iki gitaramo cyasize Bruce Melodie yerekanye ko ari umwe mu nkingi zikomeye z’umuziki nyarwanda, ufite amateka, impano n’icyerekezo mpuzamahanga.

Bruce Melodie yanditse amateka muri BK Arena, agaragaza urugendo rw’imyaka 15 amaze mu muziki, mu gitaramo “The Nu-Year Groove” cyaranzwe n’indirimbo zakunzwe n’udushya twinshi ku rubyiniro 


Ibyishimo byari byose ku bafana ba Bruce Melodie, ubwo yageraga ku rubyiniro atangirira kuri “Henzapu”, agasusurutsa BK Arena mu ijoro ryo gutangira umwaka mushya wa 2026


Mu myambarire yihariye n’ubuhanga ku rubyiniro, Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki we umaze kuba ikimenyetso cy’ibihe bitandukanye by’abakunzi be mu myaka 15 ishize 


Indirimbo zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, zirimo “Ikinya”, “Uzandabure” na “Twongere”, zatumye abafana baririmbana na Bruce Melodie mu byishimo bidasanzwe 


Ubwo Juno Kizigenza yageraga ku rubyiniro, BK Arena yahinduye isura, afatanya na Bruce Melodie kuririmba “Igitangaza”, indirimbo yahurije hamwe impano z’ibihe bitandukanye by’umuziki nyarwanda 


Bruce Melodie yagaragaje ubuhanga n’ubutumwa bwo gushimira Imana, ubwo yapfukamaga ku rubyiniro mbere yo kuririmba “Nzaguha Umugisha”, ashimangira ko umuziki we ufite n’umwimerere wo komora imitima

 

Indirimbo “Funga Macho” yongeye kwibutsa benshi aho Bruce Melodie yavuye, igihangano cyamuhesheje amahirwe mpuzamahanga binyuze mu bufatanye na Shaggy 


Abahanzi batandukanye basangijwe uru rubyiniro, barimo Jay C, Sean Brizz na Mighty Popo, bagaragaje ubumwe n’ihuriro ry’impano mu muziki nyarwanda


Bruce Melodie yasubije abafana mu mateka ye ya kera n’aya vuba, aririmba indirimbo zo kuri Album “Colorful Generation”, agaragaza uko umuziki we wakomeje guhinduka uko imyaka yicuma

Juno Kizigenza yasanze Bruce Melodie ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Igitangaza" bakoranye

Mu gusoza igitaramo cye, Bruce Melodie yatanze impano idasanzwe ku bafana be, abamurikira indirimbo nshya “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown, ashimangira icyerekezo mpuzamahanga cy’umuziki we

Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye mu giitaramo cy'amateka cyabereye muri BK Arena

REBA INDIRIMBO NSHYA "POM POM" YA BRUCE MELODIE FT DIAMOND & BROWN JOEL

KANDA HANO UREBE UKO LOGAN JOE YITWAYE MU GITARAMO 'THE NU- YEAR GROOVE ' CYA THE BEN

Kanda hano urebe Amafoto yaranze igitaramo "The Nu- Year Groove" cyahuje The Ben na Bruce Melodie

AMAFOTO: Karenzi Rene/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...