Uyu muhanzi, wakuriye i Kanombe
nk’uko abyivugira mu ndirimbo ze, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege
cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, yerekeza
muri Kenya, ari kumwe n’itsinda rya 1:55 AM, sosiyete imufasha mu bikorwa bye
by’umuziki.
Ni urugendo rwiswe 'Media Tour',
rugamije kumenyekanisha indirimbo ‘Pom Pom’ mu bitangazamakuru bitandukanye,
aho rwatangiriye mu gihugu cya Kenya, rukazakomereza muri Uganda, Tanzania, u
Bwongereza, u Bubiligi n’ahandi hatandukanye. Biteganyijwe ko Bruce Melodie
azataramira mu Bubiligi tariki ya 7 Werurwe 2026.
Mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa
Nairobi, Bruce Melodie yavuze ko umushinga wa ‘Pom Pom’ ari munini cyane, ari
na yo mpamvu bafashe umwanya wo kuwutegura neza mbere yo gutangira ingendo zo
kuwumenyekanisha.
Ati: “Umushinga w’indirimbo ‘Pom
Pom’ ni munini cyane. Twari turi mu bindi bintu dushaka ibizakurikiraho
n’ibizatuma bigenda neza. Ni yo mpamvu twari tutaratangira 'Media Tour', ariko
ubu twayitangiye ku mugaragaro. Tuzakomereza muri Tanzania, Uganda, mu Burayi
n’ahandi hose.”
Uyu muhanzi yanatangaje ko nyuma ya
‘Pom Pom’ hari indi ndirimbo yamaze gutunganywa, ateganya gushyira hanze mu minsi
iri imbere.
Bruce Melodie yavuze ko gutangira
iyi ‘Media Tour’ biri mu rwego rwo gukomeza kwagura izina rye no kumenyekanisha
indirimbo ‘Pom Pom’ cyane cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yanagarutse no ku bitaramo ateganya gukorana na The Ben bizazenguruka igihugu cy’u Rwanda, avuga ko byaganiriweho ku mpande zombi kandi byamaze kwemeranywaho.

Bruce Melodie yatangiye ingendo zo
kwamamaza indirimbo ‘Pom Pom’ mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu
Burayi, ahereye muri Kenya, mu rugendo rugamije gukomeza kumenyekanisha umuziki
nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

Bruce Melodie yatangiye ingendo
mpuzamahanga zo guhura n’itangazamakuru, aho azanyura mu bihugu bitandukanye
bya Afurika n’u Burayi, anemeza ko ateganya gusohora izindi ndirimbo nshya no
gukomeza kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga
Mu gihe ari mu rugendo rwo
kumenyekanisha umuziki we mu karere no hanze y’u Rwanda, Bruce Melodie yanatangaje
ko ibitaramo ateganya gukorana na The Ben bizazenguruka igihugu, bikaba
byitezweho kongera imbaraga ku muziki nyarwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POM POM' YA BRUCE MELODIE, DIAMOND NA JOEL BROWN
