Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo 'SAWA SAWA' yakoranye na Khaligraph Jones-VIDEO

Imyidagaduro - 19/10/2021 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo 'SAWA SAWA' yakoranye na Khaligraph Jones-VIDEO

Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo 'SAWA SAWA' yakoranye na Khaligraph Jones bakoreye mu gihugu cya Kenya, agaragaramo ababyinnyi b'abahanga.

“Sawa Sawa " ni indirimbo yari itegerejwe na benshi, ndetse amashusho yayo ni amashusho amaze gushimwa na benshi mu bamaze kuyireba, cyane ko uburyo ikoretse ari uburyo bugezweho muri Afurika bwitwa 'AMAPIANO'

Iyi ni indirimbo itangirana umudiho kuva igitangiye kugeza irangiye mu buryo ubona ko uwayitunganyije, Producer MadeBeats, yayikoranye ubuhanga ndetse yayitondeye kuko yize injyana neza.

‘Sawa Sawa’ kandi, ni indirimbo igaragaramo ababyinnnyi b'abahanga mu buryo bugaragara kuko bajyana n'injyana, ndetse uburyo bitondeye amashusho n'aho yafatiwe ubona ko ari indirimbo yahenze uyu muhanzi.

Bruce Melodie na Khaligraph Jones baherukaga ku rubyiniro rwa Coke Studio baririmbana indirimbo bakoranye

Bruce Melodie asohoye iyi ndirimbo nyuma y'uko imyiteguro y'igitaramo azakorera muri Kigali Arena irimbanyije, ndetse aho n'amatariki yacyo yamaze kumenyekana, taliki 06 Ugushyingo 2021.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SAWA SAWA YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPH JONES





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...