Ku
wa 01 Mutarama 2026, ni bwo muri BK Arena habereye igitaramo cy'amateka The NU-Year Groove
cyahuje abahanzi bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie, kikaba cyaratanze
ibyishimo bidasanzwe.
Nyuma
y’iki gitaramo, Coach Gael yashimiye The Ben na Bruce Melodie ku bwo gutanga
ibyishimo muri iki gitaramo, Abanyarwanda bakomeje gushyigikira umuziki nyarwanda
ndetse yizeza Abanyarwanda ibitaramo byiza kuruta ibi.
Ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Abanyarwanda bakomeje gushyigikira umuziki
wacu, by'umwihariko abaje mu gitaramo 'The New Year Groove 2026'. Mwarakoze,
mwaje muri benshi, ndatekereza ko ari ubwa mbere twabonye BK Arena yuzuye neza,
abakunzi b'umuziki wacu, umuziki w'abana b'Abanyarwanda, ni ishema ku Rwanda,
kandi bifite igisobanuro kinini ku rugendo twatangije.”
Akomeza
agira ati: “Kuri Bruce Melodie na The Ben, mwarakoze gutegura ibintu byiza,
mwatanze ibyishimo, mwerekana icyo ubufatanye bukora. Turizeza Abanyarwanda ko
ibindi bitaramo turi kubategurira bizaba byiza kurushaho.”
Yashimangiye
ko intego ari ukugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Intego yacu izakomeza
kuba iyo kuzamura umuziki wacu, tukawugeza ku rwego mpuzamahanga.”
Nyuma
y’aho ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice, Bruce Melodie nawe yashimiye The Ben
wamutumiye muri iki gitaramo cy’amateka.
Bruce
Melodie kandi yashimangiye ko gushyira hanze indirimbo “Pom Pom” mu gitaramo
cya The Ben byayongereye umuvuduko ndetse Yemi Alade wo muri Nigeria
akaba yaramusabye ko bakorana.
Kuri ubu, Pom Pom imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.


Bruce Melodie yashimiye The Ben wamutumiye mu gitaramo The NU-Year Groove


The Ben yavuze ko ubu bufatanye bwe na Bruce Melodie bugamije kwambutsa imipaka umuziki nyarwanda
Reba indirimbo "Pom Pom" Bruce Melodie yasohoreye mu gitaramo "The NU-Year Groove Edition 2"
