Ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye n’abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol yageze ku musozo. Ariko yiteguye kongera kubakira no kubafasha mu gihe baba bamukeneye.
Kuva muri Gicurasi 2020, Bruce Melodie yafashaga mu muziki Juno Kizigenza na Kenny Sol abinyujije mu rubuga yashyinze rwo gufashishirizamo abanyempano yise “Igitangaza Music."
Binshyingikirije urutugu rwe, Juno Kizigenza na Kenny Sol bakoze indirimbo zirakundwa hanze! Juno Kizigenza ahereye kuri ‘Mpa Formula’ yakoze indirimbo enye, izindi enye azikorana n’abandi bahanzi.
Ni mu gihe kuri Kenny Sol byabaye amata yabyaye amavuta, kuko yakoranye na Bruce Melodie indirimbo bise ‘Ikinyafu’ ibyari inzozi bimuhindukira impamo. Uyu muhanzi yasohoye indirimbo zigera kuri eshatu mu gihe yari kumwe na Bruce Melodie.
Soma: Nyuma y'umwaka umwe, Bruce Melodie yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, Bruce Melodie yanditse kuri konti ye ya Twitter asezera kuri aba abahanzi, avuga ko yishimira iterambere bagezeho mu gihe cy’umwaka umwe n’igice bari bamaranye, avuga ko azakomeza kuba umufana wabo.
Ati “Ndabifuriza ibyiza gusa n’ubutsinzi mu rugendo rushya kandi nzakomeza kuba umufana wanyu. Amahirwe masa mu rugendo mutangiye nk’abahanzi bigenga."
Ubwo Bruce Melodie yatangazaga umujyanama mushya muri muzika ari we Lee Ndayisaba, yari yavuze ko azakomeza gufasha Juno Kizigenza na Kenny Sol.
Kizigenza yanditse kuri konti ye ya Twitter,
avuga ko atabona ijambo ryumbikanisha ishimwe afite kuri Bruce Melodie
wamubereye ikiraro cy’umuziki we akabasha kurotora inzozi ze.
Avuga ko azahora azirikana ibihe yagiriye muri ‘Igitangaza Music’ n’abafana yungutse.
Juno yavuze ko atazigera asubiza hasi urwego rw’umuziki we, ahubwo “nzakomeza kuba Hit (indirimbo zikundwa) gusa." Ateguza abafana be indirimbo ye nshya.
Uyu muhanzi yashimye aba Producer, abamutegurira imyambaro, abafata amafoto n’abandi “bamfashije kwigaragaza ", avuga ko urutonde ari rurerure rw’abo bakoranye, kandi yigiyeho byinshi. Ati “Ishimwe kuri mwese muri iki kibuga."
Lee Ndayisaba umujyanama wa Bruce Melodie yanditse ku butumwa bwa Juno Kizigenza, amubwira ko bazakomeza kumuba hafi.
Uwitwa Nando Mukuru wa Bruce Melodie ni we ugiye kuba umujyanama wa Juno Kizigenza. Ni mu gihe Kenny Sol asanzwe afashwa n’umusore witwa Billy.
Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga banditse bashima byihariye Bruce Melodie ku kuba yarashyize itafari ku muziki w’aba bahanzi.
Ukoresha izina rya Intarumikwa kuri Twitter, yabwiye Bruce Melodie ko yishimira ibyo yakoreye Kizigenza na Kenny Sol, agaragaza impungenge z’uko urugendo rwabo rushya rushobora kuzabagora.
Ati “Bruce, ndagushimira ibyo wakoze byose kugira batere imbere... Sinishimiye ko ubarekuye kuko bishobora kuzabagora bagasubira inyuma kandi biragaragara gusa, ntako utagize "Urugendo rwabo rushya uko byagenda kose bazabona 'management' kuko n'abahanzi beza tubifurije guhirwa."
Mugabe yabwiye Bruce Melodie ko yatumye umuziki w’u Rwanda wunguka impano nshya, adashobora kugereranya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda; abifuriza gutsitara amano mu rugendo rushya rwabo.
Ukoresha izina rya Real Gospel, Niyonkuru Jean Claude na Gratien Officia babwiye Bruce Melodie bati “Wabahaye ibyo wari ufite."
Ukoresha izina rya Blemmo we yabwiye Bruce Melodie ko impano yashyigikiye zakomeje urwego rw’umuziki w’u Rwanda, ko yabahinduriye ubuzima. Ati “Komeza utwiherere ibirori. Katapilla irayoboye."
Gasigwa yasabye Imana gukomeza kuzamura urwego rwa Bruce Melodie nk’uko nawe abigenzereza abandi.
Ni mu gihe Kwizera na Lorenzo babwiye Bruce Melodie ko
arekuye aba bahanzi, Kenny Sol atarigaragaza neza mu muziki we nk’uko Juno
Kizigenza ameze. Mugisha ati "Ntabwo ntekereza ko Kenny Sol yari yiteguye." Kwizera ati "Kenny Sol umurekuye atarigaragaza nka mugenzi we Juno Kizigenza."
Ngendahimana n’umuhanzi Mutuzo bavuze ko igihe cyari kitaragera ko Bruce Melodie arekura aba bahanzi, ariko kandi bamushimira icyizere yabagiriye.
Bruce Melodie yasezeye kuri Juno Kizigenza na Kenny Sol avuga ko yishimira iterambere bagezeho mu mwaka n’igice
Juno Kizigenza yavuze ko azahanira gukomeza gukora indirimbo nziza nk’uko yabitojwe na Bruce Melodie