Bruce Melodie yasabye ko imbuga nkoranyambaga ziba ‘Monetize’ no korohereza abahanzi ku bikorwaremezo

Imyidagaduro - 06/02/2026 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yasabye ko imbuga nkoranyambaga ziba ‘Monetize’ no korohereza abahanzi ku bikorwaremezo

Bruce Melodie yasabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ko imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda zagirwa 'Monetize/Monetized' zikajya zibyara amafaranga ku bazikoresha anasaba ko abahanzi bajya boroherezwa ku bikorwaremezo.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20 muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026.

Bruce Melodie yahereye ku isura y’Ubuhanzi mu Rwanda uyu munsi yerekana ko ihagaze neza. Ati: ”Uko ngaragara ndasa n’urya. Ni umurimo mwiza usa n’ugabura".

"Kera urebye mu myaka 20 ishize ukitegereza ubuhanzi ariko ukareba mu muziki cyane kuko ni ho mbarizwa twari inyuma cyane ni n’uruganda rwatangiye kwiyubaka nyuma bitewe n'aho igihugu cyari kiri. Buriya habanza kwiyubaka, kwidagadura bigakurikira. Birumvikana rero ntabwo byari byoroshye".

Uyu muhanzi ubarizwa muri Label ya 1:55AM ya Coach Gaël, yatanze urugero ko ubwo yabwiraga iwabo ko agiye kuba umuhanzi, batabyumvaga Yavuze ko abahanzi bahatanye bagakora umuziki bakereka abantu ko ari umurimo uhanga akandi kazi.

Ati: ”Twararwanye turahatana umuziki turawukora, tugerageza kwereka abantu. Umuziki ni umurimo uhanga akandi kazi, abantu bagenda babisobanukirwa abafana bariyongera, nshimira n’abahanzi babitangije, abo dukora akazi kamwe” .

Yakomeje agira ati: ”Umuziki uragenda urakora ku buryo kugeza ubu hari uruhare rw’ubuhanzi mu byinjira mu gihugu. Ibyinjira bisaga 5% ariko ntabwo tunyuzwe n'ibyo turi kubaka ku gihugu kubera ko inzira iracyari ndende ntabwo turagera aho twifuza kugera, turifuza gutanga 20, 30 cyangwa tukarenza aho”.

Bruce Melodie yerekanye ko abahanzi ari abantu bakomeye. Ati: ”Buriya twebwe ni twe Ngagi, buriya Umuziki winjiza mu madovize, buriya twe nta Visa tuba dukeneye iyo twasohoye indirimbo upfa kuba ufite interineti urambona kandi n’ibitaramo dutumirwamo twishyurwa mu madovize".

Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo "Pom Pom" yakoranye na Diamond na Brown Joel yakomeje agira ati: "Ubuhanzi bwongewe mu bukerarugendo nabwo bukitabwaho cyane bwakurura abantu benshi. Icyo turagisaba kandi tubasezeranyije ko tuzabikora neza” .

Yasabye Perezida Kagame ko bajya boroherezwa kubona ibikorwaremezo. Ati: ”Twifuza ko ibikorwaremezo byose muri rusange bitwegerezwa tukanoroherezwa kubibona. Tukegerezwa Stade Amahoro ntibe iy’umupira gusa dukumbuye ibitaramo bizamo abantu ibihumbi 60 umujyi ukarara unezerewe”.

Yanasabye Perezida Kagame kandi ko Leta yafasha abakoresha imbuga nkoranyambaga zikaba Monetize. Ati: ”Turasaba ko Leta yadufasha kumonetiza izi mbuga nkoranyambaga, tugakorera mafaranga. Imirimo yose ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ni imirimo kuko ziriya 'Content' zose ni amafaranga.

Ku rubuga rwa Tik Tok abantu bakoreraho amafaranga ariko ku Banyarwanda bigasaba ko dutira ubwenegihugu kugira ngo tube twakora ku mafaranga yo ku mbuga nkoranyambaga. Icyo rero ni ikibazo kinatera ubushomeri”.

Bruce Melodie ni umwe mu batanze ikiganiro yerekana uko ubuhanzi buhagaze mu Rwanda 

Bruce Melodie yasabye ko imbuga nkoranyambaga zagirwa 'Monetize' zikabyara amafaranga ku bazikoresha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...