Mu
ijoro ryakeye, Bruce Melodie yari mu bahanzi bari gutaramira mu gitaramo Toxic
Xperience cyabereye mu karere ka Rubavu.
Kuva
ku itangiro, nta kibazo cyari gihari kugeza ubwo Kivumbi yageze ku rubyiniro
atangiye kuririmba indirimbo ya mbere umuriro uhita ugenda.
Nyuma
y’uko umuriro ugiye, waje kongera kugaruka nyuma y’igihe kirekire kiri hagati y’iminota
30 na 45 hanyuma abavangamiziki bongera gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.
Ikibazo
cy’ibyuma cyakomeje gukururuka dore ko byatangiye kujya bivuga gacye ubundi
bigahita bizima bikamara undi mwanya muremure.
Mu
masaha ya saa tanu, nibwo bamwe mu bantu batangiye kugenda basohoka gake gake
nyuma yo kubona ko umuriro uzanye ibibazo gusa abandi bakomeza gutegerezanya
icyizere cy’uko umuriro ushobora gutuza ibyuma bikavuga neza.
Mu
masaha ya saa sita ni bwo abantu babonye ko ibyuma bitagikunze hanyuma igitaramo
gihagarara Bruce Melodie adataramanye n’abanya-Rubavu nk'uko babyifuzaga.
Nyuma
yo kudataramira abakunzi be bamuherukaga mu bitaramo bya MTN Iwacu Mzika
Festival byabaye mu mwaka washize, Bruce Melodie yasabye imbabazi abafana be.
Mu
butumwa yanyujije kuri Instagram Story, yagize ati “Ku muryango wanjye wo ku
Gisenyi, nari niteguye neza kubataramira mu gitaramo Toxic Xperience ariko
kubera ikibazo cy’amajwi kitateganyijwe kandi kikaba kitari mu bushobozi
bwanjye, ntabwo nabashije kujya ku rubyiniro.”
Akomeza agira ati “Ndabizi ko benshi muri mwe mwari mwasohotse kubera njye, kandi
mbasabye imbabazi. Turi kuganira kugira ngo turebe uko twabikemura neza
tukabaha igitaramo.”
Abanya-Kigali ndetse n’abanya-Rubavu bari bitabiriye Toxic Xperience ku bwinshi ndetse umujyi wose wabonaga ko wuzuye ibyishimo n’urukundo.

Bruce Melodie yari mu karere ka Rubavu yitabiriye igitaramo Toxic Xperience

Bruce Melodie yavuze ko bari mu biganiro byo gushaka uko yataramira i Rubavu
Reba amashusho y'uko abakobwa n'abasore bari bameze i Rubavu mu ijoro ryakeye
