Nk’uko
byari biteganyijwe ndetse imiryango yombi imaze igihe ibimenyeshejwe, kuri uyu
wa Gatanu wari umunsi mukuru mu muryango wa Niyo Bosco na Mukamisha Irene ukaba
n’umunsi w’ibyishimo wabo bombi.
Ni wo
munsi urukundo babwiranaga amanywa n’ijoro barubwiranye imbere y’ababyeyi
ndetse nabo babasabira umugisha barabashyingira.
Mu
masaha ya mu gitondo, ni bwo habaye umuhanga wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abarimo
Bwiza, Nyambo, J Sha n’abandi batandukanye bari baje bambariye Niyo Bosco.
Nyuma
yo gusaba no gukwa, Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana mu
itorero Iriba ry'Agakiza. Aha niho Niyo Bosco yahamirije imbere y’Imana n’abantu
urukundo akunda Mukamisha Irene.
Mu
magambo ye, Niyo Bosco yagize ati "Mfite ibintu byinshi nagukundiye ariko
kimwe muri ibyo ni uko kukumenya ari iby'agaciro. Usa neza. Mbere y'uko abantu
babona uko usa inyuma, njyewe nabanje kumva ubwiza bw'imbere muri wowe."
Niyo
Bosco wamamaye mu ndirimbo "Ubigenza Ute", akaba aherutse kwinjira mu
muziki wa Gospel, akomeza agira ati: "Bwa mbere na mbere duhura hari
ukuntu nabimenye ko ari wowe kandi icyo kintu naragihamanye kugeza igihe
mbihamirije imbere y'abantu."
Nyuma
yo gusezerana imbere y’Imana, ababyeyi n’umushumba w’itorero basabiye umugisha
Niyo Bosco na Mukamisha Irene babasabira kuzagira urugo rwiza ruzira amakimbirane,
kutumvikana, umwiryane…
Nyuma
y’aho, abatumirwa bahise bajya kwakirwa mu birori byari binogeye ijisho
byitabiriwe n’ibyamamare byinshi mu muziki nyarwanda n’abandi benshi basanzwe
bakorana bya hafi na Niyo Bosco.
Mu
bitabiriye harimo Bruce Melodie, Phil Peter, Irene Murindahabi, Bwiza, Nyambo,
Kamikazi Dorcas, Aline Gahongayire, Claude Uhujimfura n’abandi batandukanye.
Aba
bahanzi bose baririmbanye na Niyo Bosco zimwe mu ndirimbo zabo kuva kuri Bruce
Melodie, Aline Gahongayire ndetse na Kamikazi Dorcas bakoranye ubwo Niyo Bosco
yari agikorera muri MIE Music.
Bitari
ibyo, umunyamakuru akaba n’umuvangamiziki, Phil Peter yavuze ko yabonaga uko
Niyo Bosco atera imbere mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse ko yishimiye intambwe
nshya ateye bityo amugabira inka yo kuba imukamirwa we n’umugore we.
Nyuma
y’uko bamuririmbiye, Niyo Bosco yakatanye cake n’aba bahanzi ariko akaba yari
cake y’umwihariko kuko yari ikozwe muri gitari nka kimwe mu bikoresho by’umuziki
Niyo Bosco akunda gukoresha cyane.
Bitari
ukuririmbirwa mu bukwe bwe, Niyo Bosco yaririmbiye umugore we indirimbo
yamuhimbiye ndetse n’izindi zitandukanye yakoze mu bihe byashize.
Mu mwanya wo gutanga impano, MI Empire, 155am, Kikac, ni bamwe mu bakorana nawe cyane bamuhaye impano ndetse n’imiryango n’inshuti bakomereza muri uwo mujyo wo kumuha impano.





Ubwo Niyo Bosco yageraga kuri Kaleb Garden aje gusaba no gukwa Mukamisha Irene




Abarimo Bwiza, Nyambo, J Sha bambariye Niyo Bosco mu gusaba no gukwa





Niyo Bosco yasabye ndetse akwa Mukamisha Irene

Abahanzi bashyigikiye Niyo Bosco mu bukwe bwe bakatanye cake ikozwe mu ishusho ya gitari na Piano

Kamikazi Dorcas yaririmbanye na Niyo Bosco mu bukwe bwe

Bwiza nawe yaririmbanye na Niyo Bosco
