Indirimbo
‘Munyakazi’ yasohotse ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025. Nubwo yari
yarateganyijwe kuza kuri Album ya Bruce Melodie ‘Colorful Generation’,
yasohotse mu ntangiriro za Mutarama 2025, uyu muhanzi yayibikiye, ayishyira
hanze nyuma.
Iyi
Album yakiriwe neza cyane, imibare yayo ku mbuga zicururizwaho umuziki irenga
abumvise Miliyoni 40, igaragaza uko Bruce Melodie yakomeje kuguma ku murongo
w’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu
minsi ishize, Bruce Melodie yari amaze igihe agaragaza ko ‘Munyakazi’ iri hafi
kujya hanze. Ku wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, yabyemeje mu kiganiro
n’itangazamakuru, avuga ko mu minsi itarenze itatu indirimbo iba yasohotse, ibyo
bikaba byarashyizwe mu bikorwa.
Amashusho
y’iyi ndirimbo yafatiwe ahantu hatandukanye harimo Kigali Universe n’ahandi
hantu hanyuranye birimo n’ikiraro, agaragaza Bruce Melodie mu ishusho
y’umuhanzi wanyuze mu bihe bikomeye ariko ukomeje kwihagararaho.
Ubutumwa
bwayo bugaruka ku kwiyegurira umuziki, kwihangana no kwitandukanya n’ibishobora
kumukomeretsa, ndetse anisegura ku bo yaba yarababaje mu rugendo rwe.
Icyakora,
ku munota wa 1 n’amasegonda 55, ni ho amashusho ahindukira agafata indi ntera.
Bruce Melodie agaragara afite “PlayStation” mu ntoki, igikoresho kitari
gisanzwe mu mashusho y’indirimbo, ariko gifite amateka akomeye mu mubano we na
The Ben. Mu mashusho anagaragara agitunga umuntu ujya gusa neza na The Ben,
wambaye nkawe, n’imisatsi nk’iye.
Inkomoko y’iyi ‘PlayStation’
Mu
ntangiriro za 2024, Bruce Melodie yakoresheje itangazamakuru avuga ku mubabaro
yagize ubwo yasangaga The Ben ari gukina PlayStation mu gihe bari bafitanye
gahunda yo guhura bagakora indirimbo bari bateganyijeho ‘hit’. Icyo gihe yavuze
ko yababajwe n’uko yumvaga akazi katewe umugongo n’imikino.
Ati:
“Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya.
Ibyo yavuze ntabwo yabeshye 70%. The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe
na we aranyivugishiriza. Njye sinabiha agaciro cyane cyane nk’umuntu mukuru,
ariko sintekereza ko imikino iza mbere y’imirimo.”
Yakomeje
agaragaza uko we abibona, agira ati “Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo
narakinnye aho gukora. Akazi karabanza, iyo umuntu adakora ntahembwa. Gukena
biva ku kuntu umuntu yitwara ku mwanya afite n’uko awukoresha. Ndakwemera kandi
ndanakubaha, ariko jya ukora uve mu mikino.”
Aya
magambo yatumye umwuka uba mubi hagati y’aba bahanzi bombi, bituma The Ben na
we asobanura uko byagenze.
The
Ben ntiyahakanye gukina PlayStation, ariko yasobanuye ko bitari ugusuzugura
mugenzi we. Ati: “PlayStation yo ndayikunda rwose. Wasanga njye na Zizou twari
dutangiye shampiyona nshya tugomba kuyisoza. Ashobora kuba ataragize
kwihangana. Sinamusuzuguye, ahubwo na we ntiyagize uko anyihanganira, ni uko
byafashwe ariko siko byari biri.”
Abajijwe
niba nyuma yo kurangiza gukina yarakurikiranye iby’indirimbo bari bagiye
gukorana, The Ben yemeye ko byabaye, ariko ashimangira ko batumvikanye ku
murongo w’ibitekerezo by’umuziki.
Ati “Abantu
babiri iyo bagiye gukorana indirimbo, biba bisaba gusangira ibitekerezo. Iyo
bidahuye ku mpande zombi, murabireka.”
Kugaruka
kwa PlayStation mu mashusho ya ‘Munyakazi’ byafashwe n’abatari bake nk’ubutumwa
budasobanutse neza, ariko bufite icyo busobanura ku bakurikiranye iyi nkuru
kuva kera.
Nubwo
nta jambo na rimwe Bruce Melodie yongeye kuvuga ku mushinga we na The Ben, iki
gice cy’amashusho cyongeye gukangura impaka ku mubano wabo no ku mahirwe make
yo kongera kubabona mu mushinga umwe.
Mu
gihe abafana bagikomeje kwifuza ko aba bahanzi bombi bakongera guhura bagaha
umuziki nyarwanda ‘hit’ ihuriweho, ‘PlayStation’ iracyari ikimenyetso cy’inkuru
itararangira, inkuru yerekana uko umwanya, imyanzuro n’ibitekerezo bitandukanye
bishobora gusenya umushinga munini, n’igihe impano ziba zihari.
‘PlayStation’
yongeye kubyutsa igikomere – Bruce Melodie yayigaragaje mu mashusho ya "Munyakazi", asubiza mu buryo bwihishe inkuru y’umushinga wapfiriye mu iterura na
The Ben
Si
igikoresho gisanzwe – PlayStation igarutse mu ndirimbo ya Bruce Melodie
nk’ikimenyetso cy’itandukaniro ryigeze gusenya ‘hit’ yari itegerejwe na The Ben

Mu mashusho y'iyi ndirimbo "Munyakazi", Bruce Melodie yifashishijemo umuntu ujya gusa na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben

Muri Werurwe 2024, The Ben yemeye ko Bruce Melodie yamusanze ari kumwe na Dj Zizou bakina 'Playstation', indirimbo kuva ubwo ntiyakorwa
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MUNYAKAZI’ YA BRUCE MELODIE