Bruce Melodie yahishuye uko yigeze kugira agahinda gakabije

Imyidagaduro - 11/09/2026 3:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yahishuye uko yigeze kugira agahinda gakabije

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ko yigeze kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije (depression), avuga ko ubufasha yahawe n’abaganga bwamufashije kubisohokamo.

Bruce Melodie yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo yari umutumirwa wihariye (Special Guest) mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show. Yavuze ko muri Mutarama 2025, ubwo yari yitabiriye Gen-Z Comedy, yari afite agahinda gakabije kandi atari ameze neza mu mitekerereze.

Yavuze ko icyo gihe yari ari mu bihe bitoroshye, aho yumvaga ibintu byinshi yari asanzwe akora bimugora ndetse akumva atagishaka kwegera abantu. Ati: “Urabyumva muri wowe, mu mutima no mu mutwe, ukumva nturi gutekereza neza. Ibintu wari usanzwe ukora byoroshye bikakugora, ukanga abantu, ukishyira ku ruhande.”

Bruce Melodie yavuze ko icyamufashije ari uko yemeye ko afite ikibazo, akiyambaza abaganga bakamufasha kunyura muri ibyo bihe. Ati: “Nariyakiriye bimeze nko kwakira agakiza.”

Yakomeje avuga ko atigeze areka icyo kibazo ngo kimugeze kure, kuko yahise ashaka ubufasha bw’abaganga. Ati: “Ubu meze neza. Agahinda gakabije karakira. Icyambere ni ukubyemera.”

Nyuma yo kuganiriza abitabiriye iki gitaramo ku byamubayeho, Bruce Melodie yanataramiye abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ndakwanga’, ‘Bado’, ‘Uzandabure’ n’izindi.

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko indirimbo Irya 4 amaze iminsi ararikira abakunzi be ko agiye kuyisohora, izajya hanze mu gihe cya vuba.


Bruce Melodie yahishuye uko yigeze kugira agahinda gakabije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...