Bruce Melodie yahishuye ko yiyambaje umuganga mu by’imitekerereze muri Amerika

Imyidagaduro - 25/02/2026 1:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yahishuye ko yiyambaje umuganga mu by’imitekerereze muri Amerika

Mu buzima bwa benshi, 2025 ishobora kuzibukwa nk’umwaka w’ibyishimo, ibikorwa n’intsinzi. Ariko kuri Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ni umwaka yasobanuye nk’uwamushaririye, umwaka wamugejeje ku rugero rwo gushaka ubuvuzi bw’imitekerereze (Therapy) ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Boxpod Tv, cyamaze isaha irenga, Bruce Melodie ntiyavuze gusa ku rugendo rwe rw’imyaka 15 mu muziki, ahubwo yagaragaje uruhande rwe rw’imbere – urw’umuntu wigeze kumva isi imuhindukiyeho, akibaza byinshi kuri we, ku muryango we no ku buzima bwe.

Kuva ku kurota umuziki afite imyaka 10

Bruce avuka i Kanombe. Afite imyaka 10, ni bwo yatangiye kubona ko umuntu ashobora kuba icyamamare. Mu myaka 12, yari amaze kwiyumvamo ko ashaka kuba umuhanzi. Indirimbo ye ya mbere yayanditse ari mu murongo wa Rap, yigana itsinda rya KGB.

Icyo gihe yabwiraga umuryango we ko azaba umunyamakuru, mu gihe mu Rwanda hari Radio imwe na Televiziyo imwe. Ariko umutima we wari waramaze gufata icyerekezo.

Yigeze kuva i Kanombe ajya i Gikondo gushaka KGB. Yahageze ahura na Hirwa Henry [Henry Wow], amubwira ko ashaka kuba umuhanzi. Yaramuririmbiye, n’ubwo yari afite ubwoba. Henry amusezeranya kumujyana muri studio.

Indirimbo ya mbere yayikoreye kwa Jackson Dado, ariko kuyirangiza byamutwaye imyaka ibiri. Yajyaga muri studio agasanga abandi bahanzi bari gukora, rimwe na rimwe agasanga nta muriro uhari, kandi nta mafaranga afite yo kugura uwo muriro.

Ati: “Uko gusiragizwa ni ko kwabaye imvano yo kwiga gutunganya indirimbo. Uko ni ko nabaye Producer.”

Producer wahindutse umuririmbyi

Mu gihe yatangiraga gutunganya indirimbo, yisanze ari kwibagirwa inzozi ze zo kuririmba. Yakoraga indirimbo nyinshi zamenyekanye, agashyiramo ‘chorus’, ariko akavuga ati: “Ndi Producer, ntabwo ndi umuririmbyi.”

Yahuraga n’abaraperi bakomeye barimo Jay Polly, Bull Dogg, Fireman na Ama G The Black.

Icyakora, i Nyamirambo yahahuriye na Producer Fazzo wamubwiye amagambo yahinduye amateka ye: ko ari umuririmbyi mwiza, kandi ko ibyo gutunganya indirimbo yabireka.

Fazzo yamukoreye “Tubivemo” – indirimbo ya mbere yasohotse ku izina rya Bruce Melodie. Ni na bwo izina “Melodie” ryiyongereye kuri Bruce, inama yaturutse ku bantu bamushimiraga ‘melodie’ atanga mu ndirimbo zabo.

Umunsi umwe, mama we yagiye mu rusengero, abantu batangira kumwita “Mama Melodie”. Ageze mu rugo, yamusabye guhindura iryo zina kuko atari umwana mukuru mu muryango. Ariko izina ryari ryamaze gufata intera.


Guma Guma, ayicyesha ubwamamare

Bruce yatangiye ari ‘back-up singer’ muri Primus Guma Guma Super Star, ahura n’abahanzi barimo King James na Knowless Butera. Nyuma na we aza guhatana muri iri rushanwa.

Ubwamamare bwazanye ibyishimo, ariko buzanamo n’ibikomere. Yagize abajyanama, bamwe baza kumutandukana na bo.

Yemera ko ibintu nk’ibyo bigira ingaruka zikomeye ku isura y’umuhanzi, ndetse bikaba byatuma kompanyi zimutera umugongo. Ati: “Iyo nza kubimenya nari gutandukanya ubushuti na business. Iri ni isomo rikomeye nize.”

2025: Umwaka w’umwijima

N’ubwo yakomeje kuzamuka, 2025 yamusigiye ibikomere. Yari amaze igihe anyura mu bibazo atashoboraga gukemura n’amafaranga ntiyari kubikemura.

Ati “Nari maze igihe ndi guca mu bintu byinshi mu buzima bwanjye, kandi ukabona n'ibibazo udashobora gucyemura. N’isbibazo n'amafaranga adashobora gukemura, naravuze nti reka ngerageze (gushaka 'Therapist') kandi nshima Imana. Numvaga mfite ibitekerezo byinshi nko kujya mu bapfumu [Yakubise agatwenge]. Rero, nahisemo gutangira 'Therapy' nagiyeyo. Kandi ibi bintu birakora rwose."

Yemera ko mbere atemeraga Therapy. Yayifataga nk’aho ari ukwicara ukavuga ibibazo byawe, ukarira, ukishyura. Ariko ageze muri Amerika, ahitamo kugerageza.

Ati: "umwaka ushize ntiwari mwiza kuri njye (2025). Yarambwiye ati urarwaye. Naravugaga n'ibintu by'abana b'abakire. Nkavuga nti 'Therapy' y'iki se? Nanjye ubwanjye ndi 'Therapist'.”

“Kuri njye mu mutwe wanjye naravugaga nti 'Therapy' ni ukugenda ukareba umuntu ukamuganiriza ibibazo byawe hanyuma ukamwishyura, njye rero numvaga ari ubutekamutwe, niko nabitekereza kandi nizera ko abantu benshi hafi 100% batekereza ko 'Therapy' ari ukugenda, ukavuga ibibazo byawe, ukarira, hanyuma ukishyura, ariko 'therapy' siko imeze."

Muri we, yumvaga ko adashobora gukora ‘Therapy’ ari muri Afurika, ibyatumye ubwo yageraga muri Amerika ari mu bitaramo yarahisemo kuyoboka ubu buvuzi.

Umuhanga mu mitekerereze yamubwiye ko arwaye. Yari afite ibimenyetso bya depression, igihe umuntu atangiye kumva ari wenyine, akumva isi imuhindukiyeho.

Yagombaga gukora Therapy inshuro 10, ariko yakoze eshatu gusa. Ati: “Nageze aho numva meze neza. Nsaba gusubira mu rugo menye neza ikibazo mfite.”

“Umuhanzi aririmbira ibihumbi, ariko aba wenyine”

Bruce Melodie agaragaza ukuri gukomeye: kuba icyamamare ntibisobanura kugira inshuti. Umuhanzi ashobora kuririmbira ibihumbi, ariko abo bantu si inshuti ze zo guhamagara ijoro n’amanywa ngo muganire.

‘Depression’, avuga ko itangira buhoro. Iyo utangiye kwibaza kuri wowe, ku muryango wawe, ukumva ntawe ushobora kubiganiriza.

‘Therapy’ yamwigishije kongera kwiyubaka, no kwakira ko nawe ari umuntu usanzwe, ufite intege nke n’amarangamutima.

Isomo ku bahanzi n’abasomyi

Bruce Melodie asaba abahanzi kwitondera abo bakorana, gutandukanya business n’ubushuti, no kurinda isura yabo. Ariko hejuru ya byose, asaba abantu kutagira ipfunwe ryo gushaka ubufasha bw’imitekerereze. Ati: “Igihe uzamenya ko ari depression, jya gushaka Therapist.”

Uyu muhanzi umaze imyaka 15 mu muziki, avuga ko akora ibishoboka byose akiyibagiza ko ari icyamamare, akibuka ko ari umuntu usanzwe.

N’ubwo 2025 yamubereye umwaka ukomeye, yemera ko ‘Therapy’ yamuhaye indi ntambwe nshya, iyo kwiyakira no kongera kwizera ubuzima.

Kuri Bruce Melodie, gutsinda si ukujya ku rubyiniro gusa, ahubwo ni no gutsinda intambara zo mu mutima, izo abafana batabona, ariko zigena ubuzima bw’umuhanzi.

Mu myaka ishize, ijambo “Therapy” ryabaye rusange mu biganiro by’abahanzi, abanyapolitiki n’abandi bantu b’ibyamamare ku isi.

Ariko kandi, rikomeje gutera impaka muri rusange, aho bamwe bakibaza niba ari “ukwicara ukavuga ibibazo byawe” gusa, cyangwa niba rifite ishingiro ry’ubumenyi.

Mu rurimi rw’ubumenyi, therapy yitwa psychotherapy. Ni uburyo bwo kuvura cyangwa gufasha umuntu binyuze mu biganiro n’umuhanga wize ibijyanye n’imitekerereze (psychologist cyangwa therapist).

Si imiti, si n’ukwivura wenyine. Ni ibiganiro byubakiye ku mahame y’ubumenyi, aho umuntu afashwa gusobanukirwa ibitekerezo bye, amarangamutima n’imyitwarire ye, kugira ngo abashe guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

Imiryango mpuzamahanga irimo American Psychological Association igaragaza ko psychotherapy ifite ibimenyetso bifatika by’ubushakashatsi byemeza ko igabanya ibimenyetso bya depression, anxiety n’izindi ndwara z’imitekerereze.

Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe mu bihugu bitandukanye bwerekanye ko: Therapy ishobora kugabanya depression ku rwego rungana cyangwa ruruta imiti ku bantu bamwe. Iyo ihujwe n’imiti (antidepressants), igira umusaruro urambye kurushaho.

Abantu bakoze therapy bagira ubushobozi bwo kwigenga no gukemura ibibazo byabo mu gihe kirekire.

Hari n’ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko abantu bakora therapy bagira impinduka zigaragara no ku rwego rw’ubwonko, cyane cyane mu bijyanye no kugenzura amarangamutima.

Mu gihe ‘depression’ ari indwara, ‘therapy’ ni bumwe mu buryo bwo kuyivura cyangwa kuyifasha kugabanya ibimenyetso. Si depression ubwayo.

Abahanga mu mitekerereze bashimangira ko gushaka ‘therapy’ atari intege nke, ahubwo ari icyemezo cy’ubwenge. Ni ukwemera ko umuntu atabasha kwikorera byose wenyine.

Mu muco nyarwanda no muri Afurika, hari aho gushaka ubujyanama bwo mu mutwe bigifatwa nk’ikimwaro. Ariko ubushakashatsi n’ubumenyi buvuga ko kwirinda kuvuga ibibazo bishobora gutuma birushaho gukomera.

Bruce Melodie yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi ku rwego rw’imitekerereze, kugeza ubwo ari muri Amerika yahisemo gushaka ubufasha bwa ‘Therapy’, ashimangira ko yamufashije kongera kwiyubaka no gusohoka mu bihe bya 'depression' yumvaga isi imuhindukiyeho

KANDAHANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE BRUCE MELODIE YAVUGIYEMO URUGENDO RWE

BRUCEMELODIE NA BULL DOGG MU MUSHINGA MUSHYA NYUMA Y’INDIRIMBO ‘NDI UMUSINZI’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...