Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, Bruce Melodie yavuze ko kimwe mu bintu atazigera yemera ari ugusuzugurwa, ashimangira ko nubwo Diamond Platnumz ari umuhanzi ukomeye, na we afite agaciro akwiriye guhabwa. Ati: “Ubundi itegeko ryakabanjirije ayandi yose ni ukutemera agasuzuguro.”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda ndetse we akaba yiyita nimero ya mbere [001], yakomeje asobanura ko hari ibyo batabashije guhuza neza, agahitamo ko buri wese akora ibye kugira ngo birinde kugera ku makimbirane.
Ati: “Mu rugo aba ari mu rugo kandi nitwa Itahiwacu. Hari ibintu tutabashije guhuza neza, mbabwira ko byaba byiza nikoreye izanjye, na bo bagakora izabo kugira ngo bitarinda bigera ku bwumvikane buke.”
Yagaragaje ko mu muziki nyarwanda hari igihe abahanzi b’abanyamahanga baza bagasuzugura abahanzi b’Abanyarwanda, cyane cyane babikoze bakiri bato. Icyakora, yavuze ko uko imyaka yagiye ishira n’abahanzi nyarwanda bakazamuka, ibintu nk’ibyo bitagikwiye kwihanganirwa.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Irya4”. Ni indirimbo yageze hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ikaba ikubiyemo ubutumwa n’amahame agera ku 10 agenewe urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibyabaye hagati ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz
Ibyo Bruce Melodie yavuze bijyanye n’ibyabereye mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience”, cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026.
Muri iki gitaramo, Diamond Platnumz yari ahuriye ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Byari byitezwe ko Bruce Melodie na Diamond Platnumz baririmbana indirimbo “POM POM”, ariko ntibyagenze nk’uko benshi bari babyiteze. Nyuma y’iki gitaramo, ibyabaye hagati yabo byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, Bruce Melodie yasobanuye uruhande rwe kuri ibyo byabaye, agaragaza ko atifuza kwemera agasuzuguro, kabone n’iyo byaba bivuye ku muhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga nka Diamond Platnumz.
Amategeko 10 ari mu ndirimbo “Irya4” ya Bruce Melodie
Indirimbo nshya “Irya4” ya Bruce Melodie ikubiyemo ubutumwa butandukanye, burimo inama agenera urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu byo aririmbamo yise amategeko 10 ye ni:
Iga kwigira ‘bazanga’, bitari ibyo natwe tuzakwanga.
Iga kugira ibanga kuko na mucyeba yakwatsa.
Nupfa kigabo, emera ko haso zibaho. Bro, byaba ari fo wemeye ko birangira uko.
Ntugasambane, mureke niba yizanye cyangwa se zikwakane.
Subiramo irya kane, ni ko byahoze.
Iga kwiyoroshya mwana. Iyo utangiye kwibona birapfa.
Nufatisha iyi mihanda, ba ingona na bo ntabwo ari injanga.
Peya ideni rirajena.
Ntugakine n’itegeko nta mu-lawyer ufite.
Ntabwo uri uwa danger niba uri aho utagomba kuba uri.
Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie agaruka ku myitwarire, kwigira, kubika ibanga, kwiyoroshya no kumenya amategeko. Ibi bije mu gihe akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika no kugaragaza uruhare rw’abahanzi nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Bruce Melodie yahishuye ko yanze agasuzuguro ka Diamond Platnumz

Diamond Platnumz afatwa nka nimero ya mbere mu muziki wa Afrika y'Uburasirazuba
REBA INDIRIMBO NSHYA "IRYA4" YA BRUCE MELODIE
