Bruce Melodie yabigarutseho ubwo yaganirizaga abitabiriye Gen-Z Comedy Show, avuga ku mubano yagiranye na Jay Polly ndetse n’umuhanzi Riderman, uwo yavuze ko ari we afatiraho urugero mu muziki.
Bruce Melodie yavuze ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, Jay Polly yari umwe mu bantu yisanzuragaho. Ati: “Bigitangira yari umwe mu bantu nisanzuraho.”
Yakomeje abivugaho mu mvugo irimo urwenya, agaragaza umubano wihariye bari bafitanye, ndetse n’uburyo Jay Polly yakundaga kubabwira ko bagiye gukubitwa.
Ati: “Jay Polly yajyaga atubwira ngo ‘tugiye kugenda mbakubite mwa bibwamwe’, kandi koko akadukubita kuko nko muri Guma Guma yaraturushije.”
Bruce Melodie yavuze ko Jay Polly atamurushije wenyine, ahubwo ko yanarushije King James na Riderman mu bihe bya Primus Guma Guma Super Star.
Ati: “Yarandushije, King James ndetse na Riderman, gusa hagati aho Riderman ni we muhanzi mfatiraho ikitegererezo, na we arabizi.”
Bruce Melodie kandi yagarutse ku kindi gihe yibuka kijyanye na Riderman, avuga ku gitaramo cye cyabereye kuri Petit Stade.
Yavuze ko ubwo yari yinjiye muri icyo gitaramo, yagerageje gusimbuka ngo arebe ko yarebera igitaramo ubuntu ndetse ko abereyemo umwenda Riderman.
Bruce Melodie yakomeje ashimangira ko kuba umuhanzi byonyine bidahagije, ahubwo ko umuntu agomba no kugira icyo akora kijyanye n’imari. Ati: “Kuba turi abahanzi gusa ntabwo bihagije. Umuntu aba agomba kuba afite n’ikintu yumva kijyanye n’amafaranga.”
Bruce Melodie yaherukaga gutaramira muri Gen-Z Comedy tariki ya 5 Mutarama 2025. Muri icyo gitaramo, yanagarutse ku rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko kuri album ye yise ‘Colorful Generation’.




Bruce Melodie yahishuye umuhanzi afatiraho urugero anavuga urwibutso afite kuri Jay Polly
