Bruce Melodie yahaye ikaze Real Roddy muri 1:55 AM

Imyidagaduro - 26/07/2025 6:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yahaye ikaze Real Roddy muri 1:55 AM

Umuririmbyi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yahaye ikaze umuhanzi Real Roddy mu buryo bwihariye binyuze mu ndirimbo nshya bise “Kuba Nisindiye II”.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, yakozwe na Producer Loader muri studio ya 1:55 AM, aho yanatunganyirijwe mu buryo bw’amajwi.

Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, Bruce Melodie yabwiye Real Roddy ko ari “umwami”. ‘Kuba Nisindiye II’ ni indirimbo yasubiwemo na Real Roddy, nyiri ndirimbo y’iya mbere, nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa 1:55 AM byarangiye bumwemereye ubufasha mu buryo bw’amasezerano.

Aya masezerano ateganya ko sosiyete imufasha gukora ibikorwa by’umuziki, hanyuma igasangira inyungu bijyanye n’igihe bumvikanyeho.

Amakuru agera ku InyaRwanda yemeza ko iyi ari gahunda nshya ya 1:55 AM yo gufasha abahanzi ku mishinga yihariye, aho bagirana ubufatanye budakomeje, buzwi nka 360 Degrees Deal.

Aya masezerano, akunze gukoreshwa mu bucuruzi bwa muzika ku rwego mpuzamahanga, aba ateganya ko sosiyete ikorana n’umuhanzi imufasha mu bice byose bigize ibikorwa bye bya muzika, aho kuba gusa mu gusohora indirimbo.

Ibi bice birimo: Gutunganya no gusohora indirimbo, Iyamamazabikorwa (Marketing & PR), Kugira uruhare mu bitaramo n’ibindi bigo bitumira umuhanzi, Kugurisha ibijyanye n’ibirango bye (Merchandise), Kugenzura no gufasha mu masezerano y’ubucuruzi, Amafaranga akomoka ku ndirimbo (royalties), filim cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubuhanzi bwe.

Ibi byose bikorwa hashingiwe ku masezerano yihariye aho label ishoramo imari n’imbaraga, hanyuma ikazagabana inyungu n’umuhanzi uko bumvikanye, bitewe n’igihe cyangwa imishinga yihariye.

Ni amasezerano atandukanye n’ay’uko umuhanzi ashyirwa burundu muri label, kuko hano usanga label yinjira mu bikorwa bye by’umuziki ariko mu gihe gito cyangwa ku mushinga umwe gusa.

Ni nayo mpamvu Real Roddy atemejwe nk’umuhanzi usanzwe wa 1:55 AM, ahubwo ari mu mikoranire ihamye ku rwego rw’uyu mushinga.

Real Roddy, witwa Niyosenga Rodrigue, ni umuhanzi uri kuzamuka mu muziki w’u Rwanda. Hashize umwaka umwe gusa atangiye urugendo rwe rwa muzika, akaba amaze gushyira hanze indirimbo nka Amata, Ndamaze, Barasetsa na Ntarirarenga. Kuba Nisigiye II ni yo ndirimbo ye ya mbere akoranye n’umuhanzi ukunzwe cyane nka Bruce Melodie.

Ubu ibikorwa bye byose biri gukurikirwa na 1:55 AM, nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze. Yivuga nk’umuhanzi ufite impano zitandukanye zirimo ijwi ryiza, ubuhanga mu kwandika indirimbo ndetse no kubyina, bikamugira umwe mu bahanzi bato bafite icyizere mu muziki nyarwanda.

Iyi ndirimbo nshya ni intangiriro y’urugendo rushya kuri Real Roddy, ndetse n’intambwe nshya ya 1:55 AM mu buryo bwo gufasha abahanzi binyuze mu mikoranire y'igihe gito, ariko isesenguye kandi yubakiye ku nyungu zihuriweho.

Bruce Melodie na Real Roddy bashyize hanze indirimbo 'Kuba Nisindiye II' nk'intangiriro y’ubufatanye bwabo muri 1:55 AM

Real Roddy yinjiriye mu muryango wa 1:55 AM binyuze mu masezerano ya “360 Degrees Deal”, agira amahirwe yo gukorana na Bruce Melodie.


Kuba Nisindiye II: Indirimbo yasubiwemo mu buryo bushya, igaragaza ko 1:55 AM ifite gahunda yo gutangiza uburyo bushya bwo gufasha abahanzi 

Real Roddy: Umuhanzi uri kuzamuka byihuse, washyizwe mu maboko y’inzobere muri muzika nyarwanda 

Bruce Melodie yakiriye Real Roddy mu buryo budasanzwe, amuha amahirwe yo gukora indirimbo bahuriyeho bwa mbere

Imbuga nkoranyambaga za Real Roddy zigaragaza ko yatangiye gukorana na 1:55 AM mu buryo bw'amasezerano ya "360 Degrees"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KUBA NISINDIYE II’ YA BRUCE MELODIE NA REAL RODDY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...