Bruce Melodie yahanuriwe kuba umuhanzi wa mbere ku Isi no kugira Televiziyo ye bwite, Bushali avuga ku guhanurirwa ibinyoma

Utuntu nutundi - 03/02/2026 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie yahanuriwe kuba umuhanzi wa mbere ku Isi no kugira Televiziyo ye bwite, Bushali avuga ku guhanurirwa ibinyoma

Nyuma yo guhanurira Bushali ko yari kuba yarakoranye indirimbo na Jason Derulo ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Pophet Akimu yongeye guhanurira Bruce Melodie ko azaba umuhanzi wa mbere ku Isi ndetse akagira televiziyo ye bwite i Kigali n’imodoka zizitwa Melodie Transport.

Mu ijoro ryakeye, Prophet Akimu [Mbarushimana Akim] yagiye kuri live ya TikTok hanyuma ahasanga Bruce Melodie na Bushali n’abandi benshi bari barimo baganirira kuri uru rubuga.

Bushali akimukubita amaso, yahise amwanjama amubwira ko yamubeshye ko yari gukorana indirimbo na Jason Derulo ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ariko akaba yaragerageje kwandikira 'email' Jason Derulo ariko ntiyasubizwa.

Bushali yahise yungamo ko nubwo yari yarakijijwe nyuma yo gusengerwa na Prophet Akimu ariko atangiye gucyemanga iyo Mana Prophet Akimu akorera kuko ishobora kuba ibeshya.

Prophet Akimu yahise abwira Bruce Melodie ko hari ubuhanuzi amufite, nuko Melody amutega amatwi kugira ngo yumve icyo Imana imubwira ibinyujije muri Prophet Akim nk'uko yabivugaga.

Prophet Akimu yavuze ko Imana yahaye umugisha Bruce Melodie ndetse ko abamugirira ishyari ntacyo bazamutwara kuko umugisha Imana yamuhaye ntawabasha kuwumukuraho.

Yavuze ko azaba umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Isi akaba umuhanzi wa mbere, asongamo ko kuba Bruce Melodie yarakoranye na Diamond Platnumz atari ibintu bikomeye kuko mu buryo bw’ejo hazaza, Bruce Melodie arusha ubwamamare Diamond.

Yavuze ko hagiye kubakwa Televiziyo i Kigali izaba yitwa Melody Tv ndetse n’imodoka zizaba zitwa Melody Transport zizajya zitwara abantu.

Bruce Melody yavuze ko ibyo yahanuriwe na Prophet Akimu yabiririmbye mu ndirimbo “Nzaguha umugisha” ariko abyizera abihamisha ijambo “Amen” risobanura ngo “Bibe bityo”.

Nyuma yo kumuhanurira, Prophet Akimu yahise asaba Bruce Melody ko yamukurikirana kuri TikTok (Follow), hanyuma Bruce Melody arabikora.

Bruce Melody yahanuriwe na Prophet Akim ko azaba umuhanzi wa mbere ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...