Abatari bake bagaragaje ko The Ben
ari we washimishije abantu cyane muri icyo gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu
tariki ya 13 Kamena 2026, ibintu byatumye impaka zikomeza gufata indi ntera nyuma
y’aho amashusho n’ubuhamya bw’abari bahari bikomeje gusakara ku mbuga
nkoranyambaga.
Mu gihe bamwe babonaga ko The Ben
yigaruriye imitima y’abafana kurusha Bruce Melodie, uyu muhanzi we yahisemo
kubirebera mu yindi ndorerwamo, avuga ko ibyabereye i Musanze byari ibisanzwe
kuko yari yakiriye umushyitsi.
Bruce Melodie yabitangaje kuri uyu
wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho
yabajijwe ku bitekerezo byakomeje kuvugwa nyuma y’icyo gitaramo.
Mu magambo yavuganye akanyamuneza,
yemeye ko hari abantu babonye The Ben nk’uwigaragaje cyane kurusha we, ariko
ashimangira ko ibyo atabifata nk’ikibazo kuko yari ari mu rugo rwe yakiriyemo
mugenzi we.
Yagize ati: “Kuba dukora imiziki
iryoshye, byo ni byo, tukayibashyikiriza ni byiza. Buriya i Musanze nakiriye
The Ben kugira ngo abanze anywe ku mazi. Urabona ndi guseka, ibintu ndi
kubabwira ni ukuri. Nagombaga kwakira umuntu, hanyuma rero arakaza neza mu
nzira yo kubikora uko bikwiye.”
Aya magambo yagaragaye nk’ari
yuzuyemo urwenya, ariko kandi anasobanura uburyo Bruce Melodie yabonye
ibyabereye i Musanze. Ni amagambo agaragaza ko atabonye intsinzi ya mugenzi we
nk’ikintu cyo guhangayikishwa na cyo, ahubwo nk’igice cy’urugendo rw’ibitaramo
bahuriyemo.
Kuva aba bahanzi batangira uru
rugendo rwa “Summer Country Tour”, abakunzi b’umuziki bakomeje kubagereranya ku
buryo butandukanye; bamwe bashima ubunararibonye bwa The Ben mu gufata neza
abafana no kubashora mu byishimo, mu gihe abandi bavuga ko Bruce Melodie ari
umwe mu bahanzi bafite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba no gutanga ibyishimo ku
rubyiniro.
I Musanze, ibyo biganiro byafashe
indi ntera kuko benshi bagaragazaga ko The Ben yari afite imbaraga zidasanzwe
ndetse n’uburyo yahuje n’abafana mu buryo bworoshye. Gusa Bruce Melodie asa
n’uwahisemo kudaha agaciro cyane ibyo kugereranywa, ahubwo akibanda ku rugendo
rw’ibitaramo rugikomeje.
Ndetse yanahise yohereza ubutumwa
ku bakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Nyagatare, aho igitaramo gikurikira
kizabera ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026.
Aya magambo agaragaza ko nyuma
y’impaka zasizwe n’igitaramo cya Musanze, amaso y’abatari bake yamaze kwerekeza
i Nyagatare, aho The Ben na Bruce Melodie bazongera gusangira urubyiniro mu gitaramo
gitegerejwe na benshi.
Ni igitaramo kizanitabirwa
n’abahanzi Kitoko na Bwiza, ibintu byitezweho kongera kuzamura ishyaka
ry’abakunzi b’umuziki ndetse no gutanga indi ngingo nshya yo kuganirwaho nyuma
y’aho i Musanze hasigiye benshi impaka zitarashira.
Uko byagenda kose, amagambo ya
Bruce Melodie asa n’ashyira iherezo ku bakekaga ko yaba yarababajwe n’ibyavuzwe
nyuma y’igitaramo cya Musanze. Ahubwo, mu buryo bwuje urwenya, yabihinduye
inkuru yo kwakira umushyitsi, ashimangira ko urugendo rugikomeje kandi ko
ibyiza bishobora kuba bikiri imbere.


The Ben yabwiye Bruce Melodie ko i Nyagatare azamukubira inshuro zirindwi z'ibyo yakoreye i Musanze
KANDA HANO UREBE UKO BRUCE MELODIE NA THE BEN BITWAYE MU KIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU
