Ibi bitaramo bigari byitezweho kuba
umwanya wihariye wo gususurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane
abatuye mu Ntara, bakunze kubura amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye
bibera ahanini mu Mujyi wa Kigali. Bruce Melodie yavuze ko intego ari ugushyira
umuziki hafi y’abantu, aho kuba ari abantu bajya aho umuziki uri.
Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na
BBC Gahuza kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026, Bruce Melodie yavuze ko
ibi bitaramo bigamije gutanga ibyishimo no gushyushya imijyi itandukanye
y’igihugu, anahamagarira abakunzi babo kwitegura.
Yagize ati “Ni ibitaramo bizenguruka
igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu ndetse no
gushyushya imijyi itandukanye mu gihugu. Ubwo, rero nabwira abantu bari
kutwumva, yaba abari mu Rwanda ari n’abandi bifuza kutureba yaba ari njyewe,
ari The Ben nk’uko twabikoze tariki ya 1 Mutarama 2026 (muri BK Arena), kwitegura.”
Iki gitekerezo cy’ibi bitaramo
cyaturutse kuri Bruce Melodie ubwe, aho yafashe icyemezo cyo gutumira The Ben
mu rwego rwo kongera imbaraga no kwagura igipimo cy’ibyishimo byagezwa ku
bakunzi babo.
Aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye
umubano ukomeye mu muziki no mu buzima busanzwe n’ubwo nta ndirimbo barakorana,
ibintu bituma abafana babo bahora bahanganye yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu
itangazamakuru.
Ibitaramo bizenguruka igihugu bifite
akamaro kanini ku batuye mu Ntara, kuko bifasha gukwirakwiza umuco n’umuziki,
bigaha urubyiruko icyizere n’ihumure, ndetse bigafasha n’ubukungu bw’uturere
twakiramo ibitaramo binyuze mu bucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, ama-Hoteli,
ingendo n’abandi bakora mu byiciro bitandukanye.
Ku ruhande rw’abahanzi, ibi bitaramo
bigira uruhare mu kongera umubano n’abafana, cyane cyane abatarabona amahirwe
yo kubabona imbonankubone.
Ku batuye mu Ntara, biba ari
amahirwe yo kwiyumvira umuziki ku rwego mpuzamahanga badasabwe kujya mu Mujyi
wa Kigali, bigatuma bumva ko na bo bari mu rugendo rwo guteza imbere umuziki
nyarwanda.
Ibi bitaramo bya Bruce Melodie na
The Ben bizaba ari ubwa kabiri bahuriye ku rubyiniro rumwe mu gitaramo
gikomeye, nyuma yo guhurira mu gitaramo “The Nu-Year Groove” cyabaye tariki ya
1 Mutarama 2026 muri BK Arena, cyasize gikunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki,
bagaragaje ko bifuza kongera kubona aba bahanzi bombi bahurira ku rubyiniro
rumwe.
Mu gihe amatariki n’aho ibi bitaramo
bizabera bitaratangazwa ku mugaragaro, ibyatangajwe na Bruce Melodie byatangiye
gukurura amatsiko n’icyizere mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane
abatuye mu Ntara, bategereje ibitaramo bibegerezwa, bibahesha ibyishimo, kandi
bigakomeza kugaragaza ko umuziki nyarwanda ari uw’abantu bose, aho bari hose.

