Uyu
muhanzi umaze imyaka igera kuri 15 ari mu bari ku isonga mu muziki w’u Rwanda, yageze
kuri iyi ntera nyuma y’urugendo rurerure rwaranzwe n’akazi kenshi, gukora
indirimbo zikunzwe cyane, no kubaka umubano ukomeye n’abakunzi be haba mu
Rwanda no hanze yarwo.
Nubwo
ari intambwe ikomeye kuri we, Bruce Melodie abaye umuhanzi wa Gatatu nyarwanda uririmba
ku giti cye ugeze kuri uru rwego, asanga abandi bamubanjirije bagaragaje
imbaraga mu gukoresha YouTube mu buryo buhamye.
Abo
barimo Ngabo Medard Jorbert wamenye na Meddy na Israel Mbonyi, bombi bakaba bakora umuziki wa Gospel. Ni mu gihe
abandi baririmbyi bageze kuri uru rwego ari Ambassadors of Christ Choir na Papi Clever
& Dorcas.
Kwinjira
muri uru rutonde bisobanuye byinshi ku rugendo rwa Bruce Melodie, cyane ko uru
rubuga rwa YouTube ruri mu bipimo bikomeye byerekana uko umuhanzi akundwa ku
rwego mpuzamahanga.
Mu
myaka ishize, Bruce Melodie yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo
izamufashije kwagura imbibi z’umuziki we. Yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga
anakora ibitaramo bitandukanye byamufashije kongera igikundiro.
Ikindi
cyamufashije kugera kuri uru rwego ni uburyo yitaye ku mashusho y’indirimbo
(music videos), kuko hafi buri ndirimbo asohoye iba ifite amashusho ari ku
rwego rwo hejuru, bikamufasha gukurura abamukurikira bashya buri gihe.
Byongeye
kandi, imikoranire n’abahanzi bo hanze, cyane cyane abo muri Afurika
y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, byamufashije kwagura isoko rye no kwinjira
mu matwi y’abatari basanzwe bamuzi.
Kugera
kuri miliyoni imwe ya ‘subscribers’ kuri YouTube si intambwe ku muhanzi ku giti
cye gusa, ahubwo ni n’ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda uri kugenda waguka
ku rwego mpuzamahanga.
Iyo
abahanzi benshi batangiye kugera kuri uru rwego, bituma n’abandi babigiraho,
bigatuma habaho guhangana ku rwego rwo hejuru, ndetse n’ishoramari mu muziki
rikiyongera.
Ku
ruhande rw’abakunzi b’umuziki, ni inkuru nziza kuko bituma babona ibihangano
byinshi biri ku rwego mpuzamahanga, kandi bikazamura isura y’u Rwanda mu
ruhando rw’imyidagaduro.
Nyuma
yo kugera kuri iyi ntera, amaso y’abakunzi ba Bruce Melodie ari ku mishinga
mishya ateganya, yaba indirimbo nshya, imikoranire n’abahanzi bakomeye, cyangwa
ibitaramo mpuzamahanga.
Hari
kandi abasesenguzi bavuga ko iyi ari imwe mu ntambwe zishobora kumufasha
kwinjira mu marushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bihembo
bishingira ku mibare y’abamukurikira n’abareba ibikorwa bye kuri murandasi.
Mu
gihe urugendo rugikomeje, biragaragara ko Bruce Melodie atari guhagarara aha,
ahubwo ari gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bye kugira ngo arusheho
kwagura izina rye no kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Bruce
Melodie yinjiye mu mateka y’abahanzi Nyarwanda bageze kuri miliyoni 1
z’abamukurikira kuri YouTube, akomeza kwerekana ko umuziki we urenga imbibi


Bruce Melodie yanditse amateka mashya kuri YouTube, intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki rukomeje gutera imbere



