Bruce Melodie umeze nk’umwana w’imfubyi muri iyi minsi, yaruhuye umutima

Imyidagaduro - 29/06/2026 8:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie umeze nk’umwana w’imfubyi muri iyi minsi, yaruhuye umutima

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko ‘Coach akeneye Coach’ bahita bihuza n’uko amakuru akwirakwira avuga ko atabanye neza na Coach Gael ariko byagizwe ibanga ngo ibitaramo bya Summer Country Tour bigende neza ndetse byongera kuvubura inkuru z’uburyo asa n’uwatereranywe n’abakoresha be.

Inkuru z’itandukana rya Coach Gael na Bruce Melodie ryatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi gusa icyo gihe impande zombi zihakana ayo makuru y’itandukana ryabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura ibitaramo bya Summer Country Tour, umuyobozi wa 155am, Kenny Mugarura yabajijwe na Irene Murindahabi impamvu muri Kigali Universe nta mafoto ya Bruce Melodie akimanitsemo avuga ko bagenda bahindura amafoto amanikwamo bityo n’aya Bruce Melodie akaba yarahinduwe.

Mu kwitegura gukora ibitaramo bya Summer Country Tour, Bruce Melodie yavuze ko mu bantu bakorana abizi neza ko harimo benshi bikundira The Ben kandi baba bifuza ko The Ben ahora atsinda.

Mu myaka 4 ishize ubwo yinjiraga mu muziki, Coach Gael yari yajemo agiye kuba umuterankunga wa The Ben ariko bashwanira ku ndirimbo ya mbere bari bagiye gukorana hanyuma The Ben na Diamond barayikorera. Nyuma y’aho ni bwo Coach Gael yaje gukorana na Bruce Melodie.

Muri ibi bitaramo bizenguruka igihugu, Bruce Melody ari kubikora ahagaze wenyine yaba mu buryo bwo gushyigikirwa ndetse n’uburyo bwo gukingirwa ikibaba.

Impamvu Bruce Melodie ameze nk'umwana w'imfubyi muri iyi minsi

Kuva mu Karere ka Musanze kugera mu Karere ka Bugesera, Bruce Melodie ari kugenda wenyine ndetse n’abo muri 'Management' ye ntabwo barimo bamwikoza.

Muri Sound Check yo mu Karere ka Musanze, Bruce Melodie ni bwo yari afite abantu ugereranyije n’ahandi kuko yari kumwe n’abantu 4 barimo Jado Kabanda washinze igitangazamakuru cya Isibo ndetse bakaba barakoranye kuva kera.

Ku munsi w’igitaramo, Bruce Melodie yazanye n’abantu babiri bonyine ndetse n’ushinzwe kumucungira umutekano uzwi nka Mubi.

Mu Karere ka Nyagatare, Bruce Melodie yazamukanye na band ndetse na Mubi umucungira umutekano, icyakora ahageze ahahurira na Africa Amani uri gutegura ibi bitaramo.

Mu ijoro ryaho nk’uko n'ubundi yari yaje ameze, yagiye ku rubyiniro gukora 'sound check' ari wenyine icyakora ahageze yari ari ku batekenisiye bagenzura iby’amajwi barimo baganira.

Ku munsi w’igitaramo nabyo ntibyasaga nk’ibitandukanye n’ibyabereye i Musanze gusa ahubwo muri After-party yabereye i Nyagatare Bruce Melodie yaraje ahamara iminota micye arongera ahita agenda.

Mu binjiye mu kabyiniro kabereyemo iyo ibyo birori, bemeza ko Bruce Melodie yasaga n’uwatereranywe na Kenny Mugarura na Coach Gael kuko barimo biganirira n’abarimo Muyoboke Alex, Bruce Melodie bamutereranye.

Bitari ibyo gusa, mu Karere ka Bugesera Bruce Melodie yahaje ahasanga Coach Gael wari waje muri sound check bwa mbere, nubundi Bruce Melodie ajya kuganira n’abashinzwe iby’amajwi, Coach Gael nawe arimo aganira n’abandi.

Mu minota nka 15 kugera kuri 20, Coach Gael yaganiriye na Amani na Bruce Melodie hanyuma ahita agenda nuko hashize indi minota nka 10 Bruce Melodie ajya ku rubyiniro akora sound check.

Ubwo yazaga mu gitaramo i Nyamata, bwo yaje ashagawe n’abarimo abafana be ndetse na bisi yari irimo band iri gucuranga muri ibi bitaramo.

Muri after-party, Coach Gael n’abandi bayobozi ba 155am barimo basangira inzoga na The Ben ndetse n’abandi bari muri Team ya The Ben. Icyo gikundi Bruce Melodie ntiyakibonetsemo.

Impamvu Bruce Melodie asa n'uwatereranywe

Watuwave ni kimwe mu bisata byashowemo imari na Coach Gael bituma bamwe mu bakozi bagakwiye kuba bari kumwe na Bruce Melodie biruka mu bikorwa by’imitegurire y’igitaramo.

Amani Africa ni we uri ku ruhembe rw’imigendere myiza y’iki gitaramo kandi ni we wabaga ari hafi ya Bruce Melodie bajya inama z’uko bagomba gukora n’uburyo bakoramo ibintu byabo.

Uhujimfura Claude ni undi muntu wabaga hafi Bruce Melodie n’ubwo afite undi muhanzi areberera inyungu ariko nawe ntabwo yari agihuza nawe cyane kubera ko nawe ari mu bari gutegura ibi bitaramo.

Kenny Mugarura na Coach Gael ni abayobozi b’abateguye ibi bitaramo bivuze ko nabo baba bafite byinshi birukamo kugira ngo igitaramo kigende neza.

Bruce Melodie yatereranywe ate ko mu bagakwiye kumuba hafi cyane nta wari wicaye ubusa?

Ibi bitaramo bya Summer Country Tour birenze imyidagaduro ahubwo harimo no guhangana ku bahanzi babiri ari bo The Ben na Bruce Melodie.

Muri iryo hangana ryabo, ntabwo Bruce Melodie yabonye ubufasha buturutse mu bantu bakorana ahubwo aho kumufasha byagaragaraga ko barimo batera ingabo mu bitugu The Ben.

Nyuma y’uko bavuye i Nyagatare buri muhanzi yigamba ko ari we watsinze, umuyobozi wa 155am yahise yandika ngo “Inkoko iri iwabo ishonda umukara” icyo gihe byasaga nk’aho yemeje ko bemeye intsinzwi.

Muri after-party i Nyagatare, batereranye Bruce Melodie birangira ahise ataha haciyeho akanya gato cyane n’ubwo bwose yari ananiwe ariko habayeho n’akantu ko kwirengagizwa.

Mu Karere ka Bugesera, Bruce Melodie yakoze neza ariko nyuma amashusho yo muri after-party ajya hanze abarimo Coach Gael, The Ben barimo basangira bishimye mu gihe muri ayo mashusho ntaho Bruce Melodie agaragaramo.

Noopja yafashe Instagram ye arandika ati “Team ya The Ben turifuza umuvandimwe Coach Gael kuko ni umuryango wacu. N’ubwo dusanzwe tubizi ko Coach Gael akunda cyane Tiger, aje twamwakira kuko n'ubundi ni uwacu.”

Ubu butumwa, Coach Gael yahise abukorera repost kandi ubu impande zombi ziri kurwana no kubaka ndetse no kubungabunga ‘brand’ ya buri muhanzi no kumugaragaza ko ari we gitangaza.

Nyuma y’uko Coach yari amaze gukora repost, Bruce Melodie nawe yagiye kuri Instagram arandika ati “Coach nawe akeneye Coach.”

Icyo kwizera no gutegereza ni uko muri uku kwezi kwa Nyakanga hazabamo amakuru menshi kandi ashamikiye kuri aba bahanzi bakuru.

Bruce Melodie asa nk'uwatereranywe n'abakoresha be muri iyi minsi 

Bruce Melodie yavuze ko Coach nawe akeneye Coach bituma abantu bahita babihuza n'umubano aba bombi bafitanye bigaragara ko ugenda ukendera

Noopja yashyize hanze ubutumwa butumira Coach Gael kuza kuba mu muryango wa The Ben undi akora repost


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...