Mu
butumwa yanyujije kuri Instagram Story ye arimo aririmba agace k’indirimbo “Mariza
Wange”, Coach Gael yavuze ko atiyumvisha uburyo iyo ndirimbo itari yagira
byibuze miliyoni 5 z’abantu bayirebye by'umwihariko ku rubuga rwa YouTube
rukoreshwa cyane mu Rwanda.
Mu
magambo ye, Coach Gael yagize ati: “Iyi ndirimbo yasohotse turi muri za saga z’aba
bagabo babiri, ariko ni indirimbo n’abuzukuru bacu bazatubaza. Ni gute idafite
nka 5M byibuze?”
Iyi
ndirimbo “Mariza wanjye” yagiye hanze tariki ya 02 Mutarama 2026 ubwo amakuru y’imyidagaduro
yose yari ashingiye ku gitaramo “NU-Year Groove” cyari cyahuje The Ben na Bruce
Melody.
Kubera
uburyo benshi bari bahugiye muri ayo makuru, byatumye zimwe mu ndirimbo nziza
zasohotse muri icyo gihe zitavugwa cyane ngo abantu bazimenye bazikunde.
Gusa
n’ubwo avuga ko benshi batumvishe uburyohe bwayo n’inyengo y’iyi ndirimbo,
Coach Gael yashimangiye ko Juno Kizigenza ari kumwemeza cyane muri ibi bihe
ndetse ko aharaye indirimbo ze.
Yagize
ati: “Juno Kizigenza umaze iminsi untamo peeeee…. Ndaguharaye.”
Iyi ndirimbo “Mariza wanjye” yakozwe na Producer Kompressor wo muri 155am ndetse nawe washimiwe n’umukoresha we (Coach Gael) kubwo kuba yarakoze indirimbo nziza (Mariza wanjye ya Juno Kizigenza na Ruti Joel).

Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo "Mariza wanjye" mu gihe amakuru y'imyadagaduro yari yihariwe na The Ben na Bruce Melody

Coach Gael yavuze ko indirimbo "Mariza wanjye" ari nziza cyane ariko yagiye hanze mu bihe by'amakuru y'abagabo babiri bakomeye mu muziki (The Ben na Bruce Melodie)

Juno Kizigenza yashimiwe kubwo gukora indirimbo nziza
Reba indirimbo "Mariza Wanjye" Coach Gael asanga yagakwiye kuba ifite 5M ariko ubu ikaba ifite 500k
