Ibi babyerekaniye mu karere ka Nyagatare aharimo habera ibitaramo bya Summer Country Tour byahuje abahanzi bane aribo Bwiza, Kitoko, The Ben ndetse na Bruce Melodie.
Kuva kuri Bwiza wabimburiye abandi kugera kuri Bruce Melodie waherukiye abandi, aba bahanzi bose bakoze ibishoboka byose batanga ibyishimo ku bihumbi by’abaturage byari byitabiriye ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena.
Ibi bitaramo bisize isura nziza mu muziki w’u Rwanda kubera ko aba bahanzi berekanye ko bashoboye gukora ibyiza kurushaho n’ubwo hari abantu baba batizera ko ibyo bintu byashoboka.
Kubera imiterere y’aka karere, aho Sitade iherereye, kuba aba bahanzi badasanzwe bahataramira cyane, kuba ari igitaramo cyishyuzwa kandi ubusanzwe batajya bishyura ibitaramo, abantu benshi bari bafite impungenge z’iki gitaramo.
Izo mpungenge zaje gushira mu masaha ya saa sita ubwo abafana ba The Ben bageraga kuri Sitade hanyuma batangira gushyushya bigeze saa munani n’abafana ba Bruce Melodie nabo bakomerezaho.
Ibiyshimo aba bafana binjiranye muri Sitade ni na byo basohokanye aho buri wese yasohotse avuga ko umuhanzi afana yitwaye neza kurusha abandi ndetse izi mpaka zikomereza ku mbuga nkoranyambaga.



Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye mu Karere ka Nyagatare



Abafana ba The Ben baraye banyuzwe n'uko yitwaye ku rubyiniro


Bwiza yongeye gushimangira ko ari we muhanzikazi wa mbere mu Rwanda magingo aya



Kitoko yataramanye n'abafana be b'i Nyagatare
