Bruce Melodie na Sheebah bategerejwe mu Bubiligi

Imyidagaduro - 14/01/2026 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie na Sheebah bategerejwe mu Bubiligi

Abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barimo Umunyarwanda Bruce Melodie n’Umunya-Uganda Sheebah Karungi, bategerejwe mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho bazahurira mu gitaramo cyihariye cyiswe “Afro Legacy”.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026. Cyateguwe na Zentro Nation, kikazabera muri Birmingham Palace i Bruxelles (Anderlecht).

Kiri mu murongo wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, kuko kizaba mu ijoro ribanziriza uwo munsi wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi b’imbere mu muziki nyarwanda, azaba ari mu bahanzi bakuru bitezweho gususurutsa abazitabira iki gitaramo binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, zirimo izakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Azaba ahuriye ku rubyiniro na Sheebah Karungi, umwe mu bahanzikazi b’igitsina gore b’inararibonye kandi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no muri Afurika.

Ku ruhande rw’abavanga imiziki (DJs), abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa na DJ Princess Flor, umwe mu bavanga imiziki b’abanyarwandakazi bakorera ku rwego mpuzamahanga, uzafatanya na DJ Vicious na DJ Saido, bagatanga umwimerere w’imiziki ya Afrobeat, Dancehall n’izindi njyana zigezweho.

Abategura iki gitaramo batangaje ko cyiswe “Afro Legacy” mu rwego rwo kugaragaza no kwizihiza umusanzu w’abahanzi n’abahanzi b’igitsina gore mu iterambere ry’umuziki nyafurika, ari na yo mpamvu cyahujwe n’umunsi wahariwe abagore.

Ku bazacyitabira, hasabwe kwitwara mu myambaro myiza ijyanye n’insanganyamatsiko igira iti “Dress to Impress”, mu gihe amatike yatangiye kugurishwa aho ay’igabanyirizwa (prévente) ari €40, naho ku munsi w’igitaramo akaba €50.

Iki gitaramo kitezweho kuba kimwe mu by’imbere mu bikorwa by’imyidagaduro bizabera mu Bubiligi mu ntangiriro za 2026, cyane cyane ku bakunzi b’umuziki nyafurika batuye i Burayi.

Bruce Melodie ategerejwe i Bruxelles mu gitaramo ‘Afro Legacy’, aho azasusurutsa abakunzi b’umuziki nyafurika ku wa 7 Werurwe 2026


Sheebah Karungi ari mu bahanzikazi bakomeye bitezweho gususurutsa igitaramo ‘Afro Legacy’ kizabera mu Mujyi wa Bruxelles

 

Bruxelles igiye kwakira igitaramo gikomeye cy’umuziki nyafurika aho Bruce Melodie azahurira ku rubyiniro na Sheebah Karungi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POM POM'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ''DANCE FOR THE LORD REMIX"



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...