Mu ntangiriro z’uyu mwaka, havuzwe kenshi mu itangazamakuru
no ku mbuga nkoranyambaga ko umuhanzi Bruce Melodie na 1:55 AM bashobora
gutandukana nyuma y’imyaka bamaze bakorana, ndetse hakibazwa niba aya
masezerano azongerwa cyangwa niba buri ruhande rizakomeza urugendo rwarwo
ukwacyo.
Icyakora, kugeza ubu nta cyemezo cyatangajwe ku mugaragaro
kigaragaza niba Bruce Melodie na 1:55 AM bazongera amasezerano cyangwa niba
bazatandukana.
Bruce Melodie ubwe, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,
yavuze ko igisubizo kuri iki kibazo kizamenyekana igihe nikigera. Yavuze ko niba
hari gutandukana cyangwa kongera amasezerano, bizatangazwa ku mugaragaro.
Bari
mu cyiciro cyo gusuzuma ibizakurikira
Umuyobozi wa Watuwave na 1:55 AM, Kenny Mugarura, aherutse
kubwira InyaRwanda ko amasezerano ahuza 1:55 AM na Bruce Melodie ari kugana ku
musozo, ariko ko impande zombi zitaragera ku mwanzuro wa nyuma.
Yasobanuye ko muri ubu buryo bw’amasezerano, mbere y’uko
igihe cyayo kirangira, habaho icyiciro cyo gusuzuma ibimaze gukorwa no kuganira
ku hazaza h’ubufatanye.
Iki cyiciro gishobora kumenyekana nka “Renewal and Exit
Clause”, cyangwa mu yandi masezerano kikagaragara nk’ingingo ijyanye no
gusubiramo, kongera cyangwa gusoza amasezerano.
Ni icyiciro gifasha impande zombi kutagera ku munsi wa nyuma
w’amasezerano nta cyerekezo zifite, ahubwo zigahabwa umwanya wo kwicarana
zikareba ibyo amasezerano yagezeho n’uko ibintu bizagenda nyuma yayo.
Muri iki gihe, impande zombi zishobora gusuzuma ibyo buri
ruhande rwatanze mu myaka bamaze bakorana, ibikorwa byakozwe, amafaranga
yashowe, inyungu zabonetse ndetse n’izindi nshingano zaba zikiriho.
Ni umwanya wo kureba niba bazakomeza gukorana, amasezerano
mashya azaba ameze ate, azamara imyaka ingahe, buri ruhande rizagira iyihe
nshingano n’inyungu, ndetse n’ibizahinduka ugereranyije n’amasezerano ashize.
Nibatandukana,
buri ruhande rwasigarana iki?
Kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kuganirwaho muri iki
cyiciro ni ibijyanye n’ibizaba nyuma y’amasezerano mu gihe impande zombi zafata
umwanzuro wo gutandukana.
Mu masezerano y’abahanzi n’abashoramari, gutandukana
ntibivuga gusa ko umuhanzi ava mu kigo cyangwa ko amasezerano arangiye.
Habaho ibibazo byinshi bigomba gusubizwa: Indirimbo zakozwe
mu gihe cy’amasezerano zizaba iza nde? Uburenganzira ku bihangano buzagenda
bute? Amafaranga akomoka kuri izo ndirimbo azagabanywa ate? Ni iyihe mitungo
buri ruhande rwasigarana? Ni izihe nshingano zizakomeza nyuma y’amasezerano?
Hari kandi kureba niba hari amafaranga umushoramari yashoye
ataragaruzwa, uko azabarwa, ndetse n’uko inyungu n’uburenganzira ku bikorwa
byakozwe mu gihe cy’amasezerano bizakomeza gukurikizwa.
Ibi byose ni byo bituma icyiciro cyo gusubiramo amasezerano
kiba ingenzi, kuko gifasha impande zombi kumvikana ku hazaza habo mbere y’uko
amasezerano arangira burundu.
Nibakomeza,
amasezerano mashya azaba ameze ate?
Ku rundi ruhande, “Renewal” isobanuye ko impande zombi
zishobora gufata umwanzuro wo gukomeza imikoranire.
Impande zombi zishobora kongera kuganira ku gihe gishya
cy’amasezerano, amafaranga azashorwa mu bikorwa by’umuhanzi, uko inyungu
zizagabanywa, inshingano za buri ruhande, uburenganzira ku bihangano ndetse
n’ibindi byose byagira icyo bihindura ku mikoranire yabo.
Ni ukuvuga ko, nyuma y’imyaka itanu, bashobora kuvuga bati:
“Turakomeza, ariko contract nshya igomba kuba imeze itya.”
Ni muri uwo murongo Kenny Mugarura yashimangiye ko ubu ari
igihe cyo kureba ibizakurikira, aho impande zombi zishobora gusuzuma niba amasezerano
akomeza cyangwa niba buri ruhande rikomeza urugendo rwarwo.
Imyaka
itanu y’umusaruro ukomeye
Mu myaka Bruce Melodie amaze akorana na 1:55 AM, uyu mushinga
wabaye umwe mu mikoranire yagarutsweho cyane mu muziki nyarwanda.
Coach Gael, washinze 1:55 AM, aherutse kubwira IGIHE Sports
ko bishimira cyane ibyo bagezeho bari kumwe na Bruce Melodie.
Ati: “Ndamushima rwose ijana ku ijana. Ntabwo ntekereza ko
haba hari undi muhanzi twaba twarakoranye mu Rwanda muri kino gihe ngo dukore
kandi tunagere ku byo twageranyeho na Bruce Melodie. Kuri twe, ku ruhande rwacu
ni amashimwe. Ni no kureba ibyo twakoze tukavuga tuti twatanze ibyishimo mu
gihe cyacu [...] Tuzibukwa mu beza.”
Coach Gael yavuze ko mu gihe bamaze bakorana na Bruce
Melodie, bafite indirimbo zirenga 500 bakoranye, zirimo izamaze gusohoka ndetse
n’izindi zitarasohoka.
Ibi bigaragaza uburemere bw’imikoranire yabo, kuko imyaka
itanu itarangwamo gusa ibitaramo n’indirimbo zasohotse, ahubwo harimo
n’ibikorwa byinshi byakozwe inyuma y’umwenda w’ibikorwa by’umuziki bitaragera
ku bakunzi bawo.
Gutandukana
si iherezo ry’ibyo bakoze
Nubwo haramutse habayeho gutandukana, ntabwo byahita bivuga
ko ibikorwa byose bakoze mu myaka itanu bihita bihagarara cyangwa ngo
uburenganzira bw’impande zombi bubure.
Ni yo mpamvu mu cyiciro nk’iki, amasezerano asuzumwa ku buryo
burambuye, hakarebwa ibizakomeza gukurikizwa n’igihe ubufatanye buzaba
butakiriho.
Kandi ni cyo gituma amagambo nka “Exit Clause” aba ingenzi:
aba agamije guteganya uburyo impande zombi zasoza imikoranire mu buryo
busobanutse, buri ruhande rukamenya icyo rutwara n’icyo rusiga.
Mu gihe bamwe babona ko imyaka itanu y’imikoranire ya Bruce
Melodie na 1:55 AM ishobora kuba iri kugana ku iherezo, impande zombi
ziracyafite amahitamo abiri: kongera imikoranire mu masezerano mashya cyangwa
gutandukana hakurikijwe ibyo amasezerano ateganya.
1:55
AM ishobora gukomeza guteza imbere abandi bahanzi
Coach Gael yavuze ko nubwo ibiganiro hagati ya Bruce Melodie
na 1:55 AM byaba bitageze ku mwanzuro wo gukomeza gukorana, iki kigo
kidateganya guhagarika ibikorwa byacyo.
Yavuze ko biteguye gukomeza imishinga yabo, cyane cyane mu
kuzamura impano z’abakiri bato mu muziki.
Ibi bishimangira ko ikibazo kiri hagati ya Bruce Melodie na
1:55 AM atari ukumenya niba 1:55 AM izakomeza gukora, ahubwo ari ukumenya uko
urugendo rwa Bruce Melodie ruzakomeza nyuma y’imyaka itanu y’imikoranire, n’uko
1:55 AM izakomeza kubaka izindi mpano.
Kugeza ubu, icyemezo cya nyuma ku hazaza h’imikoranire ya Bruce Melodie na 1:55 AM ntikiratangazwa. Icyakora, kuba bageze mu cyiciro cyo gusuzuma no kuganira ku musozo cyangwa ku kongera amasezerano, bituma ibyemezo bizafatwa muri iki gihe bishobora kugira uruhare runini mu cyerekezo cy’urugendo rwa buri ruhande mu myaka iri imbere.

Coach Gael yatangaje ko myaka itanu ishize bakorana na Bruce Melodie bakoze indirimbo zirenga 500

Bruce Melodie na 1:55 AM ya Coach Gael bari mu gihe cyo
gusuzuma ibizakurikizwa mbere na nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu bari
bafitanye
