Bruce Melodie mu nzira zo gutandukana na Coach Gael? - Icyo nyiri ubwite abivugaho

Imyidagaduro - 16/06/2026 7:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie mu nzira zo gutandukana na Coach Gael? - Icyo nyiri ubwite abivugaho

Mu myidagaduro nyarwanda, hari amakuru akunze gufata intera bitewe n'ibimenyetso abantu babona cyangwa ibyo batekereza ko biri kuba inyuma y'amarido. Mu mezi ashize, kimwe mu byavuzwe cyane ni amakuru yavugaga ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yaba ari mu nzira zo gutandukana na sosiyete y'umuziki ya 1:55 AM, yasinyemo imyaka igera kuri itatu ishize.

Ni inkuru yatangiye nk'ibihuha bisanzwe, ariko uko iminsi yicumaga ni ko yarushagaho gufata indi ntera, bamwe batangira kuyifata nk'aho ari ukuri kutaramenyekana ku mugaragaro.

Abasesenguraga iby'umuziki n'abakurikiranira hafi ibikorwa bya Bruce Melodie bagendaga bahuza ibintu bitandukanye. Hari abashingiraga ku kuba uyu muhanzi amaze amezi agera kuri atandatu asohoye indirimbo nke ugereranyije n'uko yari asanzwe akora, abandi bakareba ku ruhande rw'ishoramari bavuga ko umuhanzi nk'uyu ufite ubushobozi n'izina rikomeye atari akwiriye kuguma igihe kirekire adasohora ibikorwa bishya.

Hari kandi n'abarebaga ku miterere y'ibitaramo bya “Summer Country Tour”, bavuga ko kuba byarateguwe ku bufatanye bwa Watuwevu aho gutegurwa cyangwa gutangazwa cyane binyuze muri 1:55 AM, bishobora kuba ari kimwe mu bimenyetso by'uko hari impinduka zari ziri gutegurwa.

Mu gihe ibi byose byakomezaga kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ku miyoboro ya YouTube no mu biganiro by'abakunzi b'umuziki, nta ruhande na rumwe rwari rwarigeze rugira icyo rubivugaho mu buryo butaziguye.

Byatumye benshi bakomeza kwibaza niba koko ubufatanye bwatangiye mu 2023 hagati ya Bruce Melodie na Coach Gael bwari bugeze ku musozo, cyangwa niba ari inkuru yubakiye gusa ku gukeka no guhuza ibintu.

Icyakora, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, Bruce Melodie yahisemo kuvugira rimwe kuri aya makuru yari amaze igihe azenguruka.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, uyu muhanzi yavuze ko amakuru y'uko yaba yaramaze gutandukana na 1:55 AM atari ukuri, ashimangira ko agikomeje gukorana n'iyi sosiyete yashinzwe na Gael Karomba, nubwo muri iki gihe ibikorwa bya buri munsi biri kuyoborwa cyane na murumuna wa Coach Gael, Kenny Mugarura.

Bruce Melodie yagize ati: "Nkunze ko mu buryo umbajije uvuze ko ari ibihuha. Uravuze ngo ntibyaba ari byo ko ibihuha bimaze iminsi bivuga ko ngiye gusohoka muri 1:55 AM. Ninjya gusohoka nzababwira, kuko 1:55 AM ni abantu tubana neza, dukora neza."

Aya magambo yaciye amarenga ko nubwo abantu benshi bakomeje gukeka ibitandukanye, nta mwanzuro wo gutandukana urafatwa cyangwa ngo utangazwe.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko umubano afitanye n'abayobozi ba 1:55 AM ugihagaze neza, ndetse ko hari n'indi mishinga myinshi ihuza impande zombi itari ibikorwa bya muzika gusa.

Yagize ati "Ikindi dufite byinshi dukorana ntabwo ari ibi byonyine. Rero mwifata ibyo mwumvishe aha naha. Ibyo mbabwiye ni uko akazi karacyagenda neza, ndacyari muri 1:55 AM, ndi gukorana na Watuwave, ni izindi ngufu ziyongera mu bintu. Nta mwuka mubi, nta kibazo."

Ibi bisobanuro byatanze indi sura ku byo benshi bari bamaze igihe batekereza. Ahanini byerekana ko kuba Bruce Melodie ari gukorana n'izindi sosiyete cyangwa abafatanyabikorwa bashya bidahita bisobanura ko yavuye muri 1:55 AM, ahubwo bishobora kuba biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa n'amahirwe y'akazi.

Nubwo bimeze bityo, aya makuru agaragaza ikintu kimwe gikomeye mu rugendo rwa Bruce Melodie. Mu myaka itatu ishize, ubufatanye bwe na Coach Gael bwabaye imwe mu nkingi zikomeye zatumye ibikorwa bye birushaho kugera ku rwego mpuzamahanga, birimo ibitaramo bikomeye, ubufatanye n'abahanzi bo hanze ndetse n'ishoramari rikomeye mu muziki we.

Ni nayo mpamvu buri kimenyetso cyose cyagaragaza impinduka muri ubu bufatanye gihita gikurura amaso ya benshi.

Kuri ubu rero, amagambo ya Bruce Melodie asa n'ashyira akadomo ku makuru yari amaze igihe avugwa. Gusa nk'uko yabivuze ubwe, igihe hazaba hari impinduka ku mubano we na 1:55 AM, ni we uzazitangaza.

Kugeza ubu, Bruce Melodie aracyari umuhanzi wa 1:55 AM, mu gihe ibikorwa bye bikomeje kugenda byaguka binyuze no mu bufatanye n'izindi mbaraga nshya zirimo Watuwave.

Bruce Melodie yatangaje ko agifatanye imikoranire na sosiyete y’umuziki ya 1:55 AM, ndetse ibikorwa bikomeje

Bruce Melodie avuga ko kuba ibikorwa bye byaratewe inkunga na Watuwevu nta kibazo kirimo, kuko byose bihurira muri 1:55 AM

Ibitaramo bya 'Summer Country Tour' bizakomereza i Nyagatare, ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026 aho Bruce Melodie na The Ben bazataramira abafana babo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...