Ku wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026 ni bwo Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangije ku mugaragaro Inama y’Igihugu
y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame yavuze ko iyi Nama ikomeje kuba
umusemburo w’iterambere kuko ibiganirirwamo n’imyanzuro ifatirwamo ifasha
Igihugu gutera intambwe igana imbere.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye, abayobozi, Abanyarwanda baba
mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa
mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru birimo ibyo
mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Mu bayitabiriye ku munsi wa kabiri wayo ari na wo wa nyuma harimo Bruce Melodie wari umaze iminsi ari mu ngendo zo kwamamaza indirimbo ye nshya "Pom Pom" yakoranye na Diamond na Brown Joel. Biteganyijwe ko uyu muhanzi ari butange ikiganiro muri iyi Nama Nkuru y'Umushyikirano.
Bruce Melodie mu bitabiriye umunsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umunsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
