Bruce Melodie, Mike Kayihura na Ish Kevin mu bazaririmba muri Trace Festival

Imyidagaduro - 12/10/2023 4:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Bruce Melodie, Mike Kayihura na Ish Kevin mu bazaririmba muri Trace Festival

Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Mike Kayihura, Ish Kevin, Kivumbi King, Kenny K-Shot bongewe ku rutonde rurerure rw’abahanzi bazaririmba mu birori by’iserukiramuco ry’ibihembo bya Trace Awards&Festival rigiye kubera i Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, nibwo Trace Africa yasohoye uru rutonde rugaragaraho uko abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rizahereza umuhango wo gutanga ibihembo, abahangamideli bazamurika imyambaro bahanze, aba Dj bazavanga imiziki n’abandi.

Hanagaragajwe ibikorwa binyuranye bizahererekeza iri serukiramuco nk’inama, aho kugurishiriza ibihangano n’ibindi bisaba ko umuntu yishyura nibura 2500Frw ku munsi umwe.

Trace Awards&Festival izabera muri Kigali Convention & Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuva ku wa 20 Ukwakira kugeza ku wa 22 Ukwakira 2023.

Ku muntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko arasabwa kwishyura 2,500Frw kugirango azabashe kureba ibi birori naho ku muntu uri hejuru y’imyaka 18 azishyura 5,000 Frw. Gura itike unyuze hano https://tracefestival.hustlesasa.shop.

Mu gihe cy’iminsi itatu ibi birori bizamara bibera mu Rwanda, Trace Africa ivuga ko izayikoresha mu kuzamura uruganda rw’inganda ndangamuco mu Rwanda ku buryo rukomeza gutera imbere, kandi rugafasha benshi mu kwihangira imirimo.

Yaba ababarizwa mu mideli, abahanzi, abafata amafoto, abashushanya, abo mu gutunganya imisatsi, ibirungo by’ubwiza, kurimbisha ahantu n’ibindi.

Bitewe n’uko u Rwanda ari rwo rwakiriye itangwa ry’ibi bihembo, abanyarwanda bahawe umwihariko yaba mu bahanzi ndetse n’abahangamideli bazamurika ibikorwa.

Trace Africa ivuga ko mu bahanzi bazaririmba mu iserukiramuco hiyongereyemo: Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura, Tsonpa, Ish Kevin ndetse na Kenny K-Shot.

Ni mu gihe abahanzi bo mu mahanga bazaririmba muri ‘Festival’ bongewe ku rutonde ari: Nomcebo, Roseline Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Donovan BTS, Gaei, Mik’l, ndetse na Goulam. 

Mu birori nk’ibi kandi haba hakenewe umuziki uvangwa n’aba Dj, aho urutonde ruriho DJ Illans, DJ Hottempah Collective, DJ Fans-T, DJ Higa, DJ Rusam, ndetse na DJ Irah.

Umunyamuziki Kivumbi King azaririmba mu birori bizaherekeza iri serukiramuco ku Cyumweru byiswe ‘Block Party’ azahuriramo na Maalhox, Mani Bella, Koppo, Lisandro Cuxi, Mike Kayihura, ndetse na Gerilson Insrael.

Ku Cyumweru kandi hazaba igitaramo cy’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kizaririmbamo korali Soweto Gospel, Benjamin Dube, KS Bloom, itsinda ry’abanyeshuri bo ku Nyundo ndetse n’abatsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo n’iserukiramuco byanahujwe no gufasha abahangamideli bo mu Rwanda kuzagaragariza abazitabyitabira ibyo bakora.

Inzu z’imideli zizagaragaza imyambaro zatangajwe zigizwe na: Moshions, House of Tayo, Sonia Mugabo, Inzuki, KT'SOBtE, Maison Munezero, Uzi Collection, Rwanda Clothing, N'intoki, Ki-pepeo Kids, Wearfragile, Bibi Creations, Kalunza, Ahaya Links, Irebe, Mwinda, Tugirimana, Art Rwanda Ubuhanzi, KomezArt, Wood Habitat, Lisa Marler, Laini, In Wood, Mass Made, ndetse na Master Weavers.

Ibi birori kandi byahujwe n’inama zizakorwa mu bihe bitandukanye harimo izizitsa ku bijyanye no kwandika indirimbo, uburenganzira ku bihangano by’abahanzi, uko uruganda rw’imideli rwagashyigikiwe, uko wahanga ibihangano byawe kandi by’umwimerere n’ibindi.

Trace Africa isobanura ko hari abahanzi bazaririmba mu muhango wo gutanga ibihembo barenga 50 barangajwe imbere na Davido wo muri Nigeria ndetse n’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rizamara iminsi itatu barangajwe imbere na Bruce Melodie.


Bruce Melodie azaririmba mu muhango wo gutanga ibihembo no mu iserukiramuco


Umuraperi Kivumbi King uzwi mu ndirimbo zirimo 'Keza', 'Yampaye', 'Maso y'inyana' ategerejwe mu gutanga ibihembo n'iserukiramuco bya Trace Africa

 

Mike Kayihura uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Tuza', 'Anytime' azataramira muri Trace Awards&Festival


Ish Kevin uherutse gushyira ahagaragara Album ye nshya yise 'Blodd Sweat&Tears"


Umuhangamideli Turahirwa Moses washinze Moshions azagurisha kandi agaragaza imyambaro yahanze


Umuraperi Boy Chopper wamamaye mu ndirimbo zirimo nka '420', '24/7' n'izindi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...