Kuri uyu wa Kane tariki
12 Ukwakira 2023, nibwo Trace Africa yasohoye uru rutonde rugaragaraho uko
abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rizahereza umuhango wo gutanga ibihembo, abahangamideli
bazamurika imyambaro bahanze, aba Dj bazavanga imiziki n’abandi.
Hanagaragajwe ibikorwa
binyuranye bizahererekeza iri serukiramuco nk’inama, aho kugurishiriza ibihangano
n’ibindi bisaba ko umuntu yishyura nibura 2500Frw ku munsi umwe.
Trace Awards&Festival
izabera muri Kigali Convention & Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp
Kigali, kuva ku wa 20 Ukwakira kugeza ku wa 22 Ukwakira 2023.
Ku muntu uri munsi y’imyaka
18 y’amavuko arasabwa kwishyura 2,500Frw kugirango azabashe kureba ibi birori naho
ku muntu uri hejuru y’imyaka 18 azishyura 5,000 Frw. Gura itike unyuze hano https://tracefestival.hustlesasa.shop.
Mu gihe cy’iminsi itatu
ibi birori bizamara bibera mu Rwanda, Trace Africa ivuga ko izayikoresha mu
kuzamura uruganda rw’inganda ndangamuco mu Rwanda ku buryo rukomeza gutera
imbere, kandi rugafasha benshi mu kwihangira imirimo.
Yaba ababarizwa mu
mideli, abahanzi, abafata amafoto, abashushanya, abo mu gutunganya imisatsi,
ibirungo by’ubwiza, kurimbisha ahantu n’ibindi.
Bitewe n’uko u Rwanda ari
rwo rwakiriye itangwa ry’ibi bihembo, abanyarwanda bahawe umwihariko yaba mu
bahanzi ndetse n’abahangamideli bazamurika ibikorwa.
Trace Africa ivuga ko mu
bahanzi bazaririmba mu iserukiramuco hiyongereyemo: Bruce Melodie, Sema Sole,
Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura, Tsonpa, Ish Kevin ndetse na Kenny
K-Shot.
Ni mu gihe abahanzi bo mu mahanga bazaririmba muri ‘Festival’ bongewe ku rutonde ari: Nomcebo, Roseline Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Donovan BTS, Gaei, Mik’l, ndetse na Goulam.
Mu birori nk’ibi kandi
haba hakenewe umuziki uvangwa n’aba Dj, aho urutonde ruriho DJ Illans, DJ
Hottempah Collective, DJ Fans-T, DJ Higa, DJ Rusam, ndetse na DJ Irah.
Umunyamuziki Kivumbi King
azaririmba mu birori bizaherekeza iri serukiramuco ku Cyumweru byiswe ‘Block
Party’ azahuriramo na Maalhox, Mani Bella, Koppo, Lisandro Cuxi, Mike Kayihura,
ndetse na Gerilson Insrael.
Ku Cyumweru kandi hazaba
igitaramo cy’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kizaririmbamo
korali Soweto Gospel, Benjamin Dube, KS Bloom, itsinda ry’abanyeshuri bo ku
Nyundo ndetse n’abatsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi.
Ibirori byo gutanga ibi
bihembo n’iserukiramuco byanahujwe no gufasha abahangamideli bo mu Rwanda kuzagaragariza
abazitabyitabira ibyo bakora.
Inzu z’imideli
zizagaragaza imyambaro zatangajwe zigizwe na: Moshions, House of Tayo, Sonia
Mugabo, Inzuki, KT'SOBtE, Maison Munezero, Uzi Collection, Rwanda Clothing,
N'intoki, Ki-pepeo Kids, Wearfragile, Bibi Creations, Kalunza, Ahaya Links,
Irebe, Mwinda, Tugirimana, Art Rwanda Ubuhanzi, KomezArt, Wood Habitat, Lisa
Marler, Laini, In Wood, Mass Made, ndetse na Master Weavers.
Ibi birori kandi byahujwe
n’inama zizakorwa mu bihe bitandukanye harimo izizitsa ku bijyanye no kwandika
indirimbo, uburenganzira ku bihangano by’abahanzi, uko uruganda rw’imideli
rwagashyigikiwe, uko wahanga ibihangano byawe kandi by’umwimerere n’ibindi.
Trace Africa isobanura ko
hari abahanzi bazaririmba mu muhango wo gutanga ibihembo barenga 50 barangajwe
imbere na Davido wo muri Nigeria ndetse n’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco
rizamara iminsi itatu barangajwe imbere na Bruce Melodie.

Bruce Melodie azaririmba
mu muhango wo gutanga ibihembo no mu iserukiramuco

Umuraperi Kivumbi King
uzwi mu ndirimbo zirimo 'Keza', 'Yampaye', 'Maso y'inyana' ategerejwe mu
gutanga ibihembo n'iserukiramuco bya Trace Africa

Mike Kayihura uzwi mu
ndirimbo zirimo nka 'Tuza', 'Anytime' azataramira muri Trace
Awards&Festival

Ish Kevin uherutse
gushyira ahagaragara Album ye nshya yise 'Blodd Sweat&Tears"

Umuhangamideli Turahirwa
Moses washinze Moshions azagurisha kandi agaragaza imyambaro yahanze

Umuraperi Boy Chopper
wamamaye mu ndirimbo zirimo nka '420', '24/7' n'izindi