Umuziki nyarwanda umaze gufata indi ntera ku buryo abahanzi barenga umwe basigaye basohokera rimwe bakajya ibwotamasimbi, kujya gutaramira abakunzi babo baba bakunda ibihangano byabo cyane ko baba babashimishije.
Ni muri urwo rwego abahanzi batandukanye banagezweho muri iyi minsi bazahagurukira rimwe, bagafata rutema ikirere bakerekeza mu bihugu birimo Poland, Norway, Sweden, Finland gutaramira abakunzi babo.
Umuhanzi uzabimburira abandi muri ibi bitaramo ni umuraperi Kivumbi King uzataramira muri Poland kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2022, ahitwa Foksal 19 Warsaw aho azaba ari kumwe n’umu Dj witwa Dj Lexy Lexy.
Nyuma y’iki gitaramo uyu muraperi azahita yerekeza muri Finland, aho azataramira abantu muri Fontana Club kuwa gatanu tariki 6 Gicurasi 2022.
Bruce Melodie akubutse muri Congo aho yari amaze iminsi akorana indirimbo na Innos B
Bruce Melodie we tariki 7 Gicurasi 2022, azaba ari mu gihugu cya Norway aho azataramira mu mujyi wa Oslo ari kumwe n’umuhanzi ukunzwe mu njyana gakondo Masamba Intore. Nyuma y’icyo gitaramo, Bruce Melodie azahita yerekeza muri Sweden aho azataramira tariki 13 Gicurasi.
Umuhanzi Bruce Melodie udafite kuruhuka muri iyo minsi kuko azongera ahurire n’umuraperi Kivumbi King ku rubyiniro mu gihugu cy’Ububiligi ku itariki 14 Gicurasi 2022, nabwo azasusurutsa abazitabira icyo gitaramo.
Masamba akubutse muri Uganda aho yataramiye abantu mu birori by'isabukuru ya Muhoozi
Nyuma y’ibyo bitaramo byose, umuraperi Ish Kevin nawe azaba ari mu nzira zerekeza mu gihugu cya Poland aho azataramira abantu mu buryo bwa Live, ku itariki 11 Kamena 2022.
Ibi bitaramo ntawatinya kuvuga ko bizasiga hari aho bishyize umuziki nyarwanda ku rwego rumwe cyangwa urundi, aho aba bahanzi nabo bazasabwa gukora cyane kugira ngo abakunzi babo banyurwe bityo bafungurire imiryango bagenzi babo.
Ish Kevin amaze iminsi atunganya amashusho y'indirimbo ziri kuri EP ye nshya harimo n'indirimbo yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare Ycee
Kivumbi King nyuma yo gusohora Album yise D.I.D aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa x