Uru
rutonde ruzwi nka “100 Most Notable Peace Icons Africa Honors” rwagiye hanze
kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025. Rushyirwaho hagamijwe guha icyubahiro
abantu bagaragaza uruhare rufatika mu guteza imbere amahoro, ubumwe
n’iterambere.
Bruce
Melodie yisanze ku rutonde rumwe n’abandi banyafurika b’ibirangirire barimo
Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Burna Boy wo muri Nigeria.
Aba
bose bazahabwa ibihembo by’icyubahiro mu birori bizabera i Kigali mu Rwanda
kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025, muri Marriott Hotel, guhera saa 9:00
z’amanywa kugeza saa 7:00 z’umugoroba.
Uru
rutonde rutangazwa buri mwaka, rushyirwa ahagaragara n’impuguke mu ngeri
zitandukanye zikorera muri Afurika no hanze yayo, rukaba rugaragaza abantu
bafite uruhare rugaragara mu mpinduka nziza ku muryango nyafurika. Rwibanda ku
byiciro bitandukanye birimo ubuhanzi, ubucuruzi, siporo, uburezi, ubuyobozi
n’imibereho myiza.
Muri
uyu mwaka wa 2025, amazina akomeye agaragara kuri uru rutonde arimo Tems,
umuhanzikazi wo muri Nigeria uzwi ku rwego mpuzamahanga; Aliko Dangote,
umushoramari ukomeye cyane muri Afurika; Victor Osimhen, rutahizamu w’Ikipe
y’Igihugu ya Nigeria na Napoli yo mu Butaliyani;
Bruce
Melodie, umuhanzi wamamaye mu Rwanda no mu karere; Diamond Platnumz, icyamamare
muri Afurika y’Iburasirazuba; na Burna Boy, umwe mu bahanzi bakomeye barenze
imbibi z’Afurika.
Mu
bandi bari ku rutonde harimo: Pastor Biodun Fatoyinbo wa Coza Global; Ngozi
Okonjo-Iweala, uyobora Ishami ry’Ubucuruzi ku Isi (WTO); Tony Elumelu,
umushoramari n’umuterankunga w’urubyiruko; Femi Otedola, umushoramari ukomeye; Mohamed
Salah, umukinnyi w’umupira w’amaguru;
Guverineri
Mallam Umar Namadi wa Leta ya Jigawa muri Nigeria; Nduka Obaigbena, Aigboje Aig-Imoukhuede
wa Banki ya Access; n’abandi benshi barimo abaganga, abashoramari, abayobozi mu
nzego za Leta n’abikorera.
Bruce
Melodie, umaze kwagura izina rye mu karere no hanze yako. Ndetse ari kwitegura
gusohora indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz.
Ibi
birori bizabera i Kigali, ni ubwa kabiri bizaba bibereye mu Rwanda, bikazahuza
abantu baturutse mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika. Byitezweho gusiga isura
nziza ku gihugu mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubucuruzi n’iterambere ry’umuco.
Abategura
ibihembo bavuga ko intego y’uru rutonde ari ukwerekana ko Afurika ifite abantu
benshi bafite ubushake n’ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’amahoro, ubufatanye
n’icyerekezo gishya cy’iterambere.
Abarimo
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Rwiyemezamirimo Sadate
Munyakazi, Bruce Melodie, Lupita Nyong'o, Burna Boy, umunyarwenya Trevor Noah
basohotse ku rutonde rw'abantu 100 bazahabwa ishimwe ry'indashyikirwa muri
Afurika