Ibihembo
byateguwe na Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye
n’Akarere ka Rubavu bigamije gushyigikira no kuzamura impano z’abahanzi
bakorera mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange,
hanarebwa abahanzi bagezweho ku rwego rw’Igihugu.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fred Ruterana uri mu bategura ibi bihembo yavuze
ko ibyiciro 12 bizahataniwamo byatoranyijwe ku bufatanye n’abanyamakuru
bakurikirana imyidagaduro mu Karere ka Rubavu.
Yavuze
kandi ko guhera tariki 15 Gicurasi 2026, abafana bazatangira gutora abahanzi
banyuze ku rubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle, aho amajwi y’abaturage azangana
na 50%, mu gihe andi 50% azava ku banyamakuru bakurikirana imyidagaduro muri
Rubavu.
Ati: “Twashatse ko abaturage bagira uruhare runini muri aya marushanwa, ariko
tunubahiriza uruhare rw’abanyamakuru bafite ubumenyi ku muziki n’impano
z’abahanzi.”
Amatora
azasozwa tariki 28 Gicurasi 2026, mu gihe abazegukana ibihembo bazatangazwa
tariki 30 Gicurasi 2026 mu birori bizabera muri Kivu Intare Arena mu Karere ka
Rubavu.
Mu
cyiciro cya ‘Countrywide Artist of the Year’, harimo abahanzi bafite amazina
akomeye mu muziki nyarwanda barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Kevin Kade,
Element Eleee, Alyn Sano na Muttima.
Mu
cyiciro cya ‘Rubavu Boost Artist of the Year’, hagaragaramo Ariel Wayz hamwe
n’abahanzi barimo Kendo, Okkama na Lucky Logan.
Itsinda
rya Alicia & Germaine rihataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye birimo
‘Best Rubavu Gospel Artist’, ndetse indirimbo zabo “Ibendera” na “Uriyo”
zinahatanye mu cyiciro cya ‘Rubavu Video of the Year’.
Abahataniye
ibihembo mu byiciro bitandukanye
1.Best Rubavu Male
Artist
Fica
Magic
Ross
Kempo
Josskid
Lil
Chance
Isha
Mubaya
2.Best Rubavu
R&B Artist
Fica
Magic
T
Blaise
Isha
Mubaya
Twin
Vybes
Lil
Chance
3.Best Rubavu
Gospel Artist
Hyguette
& Cynthia
Alicia
& Germaine
Ev.
Amani
Boaz
Clemence
Gasasira
4.Rubavu Video of
the Year
“Cebo”
- T Blaise ft Kanyota
“Kwaka”
- Josskid ft Racine
“Ibendera”
- Alicia ft Germaine
“Bukayo
Saka” - PhillPauz
“Uriyo”
- Alicia & Germaine
“Wera”
- Hyguette & Cynthia
5.Rubavu Music
Director of the Year
Big
Deal
Gucci
P
Boy MGS
6.Rubavu Boost
Artist of the Year
Kendo
Okkama
Ariel
Wayz
Lucky
Logan
7.Best Rubavu
Female Artist
Kanyota
Vanessa
Addy
d’Afrique
Divan
8.Best Rubavu Hip
Hop Artist
Josskid
Haj
P
PhillPauz
Ross
Kempo
Giso
G
9.Best Rubavu Song
of the Year
“Yabiso”
- The Same
“Kwaka”
- Josskid ft Racine
“Nduwa
G City RMX” - Kempo ft Josskid, Giso G & PhillPauz
“Cebo”
- T Blaise ft Kanyota
“Bukayo
Saka” - PhillPauz
10.Rubavu Audio
Producer of the Year
Bertz
Beat
Ganza
Pro
Eppa
Gold
Rog
B Beat
Killie
Beat
11.Rubavu DJ of
the Year
Selekta
Dady
DJ
Arafat
DJ
Dylan
DJ
Olis
DJ
Chris
12.Countrywide
Artist of the Year
Bruce
Melodie
Kevin
Kade
Element
Eleee
Chriss
Eazy
Alyn
Sano
Muttima



Alicia
na Germaine bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel bari mu bahataniye
Rubavu Music Awards 2026

Urutonde
rugaragaza ibyiciro 12 abahanzi bahataniyemo ibihembo bizatangirwa mu Karere ka
Rubavu
