Ikigamijwe
ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka
no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze
mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri
ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo
kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Muri
iki cyumweru dusoje, mu bahanzi bakoze mu nganzo harimo Bruce Melodie wahuje imbaraga na Real Roddy uri mu bari kuzamuka neza, Alyn Sano wakoranye indirimbo na Bensoul, Young Grace wari umaze igihe atagaragara mu muziki, Josh Ishimwe uheruka kurushinga, Jules Sentore wasohoye Album n'abandi.
Dore
urutonde rw’indirimbo 15 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend
ya mbere ya Kanama 2025:
1. Kuba Nisindiye II - Real Roddy & Bruce Melodie
2. Chop Chop – Alyn Sano ft Bensoul
3. Uzankunde - Yampano
4. Udutwenge – Okkama ft Bull Dogg
5. Kanguruke – Angell Mutoni ft Bushali
6. Paaa – Young Grace ft Papa Cyangwe
7. Magic – Nillan ft Kivumbi King
8. Rayon Sports – Zeo Trap
9. Urucabana – Icenova ft Slum Drip & BullDogg
10.Ubuzima – Logan Joe
11.Inkuru – Josh Ishimwe
12.Thank You – Peace Hozy
13.Mwuka Wera – Gisubizo Ministry Ohio
14.Ntibyoroshye – Guerishom ft Yee Fanta
15. Usa n'u Rwanda - Jules Sentore