Ibi
birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026, byari bibaye ku nshuro ya
kabiri, bikaba bigamije gushimira no guha imbaraga abahanzi, aba-DJ,
abatunganya umuziki n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’umuziki wo mu
Karere ka Rubavu no mu gihugu muri rusange.
Ibirori
byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah; Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,
Mulindwa Prosper; abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki, abayobozi
b’inzego z’ibanze, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki.
Mu
ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yashimye gahunda yo gutegura ibi bihembo,
avuga ko bifasha mu kuzamura impano z’abahanzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba no
kubaha icyizere cyo gukomeza gukora umuziki ugezweho.
Mu
bahanzi begukanye ibihembo harimo Josskid wegukanye igihembo cya “Best Male
Artist of the Year”, Fica Magic wegukanye “Best R&B Artist of the Year”,
ndetse na Kanyota wegukanye “Best Female Artist of the Year”.
Itsinda
ry’abavandimwe Alicia & Germaine rikora umuziki wa Gospel ryegukanye ibihembo bibiri birimo “Best
Gospel Artist of the Year” n’icya “Best Video Song of the Year” ku ndirimbo
yabo “Ibendera”.
Umuraperi
Phill Pauz yegukanye igihembo cya “Best Hip Hop Artist of the Year”, mu gihe
Rugamba Logan yahawe icya “Best Boost Artist of the Year”.
Indirimbo
y’umwaka yabaye “Cebo” ya T Blaise na Kanyota, naho Bertz Beat atorwa
nk’umu-producer wahize abandi. Umunyamuziki uvanga imiziki wahize abandi yabaye
Selekta Dady.
Abegukanye
ibihembo bya Rubavu Music Awards & Talent Detection 2026
1.Rubavu
Best Male Artist of the Year: Josskid
2.Rubavu
Best R&B Artist of the Year: Fica Magic
3.Rubavu
Best Female Artist of the Year: Kanyota
4.Rubavu
Best Gospel Artist of the Year: Alicia & Germaine
5.Rubavu
Music Director of the Year: Big Deal
6.Rubavu
Best Hip Hop Artist of the Year: Phill Pauz
7.Rubavu
Boost Artist of the Year: Rugamba Logan
8.Rubavu
Best Song of the Year: “Cebo” ya T Blaise ft Kanyota
9.Rubavu
Audio Producer of the Year: Bertz Beat
10.Rubavu
Best DJ of the Year: Selekta Dady
11.Rubavu
Best Video Song of the Year: “Ibendera” ya Alicia ft Germaine
12.Countrywide
Artist of the Year: Bruce Melodie
Mu
rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori, bamwe mu bahanzi bakorera mu
Karere ka Rubavu bakoze ibitaramo byashimishije benshi, barimo Phill Pauz
wasusurukije abakunzi b’umuziki n’indirimbo ze zakunzwe. Ndetse, abahanzi barimo Riderman na Bwiza
bataramiye abitabiriye igitaramo.
Rubavu Music Awards ni ibihembo bitegurwa ku bufatanye na Vision Jeunesse Nouvelle (VJN) na Future Novelty Company ku bufatanye n'Akarere ka Rubavu. Ikomeje guteza imbere impano z’abahanzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho abahanzi bahabwa umwanya wo kumenyekana no gushimirwa uruhare rwabo mu guteza imbere umuziki nyarwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Abdallah Utumatwishima, yijeje abategura ibi bihembo ko Minisiteri ayoboye izakomeza kubatera inkunga ndetse ikanayongera mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bigamije kuzamura impano z’abahanzi bo mu Karere ka Rubavu no mu gihugu muri rusange.












Minisitiri Utumatwishima ashyikiriza igikombe Joskid, wabaye umuhanzi w'umwaka mu bakorera umuziki muri Rubavu

Buri muhanzi wahawe igikombe muri iri rushanwa yanahawe ibahasha irimo amafaranga 100,000 Frw

Papa Innocent; Umubyeyi wa Alicia na Germaine (iburyo) ubwo yashyikirizwaga ibihembo bibiri byegukanywe n'abakobwa be














Rubavu Music Awards & Talent Detection 2026 yabereye muri Kivu Intare Arena mu Karere ka Rubavu
