Bruce Melodie azitabira iki
gitaramo giteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, kikabera muri Kigali
Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Ni igitaramo kizahuza urwenya
n’umuziki, aho Bruce Melodie azasusurutsa abazacyitabira, nyuma y’abanyarwenya
bazaba babanje gusangiza abantu ibitwenge.
Abanyarwenya bazagaragara kuri iyi
nshuro barimo Kadudu, Clement Inkirigito, Musa na Kandi, Michael Sengazi,
Patrick Rusine, Rumi na Doddy, ndetse n’abandi.
Iki gitaramo kizayoborwa na Fally
Merci, usanzwe utegura Gen-Z Comedy, igikorwa gitegurwa inshuro ebyiri mu kwezi
kigahuza abanyarwenya n’abakunzi b’urwenya mu mujyi wa Kigali.
Bruce Melodie yaherukaga gutaramira
muri Gen-Z Comedy tariki ya 5 Mutarama 2025.
Icyo gihe ntiyagarukiye ku
kuririmba gusa, kuko yagiranye ibiganiro n’abitabiriye igitaramo, asangiza
abantu ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ndetse anabasusurutsa mu ndirimbo ze.
Ubu agiye gusubira kuri uru
rubyiniro nyuma y’iminsi 613, akaba agarutse mu gihe umuziki we ukomeje kwaguka
ndetse ibikorwa bye bikomeje kumwerekeza ku rwego mpuzamahanga.
Mu kwitabira Gen-Z Comedy ubushize,
Bruce Melodie yanagarutse ku rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko kuri album
ye ‘Colorful Generation’.
Uyu muhanzi kandi icyo gihe
yashimangiye ko adateganya kuva mu muziki, avuga ko ari wo mwuga azi gukora
neza kandi ko akomeje kuwushyiramo imbaraga.
Kuva icyo gihe, Bruce Melodie
yakomeje gusohora ibikorwa bishya no gukora ibitaramo bitandukanye, bituma
akomeza kugira umwanya ukomeye mu myidagaduro Nyarwanda.
Kugaruka kwa Bruce Melodie muri
Gen-Z Comedy bibaye nyuma y’uko asoje urugendo rw’ibitaramo yise ‘Summer
Country Tour’, rwamuhuje n’abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye.
Uyu muhanzi kandi aherutse
gutangaza ko ari gutegura gusohora indi ndirimbo nshya yise ‘Irya 4’, bikaba
biri mu bikorwa bishya ateganya gukomeza kugeza ku bakunzi be.
Ku wa 10 Nzeri, abazitabira Gen-Z
Comedy bazabona umwanya wo kongera guhura na Bruce Melodie, uyu munsi akaba
atazaba ari umushyitsi usanzwe, ahubwo azaba umwe mu bazatanga umwihariko
w’umuziki muri iki gitaramo gishingiye ku rwenya.
Gen-Z Comedy ikomeje kuba imwe mu mbuga zihuza urwenya, umuziki n’ibiganiro, igaha abahanzi n’abanyarwenya umwanya wo kwegera abakunzi babo no kubataramira mu buryo butandukanye n’ibitaramo bisanzwe.

Bruce Melodie agiye kongera gutaramira mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy

Bruce Melodie aherutse kugaragaza ko ari kwitegura gusohora indirimbo yise ‘Irya 4’

Bruce Melodie azataramira abakunzi be mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa 10 Nzeri 2026
