InyaRwanda yamenye ko mu mezi ashize,
umuhanzi Brown Joel wo muri Nigeria yageze i Kigali, mu rugendo rwihariye rwari
rugamije gufata amashusho y’igice aririmbamo muri iyi ndirimbo. Aya mashusho
yafatiwe muri Kigali Universe, ahari n’abashinzwe inyungu za Bruce Melodie
n’abari bahagarariye Brown Joel.
Aya mashusho yafashwe na Fayzo Pro, umwe
mu batunganya amashusho bagezweho mu Rwanda, wamamaye mu mikorere ye yagaragaye
mu ndirimbo za Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Mico The Best n’abandi.
Nyuma y’ifatwa ry’aya mashusho, Brown Joel
yahise asubira muri Nigeria. Mu minsi yakurikiyeho, Bruce Melodie yerekeje muri
Tanzania aho yakoranye igice cy’amashusho ari kumwe na Diamond Platnumz,
cyafashwe na Sasha Vybz – umunyabigwi ukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
mu gutunganya amashusho.
Ibi bivuze ko amashusho y’indirimbo Pom
Pom azakomatanwa n’aba bashyitsi babiri – Fayzo na Sasha Vybz – mu buryo
buzahuza ibice byafatiwe i Kigali n’ibyafatiwe muri Tanzania.
Indirimbo ya za Miliyoni izafasha Bruce
Melodie na Diamond gutera intambwe
Pom Pom yitezweho kuzamura cyane urwego
rwa Bruce Melodie ku rwego mpuzamahanga, dore ko Diamond Platnumz amaze kuba
isura ikomeye ya muzika nyafurika ku isi, akorana na za kompanyi zikomeye nka
Warner Music, kandi afite imiyoboro migari mu gihugu cye no hanze yacyo.
Gukorana na Diamond bizatuma Bruce Melodie
abona amahirwe yo gukurikiranwa n’isoko ryagutse, binyuze kuri YouTube,
Boomplay, Spotify na Apple Music. Ibi bizamwongerera igipimo cyo kumenyekana
ndetse bikazamura icyizere afitiwe n’abashoramari bo mu rwego mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Diamond, gukorana na Bruce
Melodie na Brown Joel bizamufasha gusatira amasoko mashya y’akarere k’u Rwanda
ndetse n’aba-diaspora nyarwanda n’abanyafurika baba i Burayi n’Amerika, aho
Bruce Melodie amaze kugera mu bitaramo bikomeye.
Kwinjiza Brown Joel, umuhanzi uri gukura
cyane muri Nigeria, byatangiye no gufata umwanya wihariye, ku buryo Umuyobozi wa
1:55 AM Label, Kenny Mugarura, aherutse gutangaza ko uko uyu muhanzi yaririmbye
byatumye na Bruce Melodie na Diamond basubiramo ‘verse’ zabo, kugira ngo bihuze
n’urwego yashyizemo.
Bivugwa ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, hatanzwe
arenga $50,000 kugira ngo Diamond yemere kuyikorana, ndetse n’ayandi arenga
$70,000 mu ikorwa ry’amashusho, ibintu bishimangira ko ari umushinga w’inyungu
ndende.
Itegerejwe
nk’inyabutatu ya Afurika: u Rwanda, Tanzania na Nigeria
Iyi ndirimbo izagaragaramo ibice bibiri:
igice cyafatiwe i Kigali hagati ya Bruce Melodie na Brown Joel, n’ikindi
cyafatiwe muri Tanzania hagati ya Bruce Melodie na Diamond. Izaba ari ihuriro
ry’ururimi, imico n’ubuhanzi hagati y’ibihugu bitatu bikomeye ku muziki wa
Afurika: u Rwanda, Tanzania na Nigeria.
Byitezwe ko ishyirwa hanze ry’iyi ndirimbo
ritanga umusaruro munini ku bagize uruhare muri uyu mushinga, ndetse rigatanga
icyerekezo gishya ku buryo abahanzi bo mu karere bashobora kuzamurana mu buryo
bufatika.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka havuzwe byinshi byaherekeje indirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond, ku buryo yitezwe ko izajya hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni indirimbo yatwaye akayabo k’amafaranga, ariko kandi yitezweho gukomeza urugendo rwa Bruce Melodie rwo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo Fayzo Pro yari kumwe n’abarimo Bruce Melodie na Coach Gael mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya ‘Pom Pom’
Kivumbi King aherutse kubwira InyaRwanda, ko ari umugisha kuri we kuba yarahawe amahirwe yo kwandika indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond
Byasabye ko umuririmbyi Brown Joel agera i Kigali kugirango afate amashusho y’indirimbo ari kumwe na Bruce Melodie
Bruce Melodie ari kumwe na Diamond bafatiye amashusho muri Tanzania, azahuzwa n’ayafatiwe i Kigali
Fayzo Pro yafashe igice cy'amashusho y'indirimbo 'Pom Pom' ya Bruce Melodie na Diamond