Brown Joel yaje i Kigali; Fayzo afata igice cy’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Imyidagaduro - 24/06/2025 7:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Brown Joel yaje i Kigali; Fayzo afata igice cy’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz ni umwe mu mishinga y’umuziki yitezwe cyane mu mpeshyi ya 2025, kubera uburyo yahurijwemo ibyamamare bitandukanye, amafaranga yagiye ku ikorwa ryayo ndetse n’uburyo izaba isohotse mu mashusho yihariye.

InyaRwanda yamenye ko mu mezi ashize, umuhanzi Brown Joel wo muri Nigeria yageze i Kigali, mu rugendo rwihariye rwari rugamije gufata amashusho y’igice aririmbamo muri iyi ndirimbo. Aya mashusho yafatiwe muri Kigali Universe, ahari n’abashinzwe inyungu za Bruce Melodie n’abari bahagarariye Brown Joel.

Aya mashusho yafashwe na Fayzo Pro, umwe mu batunganya amashusho bagezweho mu Rwanda, wamamaye mu mikorere ye yagaragaye mu ndirimbo za Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Mico The Best n’abandi.

Nyuma y’ifatwa ry’aya mashusho, Brown Joel yahise asubira muri Nigeria. Mu minsi yakurikiyeho, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania aho yakoranye igice cy’amashusho ari kumwe na Diamond Platnumz, cyafashwe na Sasha Vybz – umunyabigwi ukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu gutunganya amashusho.

Ibi bivuze ko amashusho y’indirimbo Pom Pom azakomatanwa n’aba bashyitsi babiri – Fayzo na Sasha Vybz – mu buryo buzahuza ibice byafatiwe i Kigali n’ibyafatiwe muri Tanzania.

Indirimbo ya za Miliyoni izafasha Bruce Melodie na Diamond gutera intambwe

Pom Pom yitezweho kuzamura cyane urwego rwa Bruce Melodie ku rwego mpuzamahanga, dore ko Diamond Platnumz amaze kuba isura ikomeye ya muzika nyafurika ku isi, akorana na za kompanyi zikomeye nka Warner Music, kandi afite imiyoboro migari mu gihugu cye no hanze yacyo.

Gukorana na Diamond bizatuma Bruce Melodie abona amahirwe yo gukurikiranwa n’isoko ryagutse, binyuze kuri YouTube, Boomplay, Spotify na Apple Music. Ibi bizamwongerera igipimo cyo kumenyekana ndetse bikazamura icyizere afitiwe n’abashoramari bo mu rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Diamond, gukorana na Bruce Melodie na Brown Joel bizamufasha gusatira amasoko mashya y’akarere k’u Rwanda ndetse n’aba-diaspora nyarwanda n’abanyafurika baba i Burayi n’Amerika, aho Bruce Melodie amaze kugera mu bitaramo bikomeye.

Kwinjiza Brown Joel, umuhanzi uri gukura cyane muri Nigeria, byatangiye no gufata umwanya wihariye, ku buryo Umuyobozi wa 1:55 AM Label, Kenny Mugarura, aherutse gutangaza ko uko uyu muhanzi yaririmbye byatumye na Bruce Melodie na Diamond basubiramo ‘verse’ zabo, kugira ngo bihuze n’urwego yashyizemo.

Bivugwa ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, hatanzwe arenga $50,000 kugira ngo Diamond yemere kuyikorana, ndetse n’ayandi arenga $70,000 mu ikorwa ry’amashusho, ibintu bishimangira ko ari umushinga w’inyungu ndende.

Itegerejwe nk’inyabutatu ya Afurika: u Rwanda, Tanzania na Nigeria

Iyi ndirimbo izagaragaramo ibice bibiri: igice cyafatiwe i Kigali hagati ya Bruce Melodie na Brown Joel, n’ikindi cyafatiwe muri Tanzania hagati ya Bruce Melodie na Diamond. Izaba ari ihuriro ry’ururimi, imico n’ubuhanzi hagati y’ibihugu bitatu bikomeye ku muziki wa Afurika: u Rwanda, Tanzania na Nigeria.

Byitezwe ko ishyirwa hanze ry’iyi ndirimbo ritanga umusaruro munini ku bagize uruhare muri uyu mushinga, ndetse rigatanga icyerekezo gishya ku buryo abahanzi bo mu karere bashobora kuzamurana mu buryo bufatika.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka havuzwe byinshi byaherekeje indirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond, ku buryo yitezwe ko izajya hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni indirimbo yatwaye akayabo k’amafaranga, ariko kandi yitezweho gukomeza urugendo rwa Bruce Melodie rwo kugera ku rwego mpuzamahanga.


Ubwo Fayzo Pro yari kumwe n’abarimo Bruce Melodie na Coach Gael mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya ‘Pom Pom’


Kivumbi King aherutse kubwira InyaRwanda, ko ari umugisha kuri we kuba yarahawe amahirwe yo kwandika indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond


Byasabye ko umuririmbyi Brown Joel agera i Kigali kugirango afate amashusho y’indirimbo ari kumwe na Bruce Melodie


Bruce Melodie ari kumwe na Diamond bafatiye amashusho muri Tanzania, azahuzwa n’ayafatiwe i Kigali

Fayzo Pro yafashe igice cy'amashusho y'indirimbo 'Pom Pom' ya Bruce Melodie na Diamond


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...